Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?

Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?

Wakora iki mu gihe umuntu akugiriye nabi?

AKENSHI abantu bavuga ko kwihorera ari byiza. Ibyo biterwa n’uko ubusanzwe umuntu yumva arakaye iyo agiriwe nabi, cyangwa iyo ahemukiwe. Kubera ko gukunda ibyiza tukanga ibibi ari ibintu bitubamo, iyo hagize uturenganya tuba twifuza ko twarenganurwa. Ariko ikibazo ni iki: twarenganurwa dute?

Birumvikana ko abantu bashobora kukugirira nabi mu buryo butandukanye. Hari igihe umuntu ashobora kuza akagukubita urushyi, akagusunika cyangwa akagutuka. Nanone hari igihe umuntu akubwira amagambo agukomeretsa, akagukubita, akakwiba cyangwa akagukorera ikindi kintu kibi. Wumva umeze ute iyo hagize uguhemukira? Usanga abantu benshi bahita bavuga bati ‘ibyo ankoreye; nzabimwishyura!’

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bagiye bashinja abarimu babo ibinyoma bavuga ko babahohoteye, kugira ngo gusa babihimureho kubera ibihano babaga babahaye. Brenda Mitchell uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abarimu bo mu mugi wa Nouvelle-Orléans, avuga ko “iyo bareze umwarimu, izina rye riba rishyizweho umugayo.” Kandi niyo bigaragaye ko bamubeshyeraga, igisebo gishobora kutamuvaho.

Mu kazi na ho, birogeye ko abakozi batakishimiye akazi cyangwa abakozi birukanywe, bihimura ku bakoresha babo. Abo bakozi bangiza inyandiko z’ingenzi ziba ziri muri za orudinateri z’isosiyete bakoramo, cyangwa bakazisiba. Abandi bo biba amabanga y’isosiyete bakoramo, bakayagurisha cyangwa bakayahishurira abandi. Hari ikinyamakuru cyavuze ko usibye no kwiba inyandiko ziri muri orudinateri, “abakozi bakunze kwihimura biba ibikoresho by’isosiyete bakoramo” (The New York Times). Kugira ngo amasosiyete menshi akumire iyo ngeso yo kwihorera, yashyizeho umukozi ushinzwe umutekano uba uri kumwe n’umukozi wirukanywe mu biro bye, agategereza ko afata ibintu bye byose, maze akamuherekeza kugeza asohotse mu kigo.

Ariko kandi, kwihorera bikunze kugaragara mu bantu duhorana, ni ukuvuga incuti zacu, abo dukorana ndetse n’abagize umuryango. Iyo umuntu akubwiye ijambo ribi cyangwa akagukorera ikintu ahubutse bikakubabaza, akenshi wumva na we wamwishyura. Ese iyo incuti yawe ikubwiye igukankamira, nawe uhita uyisubiza nabi? Ese iyo umwe mu bagize umuryango wawe akurakaje, uhita utangira gutekereza uko wamwihimuraho? Ibyo bikunda kutworohera, cyane cyane iyo uwadukoshereje ari incuti yacu.

Ikibi cyo kwihorera

Akenshi, abantu bihimura bagira ngo barebe ko bashira agahinda baba batewe n’ibibi bakorewe. Urugero, Bibiliya itubwira ko igihe abahungu b’umukurambere w’Umuheburayo witwaga Yakobo bamenyaga ko Umunyakanani witwaga Shekemu yafashe ku ngufu mushiki wabo Dina, bahise ‘bababara kandi bararakara cyane’ (Itangiriro 34:1-7). Kugira ngo abahungu babiri ba Yakobo bahorere mushiki wabo, bacuze umugambi wo kugirira nabi Shekemu n’ab’inzu ye bose. Simeyoni na Lewi bakoze amayeri maze binjira mu mu mugi wa Kanani bica icyitwa umugabo cyose, harimo na Shekemu.—Itangiriro 34:13-27.

