Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

BYAGENZE bite ngo umuntu wahuye n’ingorane kuva akiri muto, avemo umugabo n’umubyeyi mwiza kandi ufite ibyishimo? Ni iki cyatumye umugore wari ufite ingeso mbi ahindura imyifatire ye? Isomere uko babyivugira.

‘Numvaga nta cyo maze.’​—VÍCTOR HUGO HERRERA

  • YAVUTSE: 1974

  • IGIHUGU: SHILI

  • KERA: NARI NARABASWE N’INZOGA

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi wa Angol, mu karere keza ko mu majyepfo ya Shili. Sinigeze menya data. Igihe nari mfite imyaka itatu, jye na mama na murumuna wanjye twimukiye mu murwa mukuru wa Shili ari wo Santiago. Twagiye kuba mu kazu kadafashije kari mu nkambi yagenewe abatagira aho baba. Twakoreshaga umusarani rusange, kandi tukavoma ku iriba ryari rigenewe kuvomwaho amazi yo kuzimya inkongi z’umuriro.

Nyuma y’imyaka hafi ibiri, leta yaduhaye inzu nto yo kubamo. Ikibabaje ni uko agace twabagamo kari kiganjemo ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubugizi bwa nabi n’uburaya.

Nyuma yaho, hari umugabo waje kumenyana na mama maze barashyingiranywa. Uwo mugabo yari umusinzi, kandi yarankubitaga agakubita na mama. Nakundaga kwiherera nkarira, mvuga nti ‘iyo ngira data, simba mfuye uru.’

Nubwo mama yakoraga uko ashoboye ngo abone ibidutunga, twari dukennye cyane. Iyo twabaga dushonje, hari igihe twarigataga amata y’ifu arimo isukari. Iyo jye na murumuna wanjye twashakaga kwishimisha, twajyaga guhengereza mu idirishya ry’umuturanyi kugira ngo turebe televiziyo. Ariko umunsi umwe yaradufashe, maze ntitwongera gusubirayo.

Iyo umugabo wa mama yabaga atasinze, nubwo bitakundaga kubaho, yatuguriraga icyokurya jye na murumuna wanjye. Hari n’igihe yatuguriye televiziyo nto. Icyo ni kimwe mu bintu bike nibuka byanshimishije.

Maze kugira imyaka 12 nize gusoma. Nyuma y’umwaka, naretse ishuri maze ntangira akazi. Iyo nabaga mvuye ku kazi, najyanaga mu tubari n’abakozi twakoranaga, tukavayo twasinze kandi twanyoye ibiyobyabwenge. Mu gihe gito nari maze kubatwa n’inzoga.

Maze kugira imyaka 20, namenyanye na Cati maze turashyingiranwa. Mu mizo ya mbere byagendaga neza. Ariko nyuma yaho, nasubiye ku kanjye. Imyitwarire yanjye yarushijeho kuba mibi. Naje kubona ko amaherezo nari kuzafungwa cyangwa ngapfa. Ikibabaje kurushaho, ni uko natumaga umuhungu wanjye Víctor amera nk’uko nari meze nkiri umwana. Numvaga mbabaye, nkumva nirakariye kandi nkumva nta cyo maze.

Ahagana mu mwaka wa 2001, Abahamya ba Yehova babiri baje mu rugo, maze batangira kwigisha Cati Bibiliya. Yambwiye ibyo yigaga, maze ngira amatsiko nanjye ntangira kwiga Bibiliya. Mu mwaka wa 2003, Cati yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Umunsi umwe nasomye muri Rusi 2:12, havuga ko Yehova agororera abantu bamwizera bakamushakiraho ubuhungiro. Nabonye ko guhindura imyifatire yanjye byari gushimisha Imana maze ikangororera. Nasanze burya hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya yamagana ubusinzi. Amagambo yo mu 2 Abakorinto 7:1, yaramfashije cyane. Uwo murongo udutera inkunga yo ‘kwiyezaho umwanda wose.’ Ku bw’ibyo, natangiye gucika ku ngeso mbi nari mfite. Igihe nihatiraga gucika kuri izo ngeso, nabanje kujya ndakazwa n’ubusa, ariko umugore wanjye Cati ntiyahwemye kunyihanganira.

