Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki dukwiriye kwirinda kurengera?

Kuki dukwiriye kwirinda kurengera?

Kuki dukwiriye kwirinda kurengera?

YEHOVA ni we ntangarugero mu birebana no gushyira mu gaciro. ‘Umurimo we uratunganye rwose,’ kandi ubutabera bwe butuma atagira uwo ahutaza kuko buri gihe bujyanirana n’imbabazi (Gutegeka 32:4). Nta na rimwe urukundo rwe ruba rudashingiye ku mahame, kubera ko ibyo akora byose biba bihuje n’amategeko akiranuka (Zaburi 89:15; 103:13, 14). Ababyeyi bacu ba mbere baremanywe umuco wo gushyira mu gaciro mu buryo bwuzuye. Ntibajyaga barengera. Icyakora, icyaha bakoze cyabateye “ikizinga” cyangwa kudatungana, bituma badakomeza kugira umuco wo gushyira mu gaciro.—Gutegeka 32:5.

Reka dufate urugero: waba warigeze kugenda mu modoka cyangwa ku igare rifite ipine yazanye iromba? Nta gushidikanya ko ubwo busembwa bwatumye ugenda wicekagura kandi ko bwashoboraga no kuguteza impanuka. Ipine nk’iyo iba ikeneye gukoreshwa mbere y’uko yangirika cyane cyangwa ngo itoboke. Mu buryo nk’ubwo, kamere yacu idatunganye ibangukirwa no gukora ibibi. Iyo tutagize icyo dukora kuri ibyo bintu twagereranya na rya “romba,” urugendo rwacu rw’ubuzima rushobora kutugora cyangwa tugahuriramo n’akaga.

Hari igihe imico yacu myiza cyangwa ubushobozi dufite bishobora gutuma turengera. Urugero, nubwo Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli kwambara imyenda iriho incunda, Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu ‘bongeraga incunda z’imyenda yabo’ zikaba ndende bikabije kugira ngo batandukane n’abandi bantu. Intego yabo yari iyo kugira ngo abantu babone ko ari abantu bera cyane kuruta bagenzi babo.—Matayo 23:5; Kubara 15:38-40.

Muri iki gihe, hari abantu bakora ibishoboka byose ngo abandi bababone, ndetse bakagera n’ubwo babangamira abandi. Ni nk’aho baba batakamba bati “mwandebye koko! Erega nanjye ndi umuntu!” Ariko rero, kurengera mu birebana n’imyambarire, imyifatire n’ibikorwa, ntibishobora gutuma Umukristo abona ibyo akeneye koko.

Gushyira mu gaciro ku birebana n’akazi

Uwo twaba turi we wese n’aho twaba tuba hose, kugira akazi keza ni kimwe mu bintu bituma tugira ubuzima bufite intego. Imana yaturemye mu buryo butuma dushimishwa n’akazi nk’ako (Itangiriro 2:15). Ni yo mpamvu Bibiliya yamagana ubunebwe. Intumwa Pawulo yavuze adaciye ku ruhande ati “umuntu wese wanga gukora ntakarye” (2 Abatesalonike 3:10). Koko rero, ubunebwe ntibutera ubukene no kutanyurwa gusa, ahubwo bunatuma umuntu atemerwa n’Imana.

Hari noneho abakabya mu bundi buryo, bagatwarwa n’akazi, bakigira imbata z’akazi kabo. Bene abo bantu bava mu rugo mu gitondo kare bagataha bwije, bashobora gutekereza ko akazi ari ko gafatiye runini imiryango yabo. Nyamara, uko kuba imbata y’akazi bishobora kuba bituma imiryango yabo ihazaharira. Hari umugore ufite umugabo ukunze gukora amasaha y’ikirenga wavuze ati “ibintu byo muri iyi nzu y’akataraboneka byose nabitanga ariko nkamarana igihe n’umugabo wanjye turi kumwe n’abana bacu.” Abantu bahitamo kwiyegurira akazi, bagombye kwita cyane ku magambo Umwami Salomo yavuze ahereye ku byamubayeho agira ati “nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubwiriza 2:11.

Koko rero, ku birebana n’akazi, tugomba gushyira mu gaciro ku mpande zombi. Dushobora kuba abanyamwete ariko tukanazirikana ko kuba imbata y’akazi bizatuvutsa ibyishimo ndetse wenda bikatuvutsa n’ibindi bintu byinshi.—Umubwiriza 4:5, 6.

