Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Abahamya ba Yehova barangwa n’iki?

Abahamya ba Yehova barangwa n’iki?

Twebwe Abahamya ba Yehova tugize umuryango mpuzamahanga udashingiye ku rindi dini iryo ari ryo ryose. Nubwo icyicaro cyacu gikuru kiri muri Amerika, abenshi mu Bahamya baba mu bindi bihugu. Ubu tumaze kugera kuri miriyoni umunani kandi twigisha Bibiliya abantu bo mu bihugu birenga 230. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya.”Matayo 24:14.

Abahamya bo mu bihugu byose bihatira gukurikiza amategeko yo mu bihugu barimo, ariko birinda kugira aho babogamira muri politiki. Babiterwa n’uko bumvira itegeko Yesu yatanze rivuga ko Abakristo batagomba ‘kuba ab’isi.’ Ni yo mpamvu tutivanga muri politiki cyangwa mu ntambara (Yohana 15:19; 17:16). Ibyo byagaragaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, igihe bafungwaga, bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo kandi bakagirirwa nabi bazira ko banze kugira aho babogamira. Hari umugabo wo mu Budage wahoze ari musenyeri wagize ati “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine batigeze bashyigikira ubutegetsi bwa Hitileri, kuko umutimanama wabo utabibemereraga.”

Hari ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Tchèque cyagize kiti “[Abahamya ba Yehova] bagira imico myiza cyane. Twagombye no kubaha imyanya ikomeye mu nzego z’ubuyobozi kuko ari inyangamugayo; ariko ntibadukundira. . . . Bubaha abategetsi ariko bemera ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo byose byugarije abantu.”Nová Svoboda.

Ariko nanone ntitwitarura abandi. Yesu yasabiye abigishwa be ku Mana agira ati “singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi” (Yohana 17:15). Ni yo mpamvu mu gace utuyemo ushobora guhurira natwe ku kazi, ku isoko cyangwa ku ishuri.