Intangiriro 1:1-31

  • Imana irema ijuru n’isi (1, 2)

  • Imana itunganya isi mu minsi itandatu (3-31)

    • Umunsi wa 1: Umucyo, umunsi n’ijoro (3-5)

    • Umunsi wa 2: Ikirere (6-8)

    • Umunsi wa 3: Ubutaka bwumutse n’ibimera (9-13)

    • Umunsi wa 4: Ibimurika byo mu kirere (14-19)

    • Umunsi wa 5: Amafi n’inyoni (20-23)

    • Umunsi wa 6: Inyamaswa n’abantu (24-31)

1  Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.  Icyo gihe isi ntiyari ifite ishusho kandi nta kintu cyari kiyiriho. Umwijima wari hejuru y’amazi menshi* kandi imbaraga z’Imana* zari hejuru y’amazi, zijya hirya no hino.  Nuko Imana iravuga iti: “Habeho umucyo.” Maze umucyo ubaho.  Hanyuma Imana ibona ko umucyo ari mwiza maze itangira gutandukanya umucyo n’umwijima.  Imana yita umucyo umunsi, naho umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uwo ni umunsi wa mbere.  Imana iravuga iti: “Habeho umwanya* hagati y’amazi kandi amazi atandukane n’andi.”  Hanyuma Imana ishyiraho uwo mwanya kandi itandukanya amazi agomba kuba munsi y’uwo mwanya n’amazi agomba kuba hejuru yawo. Nuko biba bityo.  Uwo mwanya Imana iwita ijuru. Burira buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.  Imana iravuga iti: “Amazi yo munsi y’ijuru naterane ahurire ahantu hamwe kandi ubutaka bwumutse bugaragare.” Nuko biba bityo. 10  Imana yita ubutaka bwumutse isi, ariko amazi yahuriye hamwe iyita inyanja. Nuko Imana ibona ko ari byiza. 11  Imana iravuga iti: “Isi imereho ibyatsi, kandi ibeho ibimera byera imbuto n’ibiti by’amoko atandukanye byera imbuto zifite utubuto mo imbere.” Nuko biba bityo. 12  Isi itangira kumeraho ibyatsi, ibimera by’amoko atandukanye byera imbuto n’ibiti by’amoko atandukanye byera imbuto zifite utubuto mo imbere. Nuko Imana ibona ko ari byiza. 13  Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatatu. 14  Imana iravuga iti: “Mu ijuru haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro. Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka, 15  bizajye bitanga urumuri mu ijuru kugira ngo bimurikire isi.” Nuko biba bityo. 16  Nuko Imana ishyiraho ibimurika bibiri binini, ikimurika kinini ngo kijye kimurika ku manywa n’ikimurika gito ngo kijye kimurika nijoro, ishyiraho n’inyenyeri. 17  Nuko Imana ibishyira mu ijuru kugira ngo bijye bimurika ku isi, 18  ngo bijye bimurika ku manywa na nijoro kandi bitandukanye umucyo n’umwijima. Nuko Imana ibona ko ari byiza. 19  Burira buracya, uwo ni umunsi wa kane. 20  Imana iravuga iti: “Amazi yuzuremo ibifite ubuzima kandi ibiguruka, biguruke hejuru y’isi mu kirere.”* 21  Nuko Imana irema inyamaswa nini zo mu nyanja n’ibifite ubuzima byose by’amoko atandukanye byo mu mazi, irema n’ibiguruka byose by’amoko atandukanye. Imana ibona ko ari byiza. 22  Imana ibiha umugisha, iravuga iti: “Mwororoke, mugwire mwuzure amazi y’inyanja kandi n’ibiguruka bibe byinshi mu isi.” 23  Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatanu. 24  Imana iravuga iti: “Isi ibeho ibifite ubuzima by’amoko atandukanye, amatungo, inyamaswa zikururuka* n’izindi nyamaswa zitandukanye zo ku isi.” Nuko biba bityo. 25  Nuko Imana irema inyamaswa zo ku isi z’amoko atandukanye, amatungo y’amoko atandukanye n’inyamaswa zose zikururuka z’amoko atandukanye. Imana ibona ko ari byiza. 26  Hanyuma Imana iravuga iti: “Tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe, ategeke amafi yo mu nyanja, ibiguruka mu kirere, amatungo, isi yose n’izindi nyamaswa zose zikururuka.” 27  Nuko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana. Uko ni ko yaremye umugabo n’umugore. 28  Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Mubyare abana mube benshi, mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima bigenda ku isi.” 29  Imana iravuga iti: “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose n’ibiti byose byera imbuto ngo bibabere ibyokurya. 30  Inyamaswa zose zo ku isi, ibiguruka mu kirere byose n’ibifite ubuzima byose bigenda ku butaka, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Nuko biba bityo. 31  Hanyuma Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane. Burira buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imuhengeri.”
Cyangwa “umwuka w’Imana.”
Cyangwa “isanzure.”
Cyangwa “mu ijuru.”
Uko bigaragara hakubiyemo izigendesha inda n’utundi tunyamaswa tugira amaguru mato.