Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ubwami bwawe nibuze”—Ariko se buzaza ryari?

“Ubwami bwawe nibuze”—Ariko se buzaza ryari?

“Nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.”—MAT 24:33.

1, 2. (a) Ni iki gishobora gutuma tumera nk’abahumye? (b) Ni iki tuzi ku birebana n’Ubwami bw’Imana?

NK’UKO ushobora kuba warabyiboneye, iyo habaye ikintu, akenshi abakibonye bakivuga mu buryo butandukanye. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ashobora kutibuka neza ibyo muganga yamusobanuriye amaze kumusuzuma. Nanone umuntu ashobora kudahita abona imfunguzo ze cyangwa amadarubindi ye nubwo byaba bimuri iruhande. Ibyo biterwa n’iki? Abashakashatsi bavuga ko iyo dukoze ibintu byinshi icyarimwe, tumera nk’abahumye, ntitubone ikintu cyangwa tukacyibagirwa. Uko bigaragara, ubwonko bwacu ntibushobora kwita ku bintu byinshi icyarimwe.

2 Muri iki gihe, abantu benshi bafite ubuhumyi nk’ubwo mu birebana n’ibibera mu isi. Bashobora kwemera ko ibintu byahindutse cyane ku isi kuva mu mwaka wa 1914, ariko ntibiyumvishe icyo bisobanura. Twebwe abigishwa ba Bibiliya tuzi ko Ubwami bw’Imana bwaje mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yimikwaga akaba Umwami mu ijuru. Icyakora, tuzi ko isengesho tuvuga tugira tuti “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru,” ritarasubizwa mu buryo bwuzuye (Mat 6:10). Rizasubizwa mu buryo bwuzuye  igihe iyi si mbi izarimburwa. Icyo gihe ni bwo ibyo Imana ishaka bizakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.

3. Kwiga Ijambo ry’Imana bidufitiye akahe kamaro?

3 Kubera ko twiga Ijambo ry’Imana buri gihe, tubona ko ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe. Uko si ko bimeze ku bandi bantu muri rusange. Barahuze cyane ku buryo batabona ibintu bigaragaza ko Kristo yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914, kandi ko vuba aha azarimbura iyi si mbi. Ku bw’ibyo, ukwiriye kwibaza uti “ese ndacyemera ko iherezo ry’iyi si ryegereje cyane, kandi ko ibibera ku isi bibigaragaza?” Niyo waba umaze igihe gito ubaye Umuhamya, ni iki werekejeho ibitekerezo? Uko igisubizo twatanga cyaba kiri kose, reka dusuzume impamvu eshatu z’ingenzi zituma twiringira ko Umwami wasutsweho umwuka n’Imana agiye kugira ibindi akora, kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe ku isi mu buryo bwuzuye.

ABAGENDERA KU MAFARASHI BARAGARAGAYE

4, 5. (a) Ni iki Yesu yatangiye gukora mu mwaka wa 1914? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki abagendera ku mafarashi batatu bagereranya, kandi se ubwo buhanuzi busohora bute?

4 Mu mwaka wa 1914, Yesu Kristo, uvugwaho kuba agendera ku ifarashi y’umweru, yimitswe mu ijuru. Yahise ajya kurwana intambara kugira ngo aneshe burundu isi ya Satani. (Soma mu Byahishuwe 6:1, 2.) Ubwo buhanuzi bwo mu Byahishuwe igice cya 6 bwagaragaje ko igihe Ubwami bw’Imana bwari gutangira gutegeka, ku isi ibintu byari guhita bizamba. Hari kuba intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, n’ibindi bintu bihitana abantu. Ibyo bintu bigereranywa n’abagendera ku mafarashi batatu bakurikiye Yesu Kristo.—Ibyah 6:3-8.

5 Nk’uko byari byarahanuwe, intambara zakuye ‘amahoro mu isi,’ nubwo amahanga yagiye agirana amasezerano yo gufatanyiriza hamwe no kubungabunga amahoro. Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye iya mbere mu ntambara zikomeye zavanye amahoro mu isi. Nanone kandi, nubwo isi yateye imbere mu birebana n’ubukungu na siyansi kuva mu mwaka wa 1914, inzara ikomeje gutuma ku isi habura amahoro. Ikindi se, ni nde wahakana ko indwara z’ibyorezo, ibiza n’andi makuba bihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka? Ibyo bintu birushaho kugira ubukana, bikaba kenshi, kandi bigahitana abantu benshi kurusha ikindi gihe cyose. Ese wiyumvisha icyo ibyo bisobanura?