Twirinde kurengera mu gihe twishimisha

Ku birebana n’iki gihe turimo, Bibiliya yarahanuye iti “abantu bazaba . . . bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:2, 4). Gutwarwa n’ibinezeza bisigaye byarabaye kimwe mu bintu Satani akoresha agakura abantu ku Mana. Gukabya kwidagadura no kwirangaza, urugero nko gukora siporo zishobora guteza akaga abantu bashaka kwinezeza, birogeye. Bene izo siporo ziragenda zirushaho kwiyongera, kandi n’abazitabira ni uko. Kuki se bazitabira cyane? Ni ukubera ko abantu benshi batanyurwa n’ubuzima bwabo bwa buri munsi, bagashakisha ibindi bintu byatuma bishima kurushaho. Ariko kugira ngo bakomeze kugira ibyo byishimo, bibasaba gukora ibintu birushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Abakristo bareba kure birinda siporo zishobora gushyira ubuzima mu kaga kubera ko bubaha impano y’ubuzima, bakubaha n’Uwayitanze.—Zaburi 36:10.

Igihe Imana yaremaga umugabo n’umugore ba mbere yabashyize he? Yabashyize mu busitani bwa Edeni, mu rurimi rw’umwimerere bisobanurwa ngo “umunezero,” cyangwa “ibyishimo” (Itangiriro 2:8). Birumvikana ko Imana yari ifite umugambi w’uko abantu babaho banezerewe, bishimye.

Yesu yaduhaye urugero rwiza ku birebana no gushyira mu gaciro mu gihe twinezeza. Yari yaritangiye rwose gukora ibyo Yehova ashaka, kandi ntiyigeze na rimwe areka kugendera ku mategeko n’amahame y’Imana. Yafataga igihe cyo kwita ku byo abantu babaga bakeneye, ndetse n’igihe yabaga ananiwe (Matayo 14:13, 14). Koko rero, Yesu yemeraga kujya aho abantu babaga bamutumiye ngo basangire, kandi yajyaga afata igihe cyo kuruhuka akagarura ubuyanja. Birumvikana ko yari azi ko bamwe mu banzi be babimugayiraga. Baravugaga bati “dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga” (Luka 7:34; 10:38; 11:37). Icyakora, Yesu ntiyemeraga ko kwiyegurira Imana by’ukuri bibuza umuntu kwinezeza.

Birumvikana ko tugomba kwirinda kurengera mu buryo ubwo ari bwo bwose mu birebana no kwidagadura. Kureka ibinezeza no kwishimisha bikaba ari byo bifata umwanya wa mbere mu buzima, ntibishobora na rimwe kutuzanira ibyishimo nyakuri. Bishobora gutuma twirengagiza ibintu by’ibanze, harimo n’imishyikirano dufitanye n’Imana. Ariko nanone, ntitwagombye kureka ibinezeza byose cyangwa ngo tunenge abandi bantu bishimira ubuzima mu buryo bushyize mu gaciro.—Umubwiriza 2:24; 3:1-4.

Shaka ibyishimo ushyira mu gaciro mu mibereho yawe

Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “twese ducumura muri byinshi” (Yakobo 3:2). Dushobora kubona ko ibyo ari ukuri rwose mu gihe duhatanira kutarengera. Ni iki se cyadufasha gukomeza gushyira mu gaciro? Tugomba kumenya ibyo dushoboye n’ibyo tudashoboye. Ariko ibyo si ibintu byoroshye. Dushobora kurengera mu buryo tutazi. Ku bw’ibyo rero, byaba byiza dukomeje kuba hafi y’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka kandi tukemera inama zishyize mu gaciro duhabwa (Abagalatiya 6:1). Izo nama dushobora kuzisaba incuti twizeye cyangwa umusaza w’inararibonye mu itorero. Izo nama zishingiye ku Byanditswe hamwe n’Ibyanditswe ubwabyo bishobora kutubera “indorerwamo” idufasha kwisuzuma, tukareba uko mu by’ukuri tugaragara imbere ya Yehova.—Yakobo 1:22-25.

Igishimishije ni uko tutavuga ko nta wakwirinda kurengera. Imihati dushyiraho ndetse n’umugisha wa Yehova bizatuma dushyira mu gaciro, bityo tube abantu bishimye. Ibyo rero bizatuma turushaho kugirana imishyikirano myiza n’abavandimwe ndetse na bashiki bacu b’Abakristo, kandi turusheho kubera urugero rwiza abo tubwiriza. Ikiruta byose, tuzarushaho kwigana Yehova, Imana yacu ishyira mu gaciro kandi irangwa n’urukundo.—Abefeso 5:1.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 28 yavuye]

©Greg Epperson/age fotostock