Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Yesu yavutse n’impamvu yavutse

Uko Yesu yavutse n’impamvu yavutse

Uko Yesu yavutse n’impamvu yavutse

“NTIBISHOBOKA!” Uko ni ko abantu benshi batari Abakristo bavuga iyo bumvise inkuru ivuga ibihereranye no kuvuka kwa Yesu. Bumva ko bidahuje na siyansi kwemera ko umukobwa w’isugi yabyaye atarigeze abonana n’umugabo. Wowe se, ubitekerezaho iki?

Mu mwaka wa 1984, ikinyamakuru cy’i Londres cyanditse ibaruwa yagize icyo ivuga kuri ibyo bintu, muri aya magambo ngo “ntibihuje n’ubwenge rwose kwifashisha siyansi kugira ngo umuntu agaragaze ko ibitangaza bitabaho. Kwemera ko ibitangaza bidashobora kubaho bisaba ukwizera, kimwe n’uko kwemera ko bishobora kubaho na byo bisaba ukwizera.” Iyo baruwa yashyizweho umukono n’abarimu 14 bigishaga siyansi muri za kaminuza zo mu Bwongereza. Baravuze bati “twemera rwose ko inkuru zivuga iby’umukobwa w’isugi wabyaye, ibitangaza bivugwa mu Mavanjiri ndetse no kuzuka kwa Kristo, ari ibintu byabayeho mu mateka.”

Icyakora, birumvikana ko mu gihe umuntu yaba yumvise ku ncuro ya mbere inkuru ivuga ko Yesu yabyawe n’isugi, yakumva bimutangaje. Na nyina wa Yesu wari ukiri isugi yaratangaye cyane ubwo marayika w’Imana yamubwiraga ati “dore, uzasama inda, uzabyara umuhungu, uzamwite Yesu.” Mariya yaramubajije ati “ibyo bizabaho bite, ko ntararyamana n’umugabo?” Hanyuma marayika yamusobanuriye ko Imana yari gukora igitangaza binyuriye ku mwuka wayo wera, agira ati “nta jambo Imana ivuga ngo rihere” (Luka 1:31, 34-37). Nta gushidikanya ko Uwashyizeho uburyo abantu bashoboraga kororokamo yashoboraga no gutuma Yesu abyarwa n’umukobwa w’isugi. Kuba Imana yararemye isanzure ikarigenera amategeko ahwitse arigenga, ntibyari kuyigora gukoresha intangangore ya Mariya kugira ngo ivemo Umwana utunganye.

Impamvu byari ngombwa

Mariya yatwise mu gihe yari yarasabwe n’umugabo wubahaga Imana witwaga Yozefu. Marayika w’Imana yabonekeye Yozefu mu nzozi amusobanurira impamvu nziza cyane yatumye umufiyanse we wari isugi atwita. Uwo mumarayika yaravuze ati ‘witinya kurongora umugeni wawe Mariya: kuko imbuto imurimo ari iy’umwuka wera. Azabyara umuhungu, uzamwite Yesu; kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo’ (Matayo 1:20, 21). Mu Giheburayo, izina Yesu risobanurwa ngo “Yehova ni we agakiza gaturukaho.” Ritwibutsa ko dukeneye gukizwa icyaha n’urupfu, n’ukuntu Yehova Imana yateganyije ko ako gakiza tuzakabona binyuriye kuri Yesu.

Kubera ko umuntu wa mbere Adamu yacumuye, abamukomotseho bose bavutse badatunganye, bityo bakaba babangukirwa no kurenga ku mategeko y’Imana (Abaroma 5:12). Ni gute abakomotse kuri Adamu bashoboraga gukizwa icyaha maze bakaba abantu batunganye? Hagombaga gutangwa ubundi buzima butunganye, bufite agaciro gahwanye n’ak’ubwo Adamu yari afite kugira ngo ibisabwa n’ubutabera byubahirizwe. Ni yo mpamvu Imana yakoze igitangaza Yesu akavuka ari umuntu utunganye, kandi ni na cyo cyatumye Yesu yemera kwicwa n’abanzi be (Yohana 10:17, 18; 1 Timoteyo 2:5, 6). Nyuma y’aho Yesu azukiye akajya mu ijuru, yashoboraga kuvugana icyizere ati “nari narapfuye, ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu [imva rusange y’abantu bose].”—Ibyahishuwe 1:18.

