Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese umubumbe w’Isi ushigaje igihe gito?

Ese umubumbe w’Isi ushigaje igihe gito?

Ese umubumbe w’Isi ushigaje igihe gito?

Urabona igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira ari ikihe?

Ese vuba aha imimerere yo ku isi

(a) izarushaho kuba myiza?

(b) izaguma uko imeze uku?

(c) izaba mibi kurushaho?

ESE ufite icyizere cy’igihe kizaza? Kugira icyo cyizere bishobora kukugirira akamaro. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barangwa n’icyizere bagira ubwenge mu ishuri kandi bakagira amagara mazima. Hari ubundi bushakashatsi bwamaze igihe kirekire bukorwa bwagaragaje ko abantu barangwa n’icyizere badakunda kurwara umutima nk’uko biri ku batarangwa n’icyizere. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bihuje n’ibyavuzwe na Bibiliya, ubu hakaba hashize ibinyejana byinshi. Bibiliya yaravuze iti ‘umutima unezerewe ni umuti mwiza, ariko umutima ubabaye utera konda.’—Imigani 17:22.

Ariko kandi, hari abantu benshi bashingira ku byo abahanga mu bya siyansi bavuga ku birebana n’uko bizagendekera umubumbe w’Isi mu gihe kiri imbere, bakumva ko gukomeza kugira ibyishimo n’icyizere bigoye. Reka turebe bimwe mu bintu biteye ubwoba abantu bavuga, bikunze no kugarukwaho mu makuru.

Umubumbe wugarijwe n’akaga

Mu mwaka wa 2002, Ikigo gikomeye cy’i Stockholm Gishinzwe Kwita ku Bidukikije cyatanze umuburo kivuga ko abantu nibananirwa kugabanya ingaruka mbi ibikorwa byabo bigira ku bidukikije bibwira ko barimo babungabunga iterambere mu by’ubukungu, ibyo bishobora kuzatuma haba “ihindagurika rikomeye ry’ibihe by’izuba n’imvura, ndetse n’isi n’ibinyabuzima biyiriho bikangirika cyane.” Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubukene bwugarije isi, ubusumbane bugenda bwiyongera hamwe no gukomeza konona ibidukikije bishobora gutuma abantu bahora “mu ngorane zishingiye ku bidukikije, ku mibereho y’abantu no ku mutekano.”

Mu mwaka wa 2005, Umuryango w’Abibumbye wasohoye Raporo ku Mimerere y’Ibinyabuzima muri iki Kinyagihumbi. Iyo raporo yakozwe mu gihe cy’imyaka ine igaragaza ubushakashatsi bwakozwe ku bidukikije. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’abahanga basaga 1.360 baturutse mu bihugu 95. Iyo raporo yarimo umuburo ukomeye cyane ugira uti “ibikorwa by’abantu bigira ingaruka zikomeye ku mikorere kamere y’isi, ku buryo nta wakwizera ko mu gihe kiri imbere ibinyabuzima byo kuri uyu mubumbe bizatuma abantu bakomeza kubaho.” Iyo raporo ivuga ko kwirinda impanuka bishobora gusaba “ihinduka rikomeye muri politiki, mu bigo bitandukanye no mu mikorere, ariko iryo hinduka n’ubu ntiriratangira.”

Anna Tibaijuka, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Miturire yagaragaje ibintu abashakashatsi bagenda bemeranyaho. Yaravuze ati “nitutagira icyo duhindura mu mikorere yacu, tuzahura n’akaga gakomeye cyane.”

Impamvu dukwiriye kugira icyizere

Abahamya ba Yehova, ari bo bandika iyi gazeti, na bo bemera ko vuba aha ku isi hazabaho ihinduka rikomeye. Icyakora, bemera badashidikanya ko ibyo bintu byenda kuba bizatuma ku isi habaho imimerere myiza cyane itarigeze kubaho, aho kugira ngo bitume isi ihura n’akaga gakomeye. Kuki bo bafite icyizere? Ni ukubera ko bizera amasezerano atangwa n’Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Rimwe muri ayo masezerano rigira riti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yahoze umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11NW.

Ariko se icyo cyizere si inzozi? Mbere y’uko dusubiza icyo kibazo, reka dusuzume aya magambo: hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi Bibiliya ivuze ukuri ubwo yavugaga mbere y’igihe ibibazo byinshi byugarije isi n’abantu muri iki gihe. Turagutera inkunga yo gusoma imirongo yatanzwe mu ngingo ikurikira no kuyigereranya n’ibyo ubona muri iyi si. Nubigenza utyo, uzarushaho kwemera ko Bibiliya yavuze ukuri igihe yahanuraga ibizaba.