Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubwiriza mu buryo bufatiweho mu ifasi yo muri Megizike ikoresha icyongereza

Kubwiriza mu buryo bufatiweho mu ifasi yo muri Megizike ikoresha icyongereza

Kubwiriza mu buryo bufatiweho mu ifasi yo muri Megizike ikoresha icyongereza

IGIHE Pawulo yari muri Atene ategereje abo bagombaga gukomezanya urugendo, yaboneyeho kubwiriza mu buryo bufatiweho. Bibiliya igira iti “agira impaka . . . mu iguriro iminsi yose ajya impaka n’abamusangaga” (Ibyakozwe 17:17). Igihe Yesu yavaga i Yudaya ajya i Galilaya, na we yabwirije Umusamariyakazi mu buryo bufatiweho bari ku iriba (Yohana 4:3-26). Ese nawe ujya ukoresha buri mwanya ubonye kugira ngo ubwire abandi ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?

Iyo fasi ikoresha Icyongereza yo muri Megizike iberanye cyane rwose no kuyibwirizamo mu buryo bufatiweho. Ba mukerarugendo baza gusura ahantu nyaburanga, abanyeshuri bo muri kaminuza bahora bazayo, abanyamahanga baza muri Megizike bakajya kuruhukira mu busitani, bakajya no muri za resitora. Abahamya ba Yehova benshi bazi ururimi rw’Icyongereza bamaze kumenyera kuganira n’abo bantu. Mu by’ukuri, baba biteguye kuganira n’umuntu wese babona ko ari umunyamahanga cyangwa uwo babona ko avuga ururimi rw’Icyongereza. Reka turebe uko babigenza.

Incuro nyinshi Abahamya badakomoka muri Megizike, ariko bakorera umurimo wo kubwiriza muri iyo fasi ikoresha ururimi rw’Icyongereza, iyo bahuye n’abantu babona ko ari abanyamahanga, barabibwira maze bakababaza aho bakomoka. Ibyo bituma abo bantu babaza Abahamya icyo bakora muri Megizike maze bikabaha uburyo bwo kubagezaho imyizerere ya gikristo. Urugero, uwitwa Gloria ukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurushaho mu ifasi ikoresha ururimi rw’Icyongereza muri leta ya Oaxaca, bikunda kumworohera cyane gutangiza ibiganiro muri ubwo buryo. Igihe Gloria yasubiraga iwe avuye kubwiriza mu buryo bufatiweho mu mujyi, hari umugore n’umugabo we bakomoka mu Bwongereza bamuhagaritse. Uwo mugore yariyamiriye ati “biratangaje, sinari nzi ko nahura n’umwirabura mu mihanda y’i Oaxaca!” Aho kugira ngo Gloria yumve ko bamututse, yarasetse, nuko batangira kuganira ku mpamvu ari muri Megizike. Uwo mugore yatumiye Gloria ngo azabasure basangire ikawa. Bamaze guhana gahunda, Gloria yamuhaye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, ariko uwo mugore yanga kuyafata avuga ko atemera Imana. Gloria yamushubije ko yishimira kuganira n’abantu batemera Imana kandi ko yakwishimira kumva icyo atekereza ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ahantu ho gusengera, mbese harakenewe?” Uwo mugore yaremeye aravuga ati “nushobora kunyemeza ko Imana ibaho, uzaba ugeze rwose ku kintu gishimishije!” Nyuma y’aho bakomeje kujya bagirana ibiganiro bishimishije basangira ikawa. Uwo mugabo n’umugore baje gusubira mu Bwongereza, ariko bakomeje gushyikirana n’uwo muhamya binyuriye mu kwandikirana kuri internet.

Nanone kandi, Gloria yaganiriye n’umunyeshuri witwa Saron ukomoka i Washington, D.C., wari waje muri Oaxaca kwitangira gufasha abagore b’abasangwabutaka mu rwego rwo kurangiza amasomo ye yitegura impamyabumenyi y’ikirenga. Gloria amaze gushimira Saron ku bw’imihati ye, yamusobanuriye impamvu aba muri Megizike. Ibyo byatumye bagirana ikiganiro cyiza gishingiye kuri Bibiliya no ku byo Imana izakorera abantu, atari abakene gusa ahubwo abantu bose. Saron yavuze ko bishekeje kuba mu gihe cyose yamaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari atarigeze aganira n’Abahamya, ariko yagera muri Megizike umwe mu bantu ba mbere bahuye akaba umwe mu Bahamya ba Yehova! Saron yemeye kwiga Bibiliya kandi kuva ubwo atangira kujya mu materaniro ya Gikristo.

