Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | AMATEKA ASHISHIKAJE YA BIBILIYA

Uko Bibiliya yananiye abanzi bayo

Uko Bibiliya yananiye abanzi bayo

AKAGA KARI KAYUGARIJE: Hari abanyapolitiki benshi n’abayobozi b’amadini bari bafite intego zinyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga. Incuro nyinshi bifashishaga ububasha babaga bafite kugira ngo babuze abantu kuyitunga, kuyicapa no kuyihindura mu zindi ndimi. Reka turebe ingero ebyiri:

  • Ahagana mu mwaka wa 167 Mbere ya Yesu: Umwami w’Abaseluside witwaga Antiochus Épiphane yagerageje guhatira Abayahudi kuyoboka idini ry’Abagiriki, maze ategeka ko batwika inyandiko zose z’igiheburayo. Umuhanga mu by’amateka witwa Heinrich Graetz yaravuze ati “[iyo abakozi be] babonaga imizingo y’Amategeko barayicaga, bakayitwika kandi bakica umuntu wese bafataga ayisoma.”

  • Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15: Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika bararakaye bitewe n’uko abayoboke babo babwirizaga ubutumwa butandukanye n’inyigisho za Kiliziya Gatolika, bakavuga ko umuntu wese ufite ibindi bitabo bya Bibiliya uretse Zaburi zo mu kilatini, ari umwanzi wa Kiliziya. Hari abayobozi b’idini bashyizeho abantu bo “gushakisha abanzi ba Kiliziya . . . bakajya mu mazu yose n’ahandi hantu hose babaga bakeka umuntu utunze Bibiliya. . . . Inzu yose basangagamo umwanzi wa Kiliziya barayisenyaga.”

Iyo abarwanyaga Bibiliya bashobora kuyirimbura, ubutumwa buyirimo na bwo buba bwarazimangatanye burundu.

Bibiliya yahinduwe mu cyongereza na William Tyndale, iracyariho nubwo itari yemewe, ndetse na we akicwa mu wa 1536

UKO BIBILIYA YAROKOTSE: Nubwo Umwami Antiochus yarwanyaga cyane Abayahudi bari muri Isirayeli, hari andi matsinda menshi y’Abayahudi yabaga mu bindi bihugu. N’ikimenyimenyi, hari intiti zivuga ko mu kinyejana cya mbere, Abayahudi basaga 60 ku ijana babaga mu bindi bihugu. Abo Bayahudi, babikaga inyandiko z’Ibyanditswe mu masinagogi yabo. Izo nyandiko ni na zo zaje gukoreshwa nyuma yaho ari na zo Abakristo bafite ubu.—Ibyakozwe 15:21.

Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, abakundaga Bibiliya bahuye n’ibitotezo bikaze ariko bakomeza guhindura Ibyanditswe mu zindi ndimi, kandi bakomeza kubyandukura. Ahagana mu kinyejana cya 15 rwagati, ibice bya Bibiliya byashoboraga kuboneka mu ndimi zigera kuri 33, na mbere y’uko ibyo gucapa bitangira. Nyuma yaho, Bibiliya yahinduwe mu zindi ndimi kandi icapwa kurusha mbere hose.

BIBILIYA YARATSINZE: Nubwo abami n’abayobozi b’amadini bari barayobye barwanyije Bibiliya mu buryo bukomeye, ni cyo gitabo cyakwirakwijwe kandi kigahindurwa mu ndimi nyinshi kurusha ibindi bitabo byabayeho. Bibiliya yagize uruhare mu birebana no gushyiraho amategeko y’ibihugu bimwe na bimwe, indimi z’abantu no guhindura imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni.