Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese porunogarafiya nta cyo itwaye cyangwa irangiza?

Ese porunogarafiya nta cyo itwaye cyangwa irangiza?

Porunogarafiya * irogeye muri iki gihe. Uyisanga mu matangazo yamamaza, mu banyamideri, muri za filimi, umuzika n’ibinyamakuru hamwe na televiziyo, imikino yo kuri orudinateri, kuri telefoni zigezweho, ku bikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa no kuri interineti. Bisa n’aho porunogarafiya yemewe mu bantu bo muri iki gihe. Hirya no hino ku isi, abantu bareba porunogarafiya baragenda barushaho kuba benshi.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Imibare irebana na porunogarafiya.”

Nanone usanga porunogarafiya abantu bareba igenda ihinduka. Porofeseri Gail Dines yaranditse ati “usanga amashusho asigaye akabije kuba urukozasoni, ku buryo ibyo kera babonaga ko ari amahano ubu bisigaye ari ibisanzwe.”

Wowe se ubibona ute? Ese wumva ko kureba porunogarafiya ari uburyo bwo kwishimisha butagize icyo butwaye cyangwa ubona ko ari uburozi bwica? Waba se ubona ko ku ruhande rumwe ari nziza ubundi ikaba mbi? Yesu yaravuze ati “igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro” (Matayo 7:17). Ni izihe mbuto porunogarafiya yera? Kugira ngo tubone ibisubizo, reka dusuzume bimwe mu bibazo by’ibanze abantu bibaza kuri porunogarafiya.

Ni izihe ngaruka porunogarafiya igira ku muntu?

ICYO IMPUGUKE ZIBIVUGAHO: Porunogarafiya irabata cyane, ku buryo abashakashatsi n’abaganga bamwe na bamwe bayigereranya n’ikiyobyabwenge cya kokayine.

Brian * wari warabaswe na porunogarafiya yo kuri interineti, yaravuze ati “nta kintu cyashoboraga kuyimbuza. Navuga ko nari narataye umutwe mu rugero runaka. Hari n’igihe umutwe wandyaga. Nubwo nahataniraga kuyireka, namaze imyaka myinshi narabaswe na yo.”

Abantu babaswe na porunogarafiya bakunze kubihisha. Babikora mu ibanga kandi babigiranye amayeri. Ntibitangaje rero kuba abenshi muri bo bumva bigunze, bafite ikimwaro, bahangayitse, bihebye kandi bafite umujinya. Hari n’igihe baba bumva bakwiyahura. Uwitwa Serge wakuraga amashusho ya porunogarafiya kuri interineti hafi buri munsi akayashyira kuri telefoni ye, yaravuze ati “nahoraga nitekerezaho kandi nkumva nihebye. Numvaga nta cyo maze, ngahora nicira urubanza, nkumva mfite irungu kandi nkumva meze nk’uwafatiwe mu mutego. Nahoraga mfite isoni kandi ngatinya kugisha inama.”

Nubwo umuntu yaba areba porunogarafiya rimwe na rimwe cyangwa akayireba atabishakaga, bishobora kumugiraho ingaruka zibabaje. Igihe Dogiteri Judith Reisman, umushakashatsi ku birebana na porunogarafiya uzwi cyane yagezaga ikiganiro kuri Sena ya Amerika, yaravuze ati “amashusho ya porunogarafiya yiyandika mu bwonko bw’umuntu kandi akabwangiza, ku buryo abugiraho ingaruka z’igihe kirekire, kandi agahora agaruka mu bwenge nubwo yaba atabishaka. Kuyibagirwa cyangwa kuyasiba mu bwenge biragorana, kandi hari n’igihe bidashoboka.” Susan ufite imyaka 19 akaba yararebye porunogarafiya kuri interineti atabishaka, yaravuze ati “amashusho yiyanditse mu bwenge bwanjye ubudasibangana. Njya kubona nkabona ubwenge burayagaruye. Mba numva atazigera ahanagurika burundu mu bwenge bwanjye.”

UMWANZURO: Porunogarafiya irabata kandi ikangiza.—2 Petero 2:19.

Ni izihe ngaruka porunogarafiya igira ku miryango?

ICYO IMPUGUKE ZIBIVUGAHO: “Porunogarafiya isenya ingo n’imiryango.”—The Porn Trap, cyanditswe na Wendy na Larry Maltz.

Porunogarafiya isenya ingo n’imiryango mu buryo bukurikira:

  • Ituma abashakanye badakundana, ntibizerane kandi igasenya ubucuti bafitanye.—Imigani 2:12-17.

  • Itera abantu kwikunda, kwigunga no kutanyurwa n’abo bashakanye.—Abefeso 5:28, 29.

  • Ituma umuntu ahorana irari ry’ibitsina ryangiza.—2 Petero 2:14.