Kuva aho abicaye ku mafarashi batangiriye kugenda, ibibera mu isi bikomeje kuzamba (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5)

6. Ni ba nde bitaga ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, kandi se ibyo byatumye bakora iki?

6 Mu mwaka wa 1914 no mu myaka yakurikiyeho, abantu benshi bari bahangayikishijwe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose n’indwara yiswe Grippe espagnole. Ariko kandi, Abakristo basutsweho umwuka bo bari biteze ko umwaka wa 1914 wari kuba iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, cyangwa iherezo ry’“ibihe byagenwe by’amahanga” (Luka 21:24). Ntibari bazi neza ibyari kuba. Icyakora, bari bazi ko mu mwaka wa 1914 hari kuba ikintu gikomeye gifitanye isano n’ubutegetsi bw’Imana. Bakimara gusobanukirwa neza ko ubwo buhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye, bahise batangaza bashize amanga ko ubutegetsi bw’Imana bwatangiye gutegeka. Imihati bashyiragaho kugira ngo batangaze Ubwami yatumye batotezwa cyane. Kuba baratotejwe mu bihugu byinshi na byo ubwabyo byari isohozwa ry’ubuhanuzi. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abanzi b’Ubwami ‘bashyizeho amategeko agamije  guteza amakuba.’ Banakoreraga abavandimwe ibikorwa by’urugomo, bakabafunga, ndetse bageza n’ubwo babica babamanitse, babarashe cyangwa babaciye imitwe.—Zab 94:20; Ibyah 12:15.

7. Kuki abantu benshi batazi icyo ibibera mu isi bisobanura?

7 None se ko hari ibintu byinshi bigaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka mu ijuru, ni iki gituma abantu benshi batabibona? Kuki batabona ko ibibera mu isi bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya abagize ubwoko bw’Imana bamaze igihe kirekire batangaza? Ese aho ntibyaba biterwa n’uko berekeza ibitekerezo byabo ku byo bashobora kurebesha amaso yabo gusa (2 Kor 5:7)? Ese ntibaba bahuze cyane ku buryo batabona ibyo Imana ikora (Mat 24:37-39)? Ese bamwe muri bo ntibaba barahumwe amaso na poropagande ya Satani (2 Kor 4:4)? Kugira ngo umuntu asobanukirwe ibyo Ubwami bw’Imana bukora, agomba kuba afite ukwizera kandi akaba abona ibintu mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba tuzi icyo ibibera mu isi bisobanura!

UBUBI BUGENDA BURUSHAHO KWIYONGERA

8-10. (a) Ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 bisohora bite? (b) Kuki twavuga ko ububi bugenda burushaho kwiyongera?

8 Hari indi mpamvu ituma tumenya ko vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye gutegeka isi: abantu bagenda barushaho kuba babi. Mu gihe cy’imyaka igera hafi ku ijana, ibintu bivugwa muri 2 Timoteyo 3:1-5 byagiye bigaragara. Usanga imyifatire ivugwa muri iyo mirongo yarakwirakwiriye hirya no hino ku isi. Ese nawe urabibona? Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.—Soma muri 2 Timoteyo 3:1, 13.

9 Gereranya ibintu abantu babonaga bakikanga mu myaka ya za 40 cyangwa ya za 50 n’ibyo abantu bakora ku kazi, mu myidagaduro, muri siporo no mu bihereranye n’imideri. Urugomo rukabije n’ubwiyandarike bw’akahebwe biri hose muri iki gihe. Abantu bahatanira kugaragaza ko ari abanyarugomo kuruta abandi, ko biyandarika mu buryo buteye ishozi, kandi ko ari abagome. Porogaramu za televiziyo abantu babonaga ko ari mbi mu myaka ya za 50, ubu ni zo  zibonwa ko zikwiriye ku miryango. Abantu benshi bibonera ko abaryamana bahuje ibitsina bagira uruhare rukomeye mu birebana n’imyidagaduro n’imideri, kandi ko bashishikariza abandi kwemera imibereho yabo. Dukwiriye rwose kwishimira ko tuzi uko Imana ibona imyifatire nk’iyo.—Soma muri Yuda 14, 15.

