Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Imana ibona ite intambara?

Imana ibona ite intambara?

Wasubiza ute icyo kibazo? Abantu benshi batekereza ko Imana ishyigikira intambara, kuko hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu yagiye itegeka bamwe mu bagaragu bayo ba kera gushoza intambara. Icyakora hari abandi bavuga ko Imana itazishyigikira, kuko Yesu Umwana wayo yigishije abigishwa be gukunda abanzi babo (Matayo 5:43, 44). Ubwo rero, bumva ko Imana yahinduye uko yabonaga intambara.

Wowe se ubibona ute? Ese Imana ishyigikira intambara? None se niba ari uko bimeze, iyo hari impande ebyiri zihanganye, ishyigikira uruhe ruhande? Ibisubizo by’ibyo bibazo bishobora gutuma umenya niba ubona intambara mu buryo bukwiriye cyangwa niba uyibona mu buryo budakwiriye. Bitekerezeho: uramutse wumva ko Imana yemera intambara, kandi ikaba iri ku ruhande ushyigikiye, ushobora kumva ko imitekerereze yawe ikwiriye, ndetse ukagira icyizere cy’uko muzatsinda. Ariko se wakumva umeze ute, uramutse umenye ko Imana ishyigikiye uruhande muhanganye? Uko bigaragara wahindura uko ubona ibintu.

Hari ikindi kintu cy’ingenzi tugomba kuzirikana. Kumenya uko Imana ibona intambara, bigira uruhare ku kuntu tubona Imana. Niba uri mu bantu intambara yasize iheruheru cyangwa yahekuye, ukeneye kumenya ibisubizo by’ibi bibazo: ese Imana ni yo ishoza intambara kandi igateza imibabaro ijyanirana na zo? Ese Imana yaba itita ku nzirakarengane mu gihe cy’intambara?

Ushobora gutungurwa n’uko Bibiliya ivuga ibintu bihabanye cyane n’uko abantu bamwe babona intambara. Imana ntiyigeze ihindura uko ibona intambara. Reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku kuntu Imana yabonaga intambara mbere y’uko Yesu aza ku isi n’uko yayibonaga mu kinyejana cya mbere. Ibyo biradufasha kumenya uko Imana ibona intambara muri iki gihe kandi tumenye niba intambara zizarangira.