Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara?

Kuva kera Abahamya ba Yehova, aho baba batuye hose, bagiye birinda kwifatanya mu ntambara zishyamiranya ibihugu cyangwa abenegihugu. Hashize imyaka 50 igitabo kimwe kigize kiti “Abahamya ba Yehova birinda kwivanga mu ntambara mu buryo ubwo ari bwo bwose.”—Australian Encyclopædia.

Impamvu y’ingenzi ituma Abahamya birinda kugira uruhare mu ntambara, ni uko binyuranyije n’umutimanama wabo watojwe kumvira amahame ya gikristo. Umutimanama wabo watojwe kumvira amategeko y’Umwami Yesu Kristo no gukurikiza urugero yabahaye. Yahaye abigishwa be itegeko ryo gukunda bagenzi babo. Nanone yabahaye itegeko rigira riti “mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga” (Luka 6:27; Matayo 22:39). Igihe umwe mu bigishwa ba Yesu yageragezaga kumurwanaho akoresheje inkota, Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:52). Bityo rero, Yesu yagaragaje neza mu magambo no mu bikorwa ko abigishwa be batagomba gukoresha intwaro z’intambara.

Indi mpamvu ituma Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara, ni uko bagize umuryango mpuzamahanga wo mu rwego rw’idini. Ubwo rero, intambara ishobora gutuma Abakristo b’ukuri bicana, kandi ibyo binyuranyije n’itegeko Yesu yabahaye ryo ‘gukundana.’—Yohana 13:35.

Abahamya ba Yehova ntibabona ko ayo mahame agenga urukundo ari amagambo gusa, ahubwo bayashyira mu bikorwa mu mibereho yabo. Urugero, uzasuzume ukuntu bitwaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose yabaye kuva mu mwaka wa 1939 kugera mu wa 1945. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abahamya ba Yehova barenga 4.300 bafungiwe muri gereza zo muri leta zaho bazira ko banze gukora imirimo ya gisirikare. Mu Bwongereza, Abahamya barenga 1.500, harimo n’abagore basaga 300, barafunzwe bazira kwanga kwifatanya mu ntambara. Mu gihugu cy’u Budage cyategekwaga n’ishyaka rya Nazi, Abahamya barenga 270 barishwe hakurikijwe itegeko rya Leta, kubera ko bari banze gufata intwaro ngo bajye mu ntambara. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi, Abahamya barenga 10.000 bafungiwe muri za gereza cyangwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Abahamya bo mu Buyapani na bo barababajwe bikomeye. Abantu bose bapfushije abantu babo baguye ku rugamba mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose cyangwa mu yindi ntambara yose yakurikiyeho, bashobora kwizera ko nta Muhamya wa Yehova n’umwe wagize uruhare mu rupfu rw’abo bantu.

Ukuntu Abahamya ba Yehova babona intambara, bigaragarira neza mu magambo ya nyuma Wolfgang Kusserow yavuze. Mu mwaka wa 1942, abayoboke b’ishyaka rya Nazi baciye umutwe uwo musore w’Umudage w’imyaka 20, kubera ko yanze kwifatanya mu ntambara (Yesaya 2:4). Igihe yari yitabye urukiko rwa gisirikare yaravuze ati “nabaye Umuhamya kuva nkiri umwana, nigishwa Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe Byera. Itegeko risumba ayandi kandi ryera cyane Imana yahaye abantu ni iri: ‘ukunde Imana yawe kuyirutisha ikindi kintu cyose kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Irindi tegeko rigira riti ‘ntukic e.’ Ese ibyo byose Umuremyi wacu yabyandikishirije ibiti?”—Mariko 12:29-31; Kuva 20:13.

Abahamya ba Yehova bizera ko Yehova Imana ishobora byose ari we wenyine uzazana amahoro arambye ku isi. Bategereje ko asohoza isezerano yatanze avuga ko ‘azakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.’—Zaburi 46:10.