Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI HE WAVANA IHUMURE?

Imana iduhumuriza ite?

Imana iduhumuriza ite?

Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova * ari “Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ni yo mpamvu Bibiliya itwizeza ko nta wagira ikibazo kirenze ubushobozi bwa Data wo mu ijuru, ku buryo yananirwa kumuhumuriza.

Birumvikana ko niba twifuza ihumure riva ku Mana twagombye kugira icyo dukora. None se umuganga yakuvura utamubwiye ko ushaka kwivuza? Umuhanuzi Amosi yaravuze ati “ese abantu babiri bajyana batasezeranye ngo bagire aho bahurira” (Amosi 3:3)? Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

None se twakwemezwa n’iki ko Imana izatwegera? Impamvu ya mbere, ni uko itubwira ko yifuza kudufasha (Reba  ingingo iri kumwe n’iyi.) Indi mpamvu ni uko dufite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hari abantu Imana yahumurije, baba aba kera n’abo muri iki gihe.

Muri iki gihe, hari abantu benshi bagira ibyago bagashakira ihumure ku Mana, nk’uko Umwami Dawidi yabigenje. Yasenze Yehova agira ati “wumve ijwi ryo kwinginga kwanjye ningutabaza.” Ese Imana yaramushubije? Yego rwose. Yongeyeho ati “yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe.”—Zaburi 28:2, 7.

YESU AHUMURIZA ABARIRA BOSE

Imana yahaye Yesu inshingano ikomeye yo guhumuriza abantu. Mu byo yamushinze harimo ‘gupfuka ibikomere by’abafite imitima imenetse,” no “guhumuriza ababoroga bose” (Yesaya 61:1, 2). Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yitaga mu buryo bwihariye ku “bagoka n’abaremerewe.”—Matayo 11:28-30.

Yahumurije abantu, abagira inama zirangwa n’ubwenge ntawe ahutaza, ndetse rimwe na rimwe, akabakiza indwara. Hari igihe umubembe yabwiye Yesu ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yamugiriye impuhwe, maze aramubwira ati “ndabishaka. Kira” (Mariko 1:40, 41). Nuko ibibembe birakira.

Umwana w’Imana ntakiri ku isi ngo aduhumurize atyo. Icyakora, Yehova “Imana nyir’ihumure ryose,” akomeje kugoboka abantu bose bakeneye ihumure (2 Abakorinto 1:3). Reka turebe ibintu bine Imana ikoresha iduhumuriza.

  • Bibiliya. “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

  • Umwuka wera. Nyuma gato y’urupfu rwa Yesu, itorero rya gikristo ryose ryinjiye mu bihe by’amahoro. Kubera iki? Ni uko “ryagendaga ritinya Yehova kandi rikagendera mu ihumure ry’umwuka wera” (Ibyakozwe 9:31). Umwuka wera, ari zo mbaraga z’Imana, ufite ubushobozi buhambaye. Imana ishobora kuwukoresha igahumuriza umuntu uwo ari we wese, uko ikibazo afite cyaba kiri kose.

  • Isengesho. Bibiliya igira iti ‘ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha. Ahubwo mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.’—Abafilipi 4:6, 7.

  • Abakristo bagenzi bacu. Bashobora kutubera incuti nyakuri mu bihe by’amakuba. Intumwa Pawulo yavuze ko Abakristo bagenzi be ‘bamubereye ubufasha bumukomeza,’ mu bihe by’‘ubukene no mu mibabaro.’—Abakolosayi 4:11; 1 Abatesalonike 3:7.

Ariko ushobora kumva ko ibyo bidashoboka. Reka dusuzume ingero z’abantu bane twavuze tugitangira, babonye ihumure igihe bari bafite ibibazo bikomeye. Kimwe na bo, ushobora kwibonera ko Imana isohoza isezerano ryayo rigira riti “nk’uko umuntu akomeza guhumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzakomeza kubahumuriza.”—Yesaya 66:13.

^ par. 3 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.