Amaherezo naretse akazi nakoraga, kuko hari abantu benshi batumaga nanirwa kureka itabi n’inzoga. Nubwo kureka ako kazi byari gutuma ndushaho gukena, byamfashije kubona igihe gihagije cyo kwiga Bibiliya. Icyo gihe ni bwo mu by’ukuri natangiye kugira amajyambere ya gikristo. Cati ntiyigeze na rimwe ansaba ibyo ntashoboraga kubona, cyangwa ngo yinubire ubuzima bworoheje twabagamo. Rwose ndabimushimira mbivanye ku mutima.

Buhoro buhoro, natangiye kwifatanya n’Abahamya mu buryo bufatika. Bamfashije gusobanukirwa ko nubwo ntize, Yehova aha agaciro icyifuzo kivuye ku mutima nari mfite cyo kumukorera. Urukundo n’ubumwe twabonye mu itorero rya gikristo, rwatugiriye akamaro cyane mu muryango wacu. Nta handi twari twarigeze tubona amahoro nk’ayo. Mu Kuboza 2004 nanjye narabatijwe.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Niboneye ukuri kw’amagambo Yehova yavuze muri Yesaya 48:17. Aho hagira hati “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.” Mama na murumuna wanjye batangajwe cyane n’ihinduka nagize, ku buryo ubu na bo biga Bibiliya. Abaturanyi bacu na bo bishimira ko nahindutse kandi nkaba mfite umuryango wishimye.

Mfite umugore ukunda Imana kandi umfata nk’incuti ye na mugenzi we wizerwa. Nubwo ntigeze menya data, Bibiliya yanyigishije uko narera abahungu banjye batatu. Baranyubaha kandi ikinshimisha kurushaho, ni uko babona ko Yehova ariho koko, kandi bakaba basigaye bamukunda.

“Nubwo ntigeze menya Data, Bibiliya yanyigishije uko narera abahungu banjye batatu”

Nishimira cyane ko nubwo nabayeho nabi nkiri muto, Yehova yampaye imigisha nkaba ndi umugabo wishimye.

“Nari umukobwa w’umurakare kandi ugira amahane.”​—NABIHA LAZAROVA

  • YAVUTSE: 1974

  • IGIHUGU: BULUGARIYA

  • KERA: NACURUZAGA IBIYOBYABWENGE

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi wa Sofiya muri Bulugariya, kandi umuryango wacu wabagaho neza. Data yadutaye mfite imyaka itandatu. Ibyo byanshenguye umutima kandi bintera agahinda. Numvise ntereranywe kandi ko ntakwiriye gukundwa. Uko nagendaga nkura, iyo mitekerereze yatumye mba icyigomeke. Nari umukobwa w’umurakare kandi ugira amahane.

Maze kugira imyaka 14, navuye mu rugo. Nakundaga kwiba amafaranga ya mama n’aya sogokuru na nyogokuru. Ku ishuri nahoraga ngirana ibibazo n’abandi bitewe n’amahane yanjye. Ibyo byatumye nimurirwa ku bigo by’amashuri bitanu mu gihe cy’imyaka mike gusa. Naretse ishuri nshigaje imyaka itatu nkabona impamyabushobozi. Nariyandarikaga bikabije, kandi nari narabaswe n’itabi n’ikiyobyabwenge cya marijuwana. Nari umusinzi kandi nahoraga mu kabari. Nanone natangiye gucuruza ibiyobyabwenge. Nababazwaga cyane no kuba muri iyi si, aho abantu bahura n’imibabaro abandi bagapfa. Ni yo mpamvu nta ntego nagiraga mu buzima.

Mu mwaka wa 1998 ubwo nari mfite imyaka 24, nafatiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mugi wa São Paulo muri Burezili, nzira gucuruza ibiyobyabwenge. Naje gukatirwa igifungo cy’imyaka ine.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mwaka wa 2000, Abahamya ba Yehova batangiye kujya baza gusura gereza nari mfungiyemo rimwe mu cyumweru. Umwe muri abo Bahamya witwa Marines yanyitagaho cyane. Yatumye ngira icyifuzo cyo kumenya byinshi kuri Bibiliya. Kubera ko ntari narigeze numva iby’Abahamya ba Yehova, nasabye bagenzi banjye twari dufunganywe kumbwira ibyabo. Ariko icyantangaje ni uko hafi ya bose babavugaga nabi. Umwe muri bo yansabye kujya mu idini iryo ari ryo ryose, uretse iry’Abahamya ba Yehova. Amagambo yambwiye yatumye ndushaho kugira amatsiko, nifuza kumenya impamvu abo bantu banga Abahamya bigeze aho. Naje gutahura ko impamvu ibitera, ari uko bari mu idini ry’ukuri. Kandi koko, Bibiliya ivuga ko umuntu wese ugerageza gukurikira Yesu by’ukuri azatotezwa.—2 Timoteyo 3:12.