  • Ituma abayireba bahatira abo bashakanye gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye.—Abefeso 5:3, 4.

  • ▪ Ituma umuntu ararikira uwo batashakanye kandi akaba yaca inyuma uwo bashakanye.—Matayo 5:28.

Bibiliya isaba abashakanye ‘kutariganya’ bagenzi babo (Malaki 2:16). Guca inyuma uwo mwashakanye ni uburyo bwo kuriganya bushobora gutanya abashakanye. Iyo ibyo bibaye, bigira ingaruka zikomeye ku bana.

Uretse n’ibyo, porunogarafiya ishobora kugira ingaruka ku bana mu buryo bwihuse. Brian twigeze kuvuga, yaravuze ati “igihe nari mfite imyaka igera ku icumi, twigeze gukina umukino wo kwihishana, maze ngwa ku bitabo bya data bya porunogarafiya. Natangiye kujya mbireba mu ibanga, ariko mu by’ukuri sinamenye impamvu ayo mashusho anshishikaza. Nguko uko natoye ingeso mbi cyane yankurikiranye kugeza mbaye mukuru.” Ubushakashatsi bugaragaza ko porunogarafiya ishobora gutuma abana b’ingimbi n’abangavu batangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, bakishora mu busambanyi, bakajya basambanya abantu ku ngufu kandi ugasanga bahuzagurika mu bwenge no mu byiyumvo.

UMWANZURO: Porunogarafiya isenya imishyikirano irangwa n’urukundo abantu bari bafitanye, maze amaherezo igateza intimba n’agahinda.—Imigani 6:27.

Bibiliya ivuga iki kuri porunogarafiya?

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGAHO: ‘Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.’—Abakolosayi 3:5.

Muri make, Yehova * Imana yanga porunogarafiya. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko aterwa ishozi n’imibonano mpuzabitsina. Ni we waturemanye ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ateganya ko abashakanye bazajya bayigirana kugira ngo bashimishanye, bagirane ubucuti bukomeye kandi basangire ibyishimo byo kubyara abana.—Yakobo 1:17.

None se ni iki kitwemeza ko Yehova yanga porunogarafiya urunuka. Reka dusuzume impamvu nke zibitwemeza:

  • Azi ko porunogarafiya ishobora koreka imbaga.—Abefeso 4:17-19.

  • Aradukunda kandi yifuza kuturinda ibibi.—Yesaya 48:17, 18.

  • Yifuza kurinda abashakanye n’imiryango yabo.—Matayo 19:4-6.

  • Yifuza ko tuba abantu batanduye mu by’umuco, kandi tukubaha uburenganzira bw’abandi.—1 Abatesalonike 4:3-6.

  • Yifuza ko twubaha ubushobozi bwacu bwo kororoka, kandi tukabukoresha mu buryo bwiyubashye.—Abaheburayo 13:4.

  • Azi ko porunogarafiya igaragaza iby’ibitsina mu buryo bukocamye, burangwa n’ubwikunde kandi buturuka kuri Satani.—Intangiriro 6:2; Yuda 6, 7.

UMWANZURO: Porunogarafiya yangiza ubucuti umuntu afitanye n’Imana.—Abaroma 1:24.

Icyakora, Yehova agirira impuhwe abantu bose bakora uko bashoboye ngo bacike kuri porunogarafiya. Bibiliya igira iti ‘Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe, atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo. Azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu’ (Zaburi 103:8, 14). Atumirira abicisha bugufi bose kumugarukira, kugira ngo ‘bagirirwe imbabazi kandi babone ubuntu butagereranywa bwo kubatabara mu gihe gikwiriye.’—Abaheburayo 4:16; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Uko umuntu yacika kuri porunogarafiya.”

Hari abantu benshi bemeye gushyira mu bikorwa inama zituruka ku Mana. Ese hari icyo byabamariye? Iyumvire icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu bahoze bafite ingeso mbi. Igira iti “mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe kandi mwabazweho gukiranuka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe n’umwuka w’Imana yacu” (1 Abakorinto 6:11). Kimwe n’intumwa Pawulo, abo bantu na bo bashobora kuvuga bati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

Suzan wabashije gucika kuri porunogarafiya, yaravuze ati “Yehova ni we wenyine ushobora kugufasha gucika kuri porunogarafiya. Iyo umusabye inama n’ubufasha, ashobora gutuma uba umuntu uboneye mu maso ye. Ntazemera ko utsindwa na porunogarafiya.”

^ par. 3 Ijambo “porunogarafiya” ryerekeza ku bintu bibyutsa irari ry’ibitsina mu buryo bweruye, biba bigamije gukurura ubireba, ubisoma cyangwa ubyumva. Bishobora kuba bikubiyemo amashusho, inyandiko n’amajwi.

^ par. 8 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 25 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.