Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ku bihereranye n’imibereho y’umuryango

Ku bihereranye n’imibereho y’umuryango

Isomo tuvana kuri Yesu

Ku bihereranye n’imibereho y’umuryango

Ni iki abagize umuryango bakora kugira ngo bagire ibyishimo?

Ishyingiranwa ni iryera. Igihe abantu babazaga Yesu niba gutana byemewe, yarashubije ati ‘mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe”? Ku buryo baba batakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya. . . . Umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye’ (Matayo 19:4-6, 9). Iyo abashakanye bashyize mu bikorwa iyo nama ya Yesu kandi ntibahemukirane, bose bumva batekanye kandi bakagira ibyishimo.

Kuki gukunda Imana bituma imiryango igira ibyishimo?

Yesu yaravuze ati “‘ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi.” Itegeko rya kabiri rikomeye ni irihe? Yesu yaravuze ati “ugomba gukunda mugenzi wawe [hakubiyemo n’abo mubana, ni ukuvuga umuryango wawe] nk’uko wikunda” (Matayo 22:37-39). Ku bw’ibyo, ikintu cy’ingenzi wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo, ni ukugirana imishyikirano myiza n’Imana kubera ko kuyikunda bituma dukundana.

Ni gute buri wese mu bashakanye ashobora gutuma mugenzi we yishima?

Iyo abagabo bakurikije urugero rwa Yesu, batuma abagore babo bagira ibyishimo. Yakundaga umugore we w’ikigereranyo ari ryo torero, mu buryo buzira ubwikunde (Abefeso 5:25). Yesu yaravuze ati “Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi” (Matayo 20:28). Yesu ntiyigeze atwaza igitugu abo yategekaga cyangwa ngo abasharirire, ahubwo yabagaruriraga ubuyanja (Matayo 11:28). Ku bw’ibyo, abagabo bagombye gukoresha ubutware bwabo babigiranye ubugwaneza, ku buryo abagize umuryango bose bumva bamerewe neza.

Iyo abagore na bo bakurikije urugero rwa Yesu bibagirira akamaro. Bibiliya ivuga ko ‘umutware w’umugabo wese ari Kristo.’ Nanone ivuga ko “umutware w’umugore ari umugabo” (1 Abakorinto 11:3). Yesu ntiyumvaga ko kugandukira Imana byamuteshaga agaciro, ahubwo yubahaga Se cyane. Yesu yaravuze ati “buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:29). Umugore wubaha umugabo we abitewe n’uko akunda Imana kandi akayumvira, atuma umuryango we wishima.

Ni iki ababyeyi bakwigira ku kuntu Yesu yitaga ku bana?

Yesu yamaranaga igihe n’abana, kandi yashishikazwaga no kumenya ibyo batekereza ndetse n’uko bamerewe. Bibiliya igira iti ‘Yesu ahamagara abana ngo baze aho ari, aravuga ati “nimureke abana bato baze aho ndi”’ (Luka 18:15, 16). Hari igihe abantu bigeze kunenga abana bamwe na bamwe b’abahungu bagaragaje ko bizeraga Yesu. Icyakora, Yesu yashimiye abo bana, maze abwira ababanengaga ati “mbese ntimwigeze gusoma ibi ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka waboneyemo ishimwe’?”—Matayo 21:15, 16.

Ni iki abana bakwigira kuri Yesu?

Yesu yahaye abana urugero rwiza ku birebana no gushishikazwa n’ibintu by’umwuka. Igihe yari afite imyaka 12, bamusanze “mu rusengero yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi ababaza ibibazo.” Ibyo byagize izihe ngaruka? “Abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye” (Luka 2:42, 46, 47). Nyamara, ibyo Yesu yari azi ntibyatumye yirata, ahubwo byatumye yubaha ababyeyi be. Bibiliya iravuga iti “akomeza kujya abagandukira.”—Luka 2:51.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 14 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.