Yesu yugururira abantu b’abanyabyaha inzira akoresheje imfunguzo z’ikigereranyo z’urupfu n’iz’ikuzimu, kugira ngo bongere kuronka icyo Adamu yatakaje. Yesu yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera, naho yaba yarapfuye, azabaho: kandi umuntu wese ukiriho unyizera, ntazapfa iteka ryose” (Yohana 11:25, 26). Mbega isezerano rihebuje! Nanone hari indi mpamvu ikomeye kurushaho yatumye Yesu avuka.

Impamvu ikomeye cyane kurusha izindi

Igihe Yesu yasamwaga mu nda ya Mariya, si cyo gihe yatangiye kubaho. Mu buryo bwumvikana neza, yaravuze ati ‘navuye mu ijuru’ (Yohana 6:38). Yesu yabanaga na Se mu ijuru kuva Imana igitangira kurema. Ni yo mpamvu Bibiliya imwita “inkomoko y’ibyo Imana yaremye” (Ibyahishuwe 3:14). Igihe Yesu yari mu ijuru, yiboneye ukuntu umumarayika mubi yigometse agatuma abantu ba mbere batera umugongo ubutegetsi bw’Imana. Icyo gihe habonetse impamvu y’ingenzi cyane yatumye Yesu avukira ku isi ari Umwana w’Imana utunganye. Iyo mpamvu ni iyihe?

Kwari ukugira ngo agaragaze ko Se wo mu ijuru afite uburenganzira bwo gutegeka ijuru n’isi. Yesu yakomeje kuba uwizerwa kuva avutse kugeza ku gupfa kwe, bityo agaragaza ko yemeye kugandukira ubutegetsi bwa Yehova. Mbere y’uko Yesu yicwa n’abanzi b’Imana, yagaragaje neza impamvu yatumye yemera gutanga ubuzima bwe ho igitambo. Yavuze ko kwari ukugira ngo ab’isi bamenye ko akunda Se (Yohana 14:31). Iyo abantu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, baza kuba barihinzemo urwo rukundo, baba barabaye indahemuka igihe bahuraga n’ikigeragezo cyari cyoroheje cyane.—Itangiriro 2:15-17.

Nanone kuba Yesu yarabaye indahemuka byagaragaje ko marayika mubi Satani ari umubeshyi. Satani yari yarashebeje Imana n’abantu igihe yavugiraga imbere y’abamarayika mu ijuru ati “ibyo umuntu afite byose yabitanga kugira ngo acungure ubuzima bwe” (Yobu 2:1, 4, Tanakh—The Holy Scriptures). Satani yabeshye ko abantu bose bareka kumvira Imana mu gihe ubuzima bwabo bwaba busumbirijwe.

Ibyo bibazo byazamuwe byatumye ubutegetsi bw’Imana bukiranuka bushidikanywaho. Kugira ngo bikemurwe, Yesu yemeye kuvukira ku isi ari umuntu, kandi yakomeje kuba indahemuka kugeza ku gupfa.

Ku bw’ibyo, impamvu y’ingenzi cyane yatumye Yesu avukira ku isi nk’uko yabyivugiye ubwe, kwari ‘ukugira ngo ahamye ukuri’ (Yohana 18:37). Yahamije ukuri igihe yagaragazaga mu magambo no mu bikorwa ko ubutegetsi bw’Imana bukiranuka rwose kandi ko kubugandukira bihesha ibyishimo birambye. Ikindi nanone, yasobanuye ko yari yarazanywe mu isi no gutanga ubuzima bwe kugira ngo ‘bube incungu ya benshi,’ bikazatuma abantu b’abanyabyaha bagezwa ku butungane kandi bakazahabwa ubuzima bw’iteka (Mariko 10:45). Kugira ngo abantu biyumvishe ibyo bintu by’ingenzi, byabaye ngombwa ko handikwa inkuru ivuga ibihereranye no kuvuka kwa Yesu. Byongeye kandi, ibintu byabayeho mu gihe cyo kuvuka kwa Yesu na byo bikubiyemo andi masomo y’ingenzi, nk’uko bigaragazwa mu gice gikurikira.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Ni gute abakomotse kuri Adamu bashoboraga gukizwa ibyaha?