10 Nanone, gereranya ibyo abantu babonaga ko ari ubwigomeke ku rubyiruko rwo mu myaka ya za 50, n’ibiba muri iki gihe. Ababyeyi bahangayikishwaga no kumenya niba abana babo banywa itabi, inzoga, cyangwa babyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina. Muri iki gihe, dukunze kumva za raporo zikura umutima nk’izi: umunyeshuri w’imyaka 15 yarashe abanyeshuri bigana, yica 2 kandi akomeretsa 13. Agatsiko k’abana b’ingimbi kishe umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda, kandi gakubita se n’undi muntu wo mu muryango wabo. Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, bavuga ko kimwe cya kabiri cy’ibyaha byose byakozwe mu myaka icumi ishize, byakozwe n’urubyiruko. Ese hari uwahakana ko ibintu byarushijeho kuzamba?

11. Kuki abantu benshi batabona ko ibintu bigenda birushaho kuzamba?

11 Intumwa Petero yaravuze ati “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakora ibihuje n’irari ryabo bavuga bati ‘uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he? Dore uhereye igihe ba sogokuruza basinziriye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa’” (2 Pet 3:3, 4). Kuki bamwe babibona batyo? Uko bigaragara, iyo abantu babona ibintu kenshi, bageraho bakabimenyera. Iyo incuti yacu ya bugufi yadukanye imyifatire idakwiriye, bishobora kudukura umutima. Ariko iyo abandi bantu muri rusange bagiye buhoro buhoro bagaragaza imyifatire idakwiriye, dushobora kutabibona. Ariko kandi, uko kugenda bata umuco biba biteje akaga.

12, 13. (a) Kuki ibibera ku isi bitagombye kuduca intege? (b) Ni iki kizadufasha guhangana n’imimerere ‘igoye kwihanganira’?

12 Intumwa Pawulo yaduhaye umuburo w’uko “mu minsi y’imperuka,” hari kubaho ibintu “bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:1). Ariko kandi, dushobora kubyihanganira bitabaye ngombwa ko tuva muri iyi si. Dushobora kwihanganira ibintu byose biduca intege cyangwa bidutera ubwoba tubifashijwemo na Yehova, umwuka we n’itorero rya gikristo. Dushobora gukomeza kuba indahemuka. “Imbaraga zirenze izisanzwe” ntizituruka kuri twe, ahubwo tuzihabwa n’Imana.—2 Kor 4:7-10.

13 Igihe Pawulo yavugaga ubuhanuzi burebana n’iminsi y’imperuka, yatangije amagambo agira ati “umenye ko.” Ayo magambo yemeza ko ibyo yakurikijeho byagombaga kuba nta kabuza. Nta gushidikanya ko abantu batubaha Imana bazagenda barushaho kuba babi kugeza igihe Yehova azazanira imperuka. Abahanga mu by’amateka bavuga ko iyo imiryango y’abantu cyangwa ibihugu byagendaga birushaho guta umuco, amaherezo byasenyukaga. Ariko kandi, nta kindi gihe mu mateka isi yose uko yakabaye yigeze ita umuco nk’uko biri muri iki gihe. Abantu benshi bashobora kutita ku cyo ibyo bisobanura, ariko ibintu byagiye biba kuva mu mwaka wa 1914 byagombye gutuma twizera ko Ubwami bw’Imana buri hafi kuvanaho ibibi byose.

AB’IKI GIHE NTIBAZASHIRAHO

14-16. Ni iyihe mpamvu ya gatatu ituma twemera ko Ubwami bw’Imana bugiye ‘kuza’?

14 Hari impamvu ya gatatu ituma twemera ko imperuka iri bugufi. Amateka y’abagize ubwoko bw’Imana arabigaragaza. Urugero, mbere y’uko Ubwami bw’Imana bwimikwa mu ijuru, itsinda  ry’abasutsweho umwuka bizerwa ryakoreraga Imana ribigiranye ishyaka. Ni iki bakoze igihe ibyo bari biteze ko byari kuba mu mwaka wa 1914 bitasohoraga? Abenshi muri bo bakomeje kugaragaza ko ari indahemuka igihe bageragezwaga bakanatotezwa, kandi bakomeje gukorera Yehova. Uko imyaka yagiye ihita, abenshi mu basutsweho umwuka, niba atari bose, barangije isiganwa ryabo ryo ku isi ari abizerwa.

