Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wabagaho na mbere y’uko uvuka?

Ese wabagaho na mbere y’uko uvuka?

“Abantu bariho ubu bigeze kubaho, barapfa maze bongera kuvuka. Nanone kandi roho z’abapfuye zikomeza kubaho.”—PLATON, UMUHANGA MU BYA FILOZOFIYA W’UMUGIRIKI WO MU KINYEJANA CYA 5 MBERE YA YESU, ASUBIRAMO IBYAVUZWE NA “SOCRATES.”

“Kubera ko ubugingo buba bukeneye umubiri bubamo kandi bukaba butandukanye n’umubiri, bushobora kuba mu mibiri itandukanye, bukava mu mubiri umwe bujya mu wundi.”—GIORDANO BRUNO, UMUHANGA MU BYA FILOZOFIYA W’UMUTALIYANI WO MU KINYEJANA CYA 16.

“Abantu ntibapfa; baba bameze nk’abapfuye, ariko si byo . . . [Ubugingo] bwabo butangira kureba ibibera mu isi nk’uburebera mu idirishya, kuko buba bwimukiye mu wundi muntu, bumerewe neza kandi butuje.”—RALPH WALDO EMERSON, UMWANDITSI AKABA N’UMUSIZI W’UMUNYAMERIKA WO MU KINYEJANA CYA 19.

ESE waba waribajije uwo uri we by’ukuri? Ese waba waribajije niba warabagaho na mbere y’uko uvuka? Niba warabyibajije, si wowe wenyine. Kuva kera cyane, abantu bo mu Burasirazuba no mu Burengerazuba bw’isi bagiye bibaza ibyo bibazo. Mu gushakisha ibisubizo, bamwe muri bo batangiye kwemera inyigisho y’uko iyo umuntu apfuye, ubugingo bwe buva mu mubiri bukimukira mu wundi mubiri, waba uw’abantu, uw’inyamaswa cyangwa mu kimera, agakomeza kubaho ubuziraherezo.

None se nubwo hari abo iyo myizerere ishobora kunyura, twabwirwa n’iki ko ari ukuri? Ni iki Ijambo ry’Imana Bibiliya ribivugaho? Ariko mbere na mbere, twagombye kwibaza aho icyo gitekerezo cyakomotse.

Aho icyo gitekerezo cyakomotse

Intiti n’abahanga mu by’amateka bavuga ko abaturage bo muri Babuloni, umugi washinzwe mu mpera z’ikinyagihumbi cya gatatu Mbere ya Yesu, bumvaga ko ubugingo bw’umuntu budapfa. Mu gitabo Morris Jastrow Jr yanditse, yaravuze ati “twabonye ko igitekerezo cy’uko ubugingo budapfa, cyashishikazaga cyane abahanga mu bya tewolojiya b’Abanyababuloni.” Yavuze ko Abanyababuloni bumvaga ko “urupfu ari inzira umuntu anyuramo agiye mu bundi buzima. Nta gushidikanya ko kuba abantu barananiwe kwiyumvisha ko iyo umuntu apfuye aba apfuye burundu, ari byo byatumye bahimba icyo gitekerezo cya kera cy’uko ubugingo bw’umuntu bwimukira mu kindi kinyabuzima bugakomeza kubaho.”—The Religion of Babylonia and Assyria.

Iyo nyigisho yavuye i Babuloni maze itangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo muri iyo si ya kera. Abahanga mu bya filozofiya b’Abahindi bahereye kuri iyo nyigisho, maze bahimba inyigisho ivuga ibyo gupfa no kwimukira mu bundi buzima, ishingiye ku itegeko rivuga ko ikibaho cyose kiba gifite ikigitera. Iyo nyigisho ni yo bise Karma. Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki bazwi cyane na bo batangiye kwemera iyo nyigisho bituma yemerwa n’abandi bantu benshi.

Muri iki gihe, abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’isi batangiye gushishikazwa n’icyo gitekerezo kivuga ko iyo umuntu apfuye, ubuzima bwe bwimukira mu kindi kinyabuzima. Abantu b’ibyamamare n’urubyiruko rwo muri iki gihe basigaye bashishikazwa n’imigenzo hamwe n’inyigisho z’amadini yo mu Burasirazuba. Ubu hari ibitabo byinshi n’imbuga nyinshi za interineti bivuga ibirebana n’abantu bavuga uko bari babayeho mbere yo kuvuka. Hari ikindi kintu kirimo gikwirakwira mu bihugu byinshi, bita ubuvuzi bushingiye ku mibereho y’igihe cyahise. Muri ubwo buvuzi hakoreshwa uburyo bwo gushyira abantu mu ruhwiko kugira ngo bamenye uko babagaho bataravukira ku isi, maze bikabafasha gusobanukirwa ubuzima bwabo n’imyitwarire bafite muri iki gihe.

Ese koko ubugingo bwimukira mu kindi kinyabuzima?

Nubwo inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ahubwo ko bwimukira mu kindi kinyabuzima ari iya kera cyane, ikibazo cy’ingenzi ni ukumenya niba ari ukuri koko. Kubera ko turi Abakristo, twagombye kumenya niba iyo nyigisho ishingiye kuri Bibiliya (Yohana 17:17). Umuremyi wacu Yehova Imana, ari we dukesha ubuzima kandi akaba ari we ‘uhishura amabanga,’ aduhishurira byinshi ku birebana n’ubuzima n’urupfu, ibyo tukaba tutari kubimenya tubisobanuriwe n’abantu nkatwe. Dushobora kwiringira ko Ijambo rye Bibiliya rishobora kudusubiza ibibazo birebana n’iyo ngingo.—Daniyeli 2:28; Ibyakozwe 17:28.

