Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Se w’impfubyi

Se w’impfubyi

Egera Imana

Se w’impfubyi

Kuva 22:21-23

“I MANA iri mu buturo bwayo bwera, ni se w’impfubyi” (Zaburi 68:5). Ayo magambo yahumetswe atwigisha isomo rikomeye ku birebana na Yehova Imana. Atwigisha ko Yehova yita ku batishoboye. Kuba yita ku mfubyi bigaragazwa neza n’Amategeko yahaye Abisirayeli. Reka dusuzume amagambo ari mu Kuva 22:22-24, aho Bibiliya yavuze ku ncuro ya mbere ibirebana n’“imfubyi.” *

Imana yatanze umuburo ugira uti ‘ntihakagire impfubyi mubabaza’ (Umurongo wa 21). Aha ntabwo Yehova yasabaga abantu gufasha abana kubera ko bapfushije ababyeyi. Ahubwo ni itegeko yari abahaye. Umwana wapfushaga se, agasigara atagira shinge na rugero, yashoboraga guhohoterwa. Nta muntu wagombaga ‘kubabaza’ uwo mwana. Mu zindi Bibiliya, ijambo ‘kubabaza’ ryahinduwemo “guhohotera,” “gufata nabi” no “kunyunyuza imitsi.” Imana yabonaga ko kugirira nabi umwana w’imfubyi cyari ikibazo gikomeye. None se Imana yabonaga ko icyo kibazo gikomeye mu rugero rungana iki?

Iryo Tegeko rikomeza rigira riti “nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo” (Umurongo wa 22). Ku murongo wa 21, habwirwaga abantu benshi, ariko bigeze ku wa 22 habwirwa umuntu umwe. Yaba umuntu ku giti cye cyangwa ishyanga ryose uko ryakabaye, bagombaga kumvira iryo tegeko ry’Imana. Yehova yarabyitegerezaga, agatega amatwi abana b’imfubyi, ndetse akaba yiteguye kugira icyo akora mu gihe bari kuba bamutakiye bamusaba kubafasha.—Zaburi 10:14; Imigani 23:10, 11.

Byari kugenda bite se mu gihe umuntu yari kuba agiriye nabi umwana w’imfubyi, bigatuma atakira Imana? Yehova yaravuze ati “uburakari bwanjye buzagurumana mbicishe inkota” (Umurongo wa 23). Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyavuze ko umuntu “ahinduye ayo magambo ijambo ku rindi yavuga ngo ‘kandi amazuru yanjye azashyuha,’ iyo mvugo ikaba yumvikanisha uburakari bwinshi.” Zirikana ko Yehova ataretse ngo abacamanza bo muri Isirayeli abe ari bo bakurikirana uko iryo tegeko ryubahirizwa. Imana ubwayo ni yo yari guhana umuntu wese wari kuba anyunyuje imitsi umwana utagira kirengera.—Gutegeka kwa Kabiri 10:17, 18.

Yehova ntiyahindutse (Malaki 3:6). Agirira impuhwe abana bapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi (Yakobo 1:27). Iyo hagize umuntu urenganya abana, uburakari bukiranuka bwa Se w’imfubyi buragurumana. Abashaka kunyunyuza imitsi umwana utagira kirengera ntibazacika “uburakari bukaze bw’Uwiteka” (Zefaniya 2:2). Abo bantu babi bazamenya ko “biteye ubwoba kugwa mu maboko y’Imana nzima.”—Abaheburayo 10:31.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Ijambo “imfubyi” riboneka incuro zigera kuri 40 muri Bibiliya. Nubwo ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “imfubyi” ryerekeza ku mwana w’umuhungu, ntitwagombye gutekereza ko amahame ari muri ayo magambo atareba n’abakobwa bapfushije ba se. Amategeko ya Mose yashyigikiraga uburenganzira bw’abana b’imfubyi, baba abahungu cyangwa abakobwa.—Kubara 27:1-8.