Ese kuba haramenetse amaraso angana atyo, byakemuye ikibazo? Igihe Yakobo yamenyaga ibyo abahungu be bakoze, yarabacyashye maze arababwira ati “mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, . . . bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n’inzu yanjye” (Itangiriro 34:30). Aho kugira ngo kwihorera bikemure ikibazo, byatumye bangwa n’abaturanyi babo. Umuryango wa Yakobo wagombaga kuba maso, kuko abo baturanyi bari barubiye bashoboraga kwihorera. Birashoboka ko kugira ngo Imana ibarinde ako kaga, yategetse Yakobo kwimura umuryango we, bakajya gutura i Beteli.—Itangiriro 35:1, 5.

Ibintu byabayeho bitewe n’uko Dina yafashwe ku ngufu, bidusigira isomo ry’ingenzi. Kwihorera nta kindi bimara uretse gutuma habaho ibindi bikorwa byo kwihorera, nuko ibintu bigakomeza bityo. Ubwo rero, biba aka wa mugani ngo “inzigo iratinda ntihera.”

Kwihorera bikurura amakimbirane adashira

Gukomeza gutekereza uko tuzihimura ku muntu watugiriye nabi, biratwangiza. Hari igitabo cyavuze kiti “kugira umujinya birakuvuna. Gukomeza gutetekereza ku bintu bibabaje byakubayeho, ukavumira mu mutima abakubabaje kandi ugacura imigambi yo kwihorera, birakuvuna kandi bikagutwara igihe” (Forgiveness—How to Make Peace With Your Past and Get On With Your Life). Bibiliya ibivuga neza cyane igira iti “ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa.”—Imigani 14:30.

Ubundi se umuntu yakwishima ate niba urwango n’ibitekerezo bibi byaramurenze? Hari umuntu wavuze ati “niba wumva ko ‘kwihorera ari ibyiza,’ ujye witegereza maze urebe uko abantu bamaze igihe bihorera bameze.”

Reka dusuzume ibyabaye mu duce twinshi tw’isi twakunze kurangwa n’amakimbirane ashingiye ku moko no ku idini. Akenshi iyo umuntu umwe yishwe, bituma abandi na bo bica undi, ibyo bikaba nta kindi bimara uretse gutuma abantu bakomeza kwangana no kwicana. Urugero, igihe igisasu cyaturikaga kikica abasore 18 mu gitero cy’ibyihebe, hari umugore byababaje cyane, maze aravuga ati “tuzabahorera incuro igihumbi!” Ubwo rero iyo bigenze bityo, ubugome buriyongera, hanyuma n’abandi bakabyivangamo maze rukabura gica.

“Ijisho rihorerwe irindi”

Hari abantu bumva ko Bibiliya ibemerera kwihorera. Baravuga bati “none se ntihari aho igira iti ‘ijisho rihorerwe irindi, [n’] iryinyo rihorerwe irindi’” (Abalewi 24:20)? Umuntu adashishoje, yagira ngo iryo tegeko rishyigikira kwihorera. Ibinyuranye n’ibyo, iryo tegeko ryakumiraga ibikorwa bibi byo kwihorera. Mu buhe buryo?

Iyo Umwisirayeli yakubitaga mugenzi we akamuvanamo ijisho, Amategeko yemeraga ko ahabwa igihano kimukwiriye. Icyakora, uwahohotewe si we wagombaga guhana uwamugiriye nabi, cyangwa ngo abikorere mwene wabo. Amategeko yasabaga ko uwahohotewe ageza ikirego cye ku babishinzwe, ari bo bacamanza, kugira ngo babikemure mu buryo bwiza. Kumenya ko umuntu wari kugirira nabi mugenzi we abigambiriye na we yari gukorerwa nk’ibyo yakoreye mugenzi we, byatumaga abantu batihorera. Ariko kandi, hari ibindi byari bikubiye muri iryo tegeko.