Hagati aho, nahawe akazi mu nzu y’ibiro by’ubuyobozi bwa gereza. Umunsi umwe, nabonye udukarito twari mu cyumba cy’ububiko twarimo amagazeti ya kera y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! * Nayajyanye muri kasho nabagamo maze ntangira kuyasoma. Uko nagendaga nyasoma ni ko numvaga meze nk’umuntu wabonye iriba ry’amazi afutse mu butayu. Kubera ko nari mfite igihe gihagije, buri munsi namaraga amasaha menshi niga Bibiliya.

Umunsi umwe nahamagawe ku biro bya gereza. Kubera ko nari niteze ko bagiye kundekura, nazinze utwanjye vuba na bwangu nsezera kuri bagenzi banjye twari dufunganywe maze ndiruka njya ku biro. Ariko mpageze, namenyeshejwe ko nkurikiranyweho ikirego gishya cyo gukoresha impapuro z’impimbano, maze nza gukatirwa indi myaka ibiri y’igifungo.

Nubwo nabanje kumera nk’ukubiswe n’inkuba, nyuma y’iminsi mike nabonye ko ibyo byari umugisha. Nari narize byinshi muri Bibiliya, ariko numvaga nimfungurwa nzikomereza bwa buzima nari narahozemo. Ubwo rero, navuga ko nari nkeneye ikindi gihe cyo guhinduka.

Hari igihe natekerezaga ko Imana idashobora kwemera ko nyikorera. Ariko naje gutekereza ku mirongo itandukanye, urugero nk’iyo mu 1 Abakorinto 6:9-11. Iyo mirongo igaragaza ko mu kinyejana cya mbere, hari Abakristo bari barahoze ari abajura, abasinzi n’abanyazi, mbere yo gukorera Yehova. Ariko yarabafashije barahinduka. Abo bantu banteye inkunga cyane.

Gucika kuri zimwe mu ngeso zanjye ntibyangoye. Urugero, naretse ibiyobyabwenge bitangoye. Ariko kureka itabi byo byabaye ibindi bindi. Namaze umwaka urenga ndwana intambara yo kurireka, ariko amaherezo naje kurireka burundu. Kimwe mu bintu byamfashije ni ugutekereza ku ngaruka itabi rigira ku buzima bw’umuntu. Ariko icyamfashije cyane kurusha ibindi ni ugusenga Yehova ubudacogora.

‘Nabonye Data uruta abandi bose utazigera antererana’

Uko nagendaga ngirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, ni ko agahinda naterwaga n’uko data yadutaye kagendaga gashira. Amagambo yo muri Zaburi 27:10 yankoze ku mutima cyane. Uwo murongo ugira uti “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.” Naje gutahura ko nabonye Data uruta abandi bose, utari kuzigera antererana. Ubu numva mfite intego mu buzima. Muri Mata 2004, nyuma y’amezi atandatu mfunguwe, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Ubu ndishimye. Kubera ko nacitse ku ngeso mbi zishobora kunyangiriza ubuzima, mfite ubuzima bwiza kandi ndatuje kurusha mbere. Ubu mbanye neza n’uwo twashakanye kandi mfitanye ubucuti na Data wo mu ijuru Yehova. Mu bamusenga mfitemo ba data, ba mama n’abavandimwe (Mariko 10:29, 30). Nishimira ko babona ko hari ibyo nshoboye gukora na mbere y’uko mbibona.

Hari igihe numva umutimanama uncira urubanza bitewe n’imibereho yanjye ya kera. Ariko mpumurizwa no kumenya ko mu isi nshya Imana yasezeranyije, ibintu bibi ‘bitazibukwa ukundi’ (Yesaya 65:17). Hagati aho, ibyambayeho bimfasha kwishyira mu mwanya w’abantu bahanganye n’ibibazo nk’ibyo nahuye na byo. Ibyo bituma numva ko ibyambayeho bifite akamaro. Urugero, iyo ndi mu murimo wo kubwiriza, kuganira n’abasinzi, abakoresha ibiyobyabwenge cyangwa abagizi ba nabi, biranyorohera kuko nta rwikekwe mbagirira. Nizera ko niba narashoboye guhinduka kugira ngo nshimishe Yehova, n’undi wese yabishobora.

^ par. 29 Yanditswe n’Abahamya ba Yehova.