Nitwiga Bibiliya tubyitondeye, tuzamenya icyo Imana ivuga ku birebana n’uko bitugendekera iyo dupfuye. Urugero, mu Ntangiriro 3:19, hari amagambo Imana yabwiye Adamu, igihe we na Eva bari bamaze kuyisuzugura. Yaravuze iti “uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.” Adamu yaremwe mu mukungugu, apfuye asubira mu mukungugu. Ibyo Imana yavuze kuri iyo ngingo birumvikana rwose. Ku bw’ibyo, iyo umuntu apfuye ntiyongera kuvukira mu wundi; ahubwo ntaba akiriho. * Kimwe n’uko ubushyuhe ari ikinyuranyo cy’ubukonje, ibihe by’imvura bigatandukana n’iby’izuba, umucyo ukaba utandukanye n’umwijima, ni ko n’urupfu rutandukanye n’ubuzima. Iyo umuntu apfuye aba apfuye nyine. Ese icyo si igisubizo cyoroshye kandi cyumvikana?

Ku bw’ibyo, hari impamvu nyinshi zituma abantu bongera gutekereza ku byababayeho kera. Kugeza ubu, abantu ntibarasobanukirwa neza imikorere y’ubwonko bw’umuntu, hakubiyemo ibyo umuntu akora atabizi, uko imiti ikora mu mubiri w’umuntu cyangwa impamvu zitera ihungabana. Inzozi n’ibintu umuntu atekereza ko byabayeho bitewe n’amakuru menshi abitse mu bwonko, bishobora kuba bisobanutse ku buryo wagira ngo byabayeho koko. Rimwe na rimwe imyuka mibi ishobora gutuma dutekereza ibintu birenze ubwenge bwacu, tukumva ko ari ukuri kandi bitabaho.—1 Samweli 28:7-19.

Ni ibisanzwe ko umuntu agira icyifuzo cyo kubaho no kumenya iby’igihe kizaza. Ariko se icyo cyifuzo gituruka he? Birashishikaje kuba Bibiliya ivuga ibirebana n’Umuremyi wacu, igira iti “[Imana] yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka” (Umubwiriza 3:11). Ni yo mpamvu abantu bagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubaho ubuziraherezo.

Kubera ko Umuremyi wacu ari we Yehova Imana yashyize mu mitima yacu icyifuzo cyo kubaho iteka, byari bikwiriye ko anadusobanurira uko twazabigeraho. Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu afite umugambi uhebuje wo guha umugisha abantu bumvira, bakazabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Dawidi umwanditsi wa zaburi, yarahumekewe maze aravuga ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Umuzuko ni inyigisho y’ibanze ishingiye kuri Bibiliya, ifitanye isano ya bugufi n’umugambi w’iteka w’Imana.—Ibyakozwe 24:15; 1 Abakorinto 15:16-19.

Ibyiringiro bidashidikanywaho by’umuzuko

Bibiliya irimo inkuru umunani zifitiwe gihamya zivuga iby’abantu bazutse. * Ni abantu bazutse; si abantu bapfuye ngo ubuzima bwabo bwimukire mu bindi binyabuzima. Iyo abo bantu bapfuye babaga bamaze kuzuka, abagize imiryango yabo bahitaga babamenya. Muri izo nkuru zose, nta n’imwe ivuga ko bene wabo b’uwabaga yarapfuye bajyaga kumushakishiriza mu mpinja zabaga zavutse, zaba iza hafi cyangwa iza kure, bumva wenda ko ubugingo bwe bwimukiye muri rumwe muri izo mpinja.—Yohana 11:43-45.

Duhumurizwa cyane no kumenya ko Ijambo ry’Imana rivuga ko abenshi mu bapfuye bazazuka bakaba mu isi nshya y’Imana, izasimbura vuba aha iyi si mbi turimo (2 Petero 3:13, 14). Yehova azirikana uko abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bari bateye, kuko ari Imana ifite ubwenge butagira akagero kandi butunganye. Tekereza nawe, Imana yibuka n’amazina y’inyenyeri zose (Zaburi 147:4; Ibyahishuwe 20:13)! Igihe izaba imaze kuzura abantu babayeho mu bihe bitandukanye ikabashyira mu isi nshya yayo, buri wese azamenya igisekuru cye n’abakurambere be. Mbega ibyiringiro bihebuje!

^ par. 13 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 6 kigira kiti “Abapfuye bari hehe?,” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 18 Izo nkuru zivuga iby’abantu bazutse ziboneka mu 1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37; 13:20, 21; Luka 7:11-17; 8:40-56; Yohana 11:38-44 no mu Byakozwe 9:36-42; 20:7-12. Igihe uri bube usoma izo nkuru, uri buze kwibonera ko iyo abo bantu bazukaga, habaga hari abantu benshi babireba. Indi nkuru ya cyenda ni ivuga uko Yesu Kristo yazutse.​—Yohana 20:1-18.