Abanyamahanga benshi bajya ku myaro yo muri Megizike, bashaka ikintu cyatuma bumva ko bari muri Paradizo. Uwitwa Laurel afatira kuri icyo cyifuzo baba bafite kugira ngo atangize ibiganiro ababa bari mu mujyi wa Acapulco, ababaza niba babona ko Acapulco ari ahantu hameze nka paradizo cyane kuruta aho bakomoka kandi akababaza icyo bahakundira. Hanyuma agakomeza abasobanurira ko vuba aha isi yose uko yakabaye izahinduka paradizo nyayo. Ubwo buryo yabukoresheje ku mugore wo muri Kanada bari bahuriye kwa muganga w’amatungo, bituma amutangiza icyigisho cya Bibiliya. Mbese ubwo buryo bushobora kugira ingaruka nk’izo aho uba?

‘Mu nzira no mu miharuro’

Incuro nyinshi ikiganiro gitangirira mu nzira n’ahantu hahurira abantu benshi binyuriye mu kubaza gusa bati “mbese uvuga Icyongereza?” Abanyamegizike benshi bavuga Icyongereza bitewe n’akazi bakora cyangwa bitewe n’uko babaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umugabo n’umugore we b’Abahamya begereye umukecuru wari wicaye mu igare ry’ibimuga umuforomokazi amusunika. Babajije uwo mukecuru niba avuga Icyongereza. Yavuze ko akivuga kubera ko yabaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imyaka myinshi. Uwo mugore yakiriye Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, akaba atari yarigeze asoma amagazeti nk’ayo, maze ababwira ko yitwa Consuelo kandi abaha na aderesi ye. Ubwo bamusuraga nyuma y’iminsi ine, basanze aba mu kigo cy’ababikira b’Abagatolika cyita ku batishoboye. Mu mizo ya mbere byaragoranye kubona Consuelo kubera ko ababikira batabashize amakenga bigatuma bababwira ko Consuelo adashobora kubonana na bo. Uwo mugabo n’umugore barushijeho kwinginga ababikira babasaba ko bamenyesha Consuelo ko bamushaka kandi bifuza kumuramutsa. Consuelo yarabakiriye. Kuva ubwo uwo mukecuru w’imyaka 86 yatangiye kwiga Bibiliya buri gihe n’ubwo ababikira bamucaga intege. Yanagiye mu materaniro amwe n’amwe ya Gikristo.

Mu Migani 1:20 hagira hati “bwenge arangururira mu nzira, yumvikanisha ijwi rye mu miharuro.” Dore uko byagenze i San Miguel de Allende. Rimwe ari mu gitondo cya kare, Ralph yegereye umugabo w’igikwerere wari wicaye ku ntebe y’urubaho. Uwo mugabo yatangajwe cyane n’uko bamuhaye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! kandi uwo mugabo abwira Ralph iby’ubuzima bwe.

Yari yararwanye intambara yo muri Viyetinamu, ibyo bikaba byari byaratumye ahahamuka bitewe n’abantu benshi yabonye bapfa mu gihe yari mu gisirikare. Bari baramukuye ku rugamba bamujyana mu kigo. Bamuhaye akazi ko kujya yoza imirambo kugira ngo yoherezwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. N’ubwo hashize imyaka 30 ibyo bibaye, aracyagira inzozi ziteye ubwoba akarara ashikagurika kandi agahora afite ubwoba. Muri icyo gitondo ubwo yari yicaye kuri urwo rubaho, yari yasenze bucece asaba ubufasha.

