Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki abantu batavuga rumwe ku bihereranye n’Umwuka wera?

Kuki abantu batavuga rumwe ku bihereranye n’Umwuka wera?

Kuki abantu batavuga rumwe ku bihereranye n’Umwuka wera?

UMWUKA wera cyangwa icyo bita Roho Mutagatifu ni iki? Nubwo icyo kibazo gisa naho cyoroshye, guhita ukibonera igisubizo bishobora kutoroha. Papa Benedigito wa XVI yabwiye imbaga y’abantu yari iteraniye muri Ositaraliya ati “bisa n’aho tudashobora gusobanukirwa neza icyo Roho Mutagatifu ari cyo.”

Mu by’ukuri iyo abantu basobanura umwuka wera, usanga bakekeranya, cyangwa bagatanga ibitekerezo byinshi binyuranye. Dore bimwe mu bisubizo batanga:

• Umwuka wera ni umuntu nyakuri ukorera mu bigishwa ba Kristo.

• Umwuka wera ni uburyo Imana yigaragariza muri iyi si.

• Umwuka wera ni umuperisona wa gatatu mu bagize Ubutatu.

Kuki iyo nyigisho itera abantu urujijo bene ako kageni? Byose byatangiye mu kinyejana cya kane, igihe abahanga mu bya tewolojiya bamwe na bamwe bavugaga ko umwuka wera ari umuperisona ufite ukuntu angana n’Imana. Icyakora, iyo nyigisho y’uko umwuka wera ari umuperisona ntiboneka mu Byanditswe, kandi abigishwa ba mbere ba Kristo ntibigeze bayigisha. Hari igitabo cy’Abagatolika cyanditswe n’uwitwa Serafín de Ausejo cyavuze kiti “Isezerano rya Kera rigaragaza neza ko umwuka wera atari umuperisona . . . ni imbaraga Yahweh [cyangwa Yehova] akoresha.” Icyo gitabo cyongeyeho kiti “imirongo myinshi yo mu Isezerano Rishya igaragaza ko umwuka w’Imana (cyangwa Umwuka wera) ari imbaraga, . . . atari umuntu.” Nanone icyo gitabo cyaravuze kiti “ibyo bigaragarira ku isano iri hagati y’amagambo ‘Umwuka wera’ n’‘imbaraga.’”—Diccionario de la Biblia.

Ntibitangaje rero kuba abantu bibagora kwiyumvisha ukuntu imbaraga zishobora kuba umuntu. Ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko abantu benshi bahakana igitekerezo cy’uko umwuka wera ari umuntu cyangwa “ufite ubuzima.” Ese ibyo abo bantu bavuga ni ukuri? Cyangwa twagombye kwemera ibyo abahanga mu bya tewolojiya bakomeza gutsimbararaho, bavuga ko “umwuka wera ari umuntu wihariye utandukanye na Data n’Umwana?”

Kugira ngo tubone igisubizo nyacyo, reka turebe icyo Ijambo ry’Imana Bibiliya ribivugaho mu buryo burambuye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16.

Kuki ari ngombwa ko umenya ukuri ku birebana n’umwuka wera? Impamvu ni uko bishobora gutuma Imana igufasha. Ese hari igihe ujya wumva udafite imbaraga zo gukomeza kwihangana? Yesu yasezeranyije abigishwa be agira ati “mukomeze musabe muzahabwa . . . None se niba muzi guha abana banyu impano nziza . . . , So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”—Luka 11:9, 13.

Mu ngingo zikurikira, turi bwifashishe Ibyanditswe, kugira ngo bidusobanurire icyo umwuka wera ari cyo. Hanyuma turi busuzume uko umwuka wera ushobora kutugirira akamaro mu mibereho yacu.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]

Ibyanditswe bidusobanurira icyo umwuka wera ari cyo