Mbere y’uko Yehova Imana atanga iryo tegeko rirebana no guhora, yabwiye Abisirayeli binyuze kuri Mose ati ‘ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe. Ntugahore, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe’ (Abalewi 19:17, 18). Ubwo rero, igitekerezo gikubiye mu itegeko rigira riti “ijisho rihorerwe irindi, [n’] iryinyo rihorerwe irindi,” cyagombye kumvikana mu buryo buhuje n’ibivugwa mu isezerano ryose ry’Amategeko. Yesu yavuze ko iryo sezerano ry’Amategeko rikubiye mu mategeko abiri agira ati “ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose,” kandi “ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:37-40). None se ubwo, Abakristo babyitwaramo bate mu gihe bahuye n’akarengane?

Mukurikirane inzira y’amahoro

Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana y’amahoro,” kandi itera abamusenga inkunga yo ‘gushaka amahoro kandi bakayakurikira’ (Abaheburayo 13:20; 1 Petero 3:11). Ariko se mu by’ukuri, gukurikira amahoro hari icyo bimara?

Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, abanzi be bamuciriye amacandwe, baramukubita, baramutoteza, agambanirwa n’incuti ye kandi n’abigishwa be baramutererana (Matayo 26:48-50; 27:27-31). Yabyitwayemo ate? Intumwa Petero yaranditse ati “yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka.”—1 Petero 2:23.

Petero yaravuze ati ‘Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Koko rero, Abakristo baterwa inkunga yo kwigana Yesu, bakigana ukuntu yihanganiye akarengane. Nanone ku bihereranye no kwihanganira akarengane, Yesu ubwe yagize icyo abivugaho mu Kibwiriza cyo ku Musozi agira ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru.”—Matayo 5:44, 45.

None se abantu bafite urukundo nk’urwa Kristo babyifatamo bate iyo bagiriwe nabi cyangwa se bakaba bumva ko bagiriwe nabi? Mu Migani 19:11, hagira hati “amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.” Nanone bashyira mu bikorwa inama igira iti “ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo mukomeze kuneshesha ikibi icyiza” (Abaroma 12:21). Mbega ukuntu iyo nama ihabanye n’umwuka wo kwihorera wogeye mu isi muri iki gihe! Urukundo nyakuri ruranga Abakristo, rutuma tutihorera ahubwo ‘tukirengagiza inabi twagiriwe,’ kubera ko urukundo ‘rutabika inzika y’inabi rwagiriwe.’—1 Abakorinto 13:5.

None se ibyo byaba bishaka kuvuga ko niba umuntu atugiriye nabi cyangwa tukaba twumva twugarijwe n’akaga, twagombye kwemera tukarenganywa? Si icyo bishatse kuvuga. Igihe Pawulo yavugaga ati ‘munesheshe ikibi icyiza,’ ntiyashakaga kuvuga ko niba Umukristo arenganyijwe, yagombye guceceka kubera ko ari umuntu w’Imana. Ibinyuranye n’ibyo, mu gihe umuntu ashaka kutugirira nabi, dufite rwose uburenganzira bwo kwirwanaho. Niba uhohotewe cyangwa ibyawe bikangizwa, ushobora guhitamo guhamagara abapolisi. Mu gihe uwaduhohoteye ari umukozi dukorana cyangwa umunyeshuri twigana, icyo gihe haba hari abayobozi dushobora kwitabaza.—Abaroma 13:3, 4.

Ariko kandi, byaba byiza tuzirikanye ko kubona ubutabera nyakuri muri iyi si bigoranye. Koko rero, hari benshi bamaze igihe cyabo bashakisha ubwo butabera, ariko amaherezo baba abarakare, kubera ko batabonye ibyo bashakaga.

Satani nta kindi aba yifuza uretse kubona abantu bicamo ibice, bitewe n’inzangano no kwihorera (1 Yohana 3:7, 8). Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko tuzirikana amagambo yo muri Bibiliya agira ati “bakundwa, ntimukihorere, ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana, kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga’” (Abaroma 12:19). Iyo dushyize icyo kibazo mu maboko ya Yehova, bituma twirinda imibabaro, umujinya no kugira urugomo.—Imigani 3:3-6.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

“Ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose,” kandi “ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Urukundo “ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.”—1 Abakorinto 13:5