Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umukobwa w’Umwisirayeli” muri iki gihe

“Umukobwa w’Umwisirayeli” muri iki gihe

“Umukobwa w’Umwisirayeli” muri iki gihe

MU MWAKA wa 2006, igihe hari hasigaye ibyumweru bibiri ngo habe umunsi w’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, buri wese mu bagize umuryango w’uwitwa Sales utuye muri Praia Grande muri Brezili, yakoze urutonde rw’abantu yari kuzatumira. Umwana w’imyaka itandatu witwa Abigayl we bamuhaye urupapuro rumwe rw’itumira, maze bamubaza uwo yashakaga kuruha.

Yarashubije ati “nzaruha umugabo uhora ansekera.”

Ababyeyi be baramubajije bati “ni nde?”

Arabasubiza ati “ni wa wundi ugendera mu igare ry’ibimuga.”

Hashize iminsi ine, Abigayl yeretse ababyeyi be uwo mugabo. Uwo mugabo witwa Walter yari atuye hafi y’Inzu y’Ubwami. Yari yarakoze impanuka y’imodoka igihe yari afite imyaka 28, kandi ubwo hakaba hari hashize imyaka irenga 15. Iyo mpanuka yari yaramumugaje igice cyo hepfo cyose. Kubera ko yari umukire, yari afite abantu babiri bamurindaga. Abigayl amaze guhabwa uburenganzira bwo kuvugisha Walter, ababyeyi be basobanuriye Walter ko umukobwa wabo yashakaga kumuha urupapuro rw’itumira.

Abigayl amaze kurumuha yaravuze ati “abandi bantu duteranira hamwe bafite impapuro z’itumira nyinshi, ariko jye mfite rumwe gusa. Ubwo rero, ni wowe wenyine ntumiye. Nutaza, nta mushyitsi n’umwe nzaba mfite. Ariko nuza nzishima cyane, kandi Yehova we azishima kurushaho.”

Ku munsi w’Urwibutso, Abahamya, harimo na Abigayl, barimo bakora isuku ku Nzu y’Ubwami bitegura porogaramu y’Urwibutso rwari bube nimugoroba. Kuri icyo gicamunsi Walter yanyuze hafi aho, abonye Abigayl abwira umushoferi we ngo ahagarike imodoka, afungura ikirahuri maze abaza Abigayl icyo yarimo akora. Abigayl yamubwiye ko barimo basukura Inzu y’Ubwami kugira ngo naza asange hasa neza.

Kuri uwo mugoroba, Abigayl yari ahangayitse cyane. Disikuru imaze gutangira, yakomeje kurangaguza agira ngo arebe niba Walter yaje, maze agiye kubona abona we n’abamurindaga baraje. Abigayl yarishimye araseka cyane. Disikuru irangiye, Walter yavuze ko mbere y’uko aza yari yateganyije kujya mu wundi mugi, ariko kubera Abigayl akabireka akaza mu Rwibutso. Yongeyeho ati “iyi disikuru ni yo nari nkeneye kumva.” Yasabye ko bamuha Bibiliya, kandi atangira kwiga no kujya mu materaniro.

Hagati aho, mushiki wa Walter yavuze ko yashakaga kubonana n’uwo Abigayl musaza we yakundaga kuvuga. Bamaze kubonana, yishimiye kumenya uwo mwana mwiza w’umukobwa witwa Abigayl. Yaravuze ati “ubu noneho menye impamvu musaza wanjye yishimye cyane.”

Ubu Walter akomeje kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro. Ndetse ajya atanga ibitekerezo kandi akageza ku bandi ibyo yize. Nta gushidikanya ko uwo mwana witwa Abigayl atwibutsa umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli wafashije Namani kumenya Imana y’ukuri, Yehova.—2 Abami 5:2-14.