15 Igihe Yesu yavugaga ubuhanuzi burebana n’iminsi ya nyuma y’iyi si, yagize ati ‘ab’iki gihe ntibazashiraho ibyo byose bitabaye.’ (Soma muri Matayo 24:33-35.) Dusobanukiwe ko igihe Yesu yavugaga ngo “ab’iki gihe,” yerekezaga ku matsinda abiri y’Abakristo basutsweho umwuka. Itsinda rya mbere ryariho mu mwaka wa 1914, kandi muri uwo mwaka ryiboneye ikimenyetso cyo kuhaba kwa Kristo. Uretse kuba abari bagize iryo tsinda bariho mu mwaka wa 1914, bari baranasutsweho umwuka muri uwo mwaka cyangwa mbere yaho.—Rom 8:14-17.

16 Itsinda rya kabiri ry’“ab’iki gihe” rigizwe n’abasutsweho umwuka babayeho mu gihe kimwe n’abo mu itsinda rya mbere. Uretse kuba bariho mu gihe kimwe n’abari bagize itsinda rya mbere, banasutsweho umwuka wera mu gihe abo mu itsinda rya mbere bari bakiri ku isi. Ku bw’ibyo, buri wese mu basutsweho umwuka muri iki gihe si ko ari mu bagize “ab’iki gihe” Yesu yavuze. Abagize iryo tsinda rya kabiri barashaje. Nyamara kandi, amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:34 atwizeza ko bamwe mu bagize “ab’iki gihe batazashiraho” mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Ibyo byagombye gutuma turushaho kwiringira ko hasigaye igihe gito Ubwami bw’Imana bukarimbura ababi maze bukazana isi nshya, iyo gukiranuka kuzabamo.—2 Pet 3:13.

VUBA AHA KRISTO AZANESHA BURUNDU

17. Ubuhanuzi twasuzumye butuma tugera ku wuhe mwanzuro?

17 Ubuhanuzi tumaze gusuzuma butuma tugera ku wuhe mwanzuro? Yesu yavuze ko tutazi umunsi cyangwa isaha (Mat 25:13). Ariko nk’uko Pawulo yabivuze, tuzi “igihe.” (Soma mu Baroma 13:11.) Ubu turi muri icyo gihe, ni ukuvuga iminsi y’imperuka. Nitwita ku buhanuzi bwo muri Bibiliya no ku byo Yehova Imana na Yesu Kristo bakora, tuzibonera gihamya y’uko twegereje imperuka y’iyi si mbi.

18. Bizagendekera bite abantu banga kwemera Ubwami bw’Imana?

18 Abantu banga kwemera ubutware bukomeye bwahawe Yesu Kristo, we ugendera ku ifarashi y’umweru, vuba aha bazahatirwa kwemera ko bibeshye. Nta ho bazahungira urubanza bazacirwa. Icyo gihe abantu benshi bazataka bati “ni nde ushobora guhagarara adatsinzwe?” (Ibyah 6:15-17). Icyakora, igice cyo mu Byahishuwe gikurikiraho gitanga igisubizo. Mu by’ukuri, abasutsweho umwuka n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, kuri uwo munsi ‘bazahagarara badatsinzwe’ kubera ko bazaba bemerwa n’Imana. Hanyuma, “imbaga y’abantu benshi” bo mu zindi ntama izarokoka umubabaro ukomeye.—Ibyah 7:9, 13-15.

19. Ese ko wemera ko imperuka iri hafi, ni iki utegerezanyije amatsiko?

19 Nitwita ku buhanuzi bwo muri Bibiliya busohora muri ibi bihe bishishikaje, ntituzarangazwa n’isi ya Satani, cyangwa ngo tunanirwe kumenya icyo ibibera mu isi bisobanura. Vuba aha Kristo azanesha burundu iyi si itubaha Imana, arwana intambara ya nyuma ahuje no gukiranuka (Ibyah 19:11, 19-21). Tekereza ibyishimo tuzagira nyuma yaho!—Ibyah 20:1-3, 6; 21:3, 4.