Uwo mugabo yemeye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, yemera no kuzaza mu Nzu y’Ubwami. Amateraniro arangiye, yavuze ko muri ayo masaha uko ari abiri yari amaze mu Nzu y’Ubwami, ari bwo yari yumvise afite amahoro bwa mbere mu myaka 30 yose yari ishize. Uwo mugabo yamaze igihe gito gusa aho i San Miguel de Allende, ariko bamuyoboreye icyigisho cya Bibiliya incuro nyinshi kandi yajyaga mu materaniro yose kugeza igihe yasubiriye iwabo. Hakozwe gahunda kugira ngo azakomeze kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.

Kubwiriza mu buryo bufatiweho ku kazi no ku ishuri

Ese aho ukora bazi ko uri umwe mu Bahamya ba Yehova? Adrián ukora akazi ko gushakira abantu ibyumba byo gucumbikamo i Cape San Lucas, we ni uko yabigenje. Ibyo byatumye Judy bakorana agira ati “mu myaka itatu ishize gusa, iyo hagira umuntu umbaza niba nshobora kuba umwe mu Bahamya ba Yehova, nari kumubwira nti ‘ni yo wateka ibuye rigashya!’ Ariko niyemeje gusoma Bibiliya. Naribwiraga nti ‘bizananiza iki ko n’ubundi nsanzwe nkunda gusoma?’ Ariko igihe nari maze gusoma amapaji agera nko kuri atandatu gusa, nari namaze kubona ko nkeneye umuntu wo kumfasha. Nta wundi nashoboraga gutekereza ko yamfasha utari umukozi twakoranaga witwa Adrián. Nakundaga kumuganiriza kubera ko ari we wenyine wari indahemuka koko aho twakoraga.” Adrián na fiyanse we Katie bahise bajya gusura Judy kandi bamusubiza ibibazo byose yari afite. Katie yatangiye kwigana Bibiliya na we, kandi bidatinze Judy yabaye Umuhamya wa Yehova ubatijwe.

Bite se ku bihereranye no kubwiriza mu buryo bufatiweho ku ishuri? Abahamya ba Yehova babiri bigaga Igihisipaniya muri kaminuza, ariko rimwe baza gusiba bagiye mu ikoraniro rya Gikristo. Ubwo basubiraga ku ishuri, babasabye kuvuga mu rurimi rw’Igihisipaniya icyo bari bagiye gukora. Baboneyeho uburyo bwo kubwiriza uko bari babishoboye kose mu Gihisipaniya. Mwarimu witwa Silvia yashimishijwe cyane n’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya mu Cyongereza kandi ubu ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Hari abantu benshi mu bagize umuryango we ubu na bo biga Bibiliya. Silvia agira ati “nabonye icyo nashakaga mu mibereho yanjye.” Koko rero, kubwiriza mu buryo bufatiweho bishobora kwera imbuto nziza.

Bakoresha n’ubundi buryo

Kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi bishobora gutuma ubona uburyo bwo kubwiriza. Jim na Gail, bakorera umurimo i San Carlos muri Sonora basanze ibyo ari ukuri. Hari umugore wari wajyanye n’imbwa ye gutembera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo wahagaze yitegereza ubusitani bwabo. Jim na Gail bamuhaye ikaze ngo basangire ikawa. Bwari bubaye ubwa mbere mu myaka 60 amaze, yumvise ibihereranye na Yehova n’iby’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Icyigisho cya Bibiliya cyahise gitangira ubwo.

Uwitwa Adrienne na we afata neza abanyamahanga. Yari muri resitora y’i Cancún ubwo umusore ukiri muto yamwegeraga maze akamubaza niba akomoka muri Kanada. Ubwo yamusubizaga ko ariho akomoka, uwo musore yamusobanuriye ko mushiki we yari yahawe umukoro ku ishuri wo kugira icyo yandika ku Banyakanada, noneho we na nyina bakaba barageragezaga kumufasha. Nyina w’uwo muhungu wavugaga Icyongereza yaje kureba Adrienne. Adrienne amaze kumusubiza yihanganye ibibazo yamubajije ku Banyakanada, yaravuze ati “ariko hari impamvu y’ingenzi cyane yankuye muri Kanada nkaza hano: naje gufasha abantu kwiga Bibiliya. Ese wowe wakwishimira kuyiga?” Uwo mugore yamushubije ko byamushimisha. Hari hashize imyaka icumi aretse idini rye kandi yari yaragerageje kwiyigisha Bibiliya ku giti cye. Uwo mugore yahaye Adrienne nomero ze za telefoni na aderesi, hanyuma batangira icyigisho cya Bibiliya gishimishije.

“Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi”

Kuvuga ibihereranye n’ukuri kwa Bibiliya buri gihe, akenshi bituma umuntu abwiriza abantu batabonye uburyo buhagije bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami cyangwa se batigeze babubona rwose. Muri resitora yakira abantu benshi iri mu mujyi wa Zihuatanejo uri ku cyambu, Umuhamya yatumiriye umugabo n’umugore b’abanyamahanga kwicara ku meza yari yicayeho kubera ko abantu bari babaye benshi hose huzuye. Bari bamaze imyaka irindwi mu bwato bava mu gace kamwe bajya mu kandi. Bamubwiye ko badakunda Abahamya ba Yehova. Nyuma yo guhurira muri iyo resitora, uwo Muhamya yabasuye mu bwato bwabo maze abatumirira kumusura iwe. Bakiriye amagazeti 20 n’ibitabo 5 kandi bamusezeranya ko ku kindi cyambu bazageraho bazashaka Abahamya aho bazaba bahagaritse ubwato bwabo.

Jeff na Deb baje kubona umugabo n’umugore we bari bafite umwana w’umukobwa mwiza cyane aho abantu barira mu gace karimo amaduka muri Cancún. Igihe bagiraga icyo bavuga kuri uwo mwana, ababyeyi be babatumiriye gusangira ubwoko bw’ibyokurya bita piza. Abagize uwo muryango bakomokaga mu Buhindi. Ntibari barigeze bumva Abahamya ba Yehova, cyangwa ngo babone ibitabo byacu. Bavuye muri ako gace gakorerwamo iby’ubucuruzi batwaye bimwe mu bitabo by’Abahamya.

Ibintu nk’ibyo byabayeho ku mugabo n’umugore we bakomoka mu Bushinwa bari bamaze igihe gito bashyingiranywe, ubwo bari ku kirwa cya Yucatán. Basabye Jeff kubafotora, nuko abikora abyishimiye. Hanyuma yaje kumenya ko n’ubwo bari barabaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imyaka 12, batari barigeze babona Abahamya ba Yehova cyangwa ngo babumve! Hakurikiyeho ikiganiro gishishikaje. Jeff yabateye inkunga yo kuzashaka Abahamya ba Yehova igihe bazaba basubiye iwabo.

Mu gace urimo hashobora kuba ikintu cyihariye cyatuma ubona umwanya wo kubwiriza mu buryo bufatiweho. Igihe perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yajyaga gusura perezida wa Megizike mu cyanya cye kiri hafi y’i Guanajuato, abanyamakuru baturutse imihanda yose baje gutara ayo makuru. Umuryango umwe w’Abahamya wiyemeje gukoresha ubwo buryo kugira ngo ubwirize mu Cyongereza. Ibyo bagezeho birashimishije. Urugero, hari umunyamakuru wari warataye amakuru ku ntambara nyinshi, urugero nk’izo muri Kosovo na Koweït. Hari mugenzi we wari waramuguye mu maboko amaze kuraswa n’umuntu utaramenyekanye. Amaze kumva ibihereranye n’umuzuko, uwo munyamakuru yashimiye Imana mu maso he hazenga amarira, kubera ko yari itumye amenya ko ubuzima bufite intego. Yavuze ko n’ubwo atazongera kubona uwo mugabo n’umugore we b’abahamya ba Yehova, azakomeza kuzirikana uko kuri kwa Bibiliya mu mutima we.

Uko bigaragara, amaherezo y’ubwo buryo bwo kubwiriza tumaze kuvuga, akenshi ntamenyekana. Icyakora, umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona hashize iminsi myinshi.” Nanone yaravuze ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza” (Umubwiriza 11:1, 6). Koko rero, “nyanyagiza imbuto” ku mazi ushishikaye kandi “ujye ubiba” ufite ubuntu bwinshi, nk’uko Pawulo na Yesu babikoze hamwe n’abo Bahamya bo muri iki gihe bo mu ifasi yo muri Megizike ikoresha ururimi rw’Icyongereza.