Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 16:1-31

  • Umugani w’umugaragu utarakiranukaga (1-13)

    • ‘Umuntu ukiranuka mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye’ (10)

  • Amategeko n’Ubwami bw’Imana (14-18)

  • Umugani w’umukire na Lazaro (19-31)

16  Nanone abwira abigishwa be ati: “Hari umugabo wari umukire, wari ufite umugaragu,* maze bamumuregaho ko yasesaguraga ibintu bye.  Nuko aramuhamagara aramubwira ati: ‘Ibyo bintu numva bakuvugaho ni ibiki? Nyereka ibijyanye n’akazi kawe kuko utazakomeza kugenzura ibyo mu rugo rwanjye.’  Nuko uwo mugaragu aribwira ati: ‘Ndabigenza nte ko databuja agiye kunkura ku mirimo yanjye? Simfite imbaraga zo guhinga kandi mfite isoni zo gusabiriza.  Ahaa! Mbonye uko nzabigenza kugira ngo igihe nzaba navuye ku mirimo yanjye abantu bazanyakire mu ngo zabo!’  Nuko ahamagara buri wese mu bari bafitiye shebuja amadeni, abaza uwa mbere ati: ‘Harya ideni ufitiye databuja ringana iki?’  Aramusubiza ati: ‘Ni litiro 2.200* z’amavuta ya elayo.’ Na we aramubwira ati: ‘Fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, wicare uhite wandika ko ari litiro 1.100.’  Hanyuma abaza undi ati: ‘Naho wowe se, umurimo ideni ringana iki?’ Aramusubiza ati: ‘Ni imifuka 100 y’ingano.’* Aramubwira ati: ‘Fata urwandiko rwawe rw’amasezerano, maze wandike ko ari imifuka 80.’  Nuko shebuja ashimira uwo mugaragu, kuko yari yakoze ibintu birangwa n’ubwenge, nubwo ibyo yakoze byari bibi. Abantu bo muri iyi si ni abanyabwenge ku bo mu gihe cyabo kurusha abana b’umucyo.  “Nanone ndababwira nti: ‘Mwishakire inshuti mukoresheje ubutunzi bwo muri iyi si mbi, kugira ngo nibushira zizabakire aho muzibera iteka.’ 10  Umuntu ugaragaza ko ari umukiranutsi mu byoroheje aba akiranuka no mu bikomeye, kandi umuntu uhemuka mu byoroheje aba ahemuka no mu bikomeye. 11  None se, niba mutarabaye abizerwa ku birebana n’ubutunzi bwo muri iyi si mbi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? 12  Niba mutarabaye abizerwa mu by’abandi babashinze, ni nde uzabaha ibyo mwigengaho? 13  Nta muntu ushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa agakorera umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’ubutunzi.” 14  Icyo gihe Abafarisayo bakundaga amafaranga bari bateze amatwi ibyo bintu byose, maze batangira kumuseka. 15  Na we arababwira ati: “Mwe ubwanyu mwibwira ko muri abakiranutsi imbere y’abantu, ariko Imana izi ibiri mu mitima yanyu, kuko ikintu abantu babona ko gihambaye cyane, Imana iba icyanga cyane. 16  “Amategeko n’amagambo y’abahanuzi byaratangajwe kugeza kuri Yohana. Kuva icyo gihe, Ubwami bw’Imana ni bwo butumwa bwiza butangazwa kandi abantu b’ingeri zose bahatanira kubwinjiramo. 17  Mu by’ukuri, icyoroshye ni uko ijuru n’isi byavaho aho kugira ngo akanyuguti kamwe kavanwe mu Mategeko ibintu byose bivugwamo bidasohoye. 18  “Umuntu wese utana n’umugore we agashaka undi aba asambanye, kandi umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye. 19  “Hariho umugabo w’umukire wakundaga kwambara imyenda myiza ifite ibara ry’isine,* agahora yishimisha uko bwije n’uko bukeye, yaradamaraye. 20  Ariko hari umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro wari wuzuye ibisebe ku mubiri hose. Bahoraga bamuzana bakamushyira imbere y’irembo ry’uwo mukire, 21  kandi yifuzaga kurya ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukire. Nanone, imbwa na zo zarazaga zikarigata mu bisebe bye. 22  Nyuma y’igihe wa muntu wasabirizaga arapfa, abamarayika bamujyana iruhande rwa Aburahamu. “Wa mukire na we arapfa, maze arashyingurwa. 23  Ageze mu mva, aho yababarizwaga cyane, abona Aburahamu ari kure cyane, na Lazaro ari iruhande rwe. 24  Nuko arahamagara ati: ‘Sogokuruza Aburahamu, ngirira impuhwe utume Lazaro akoze urutoki rwe mu mazi maze abobeze ururimi rwanjye, kuko mbabarizwa muri uyu muriro ugurumana.’ 25  Ariko Aburahamu aravuga ati: ‘Mwana wa, wibuke ko igihe wari ukiriho wabonye ibintu byiza byose, ariko Lazaro we yahuye n’ibibi gusa. None ubu ari hano ari guhumurizwa, naho wowe uri kubabara. 26  Uretse n’ibyo kandi, hagati yacu namwe hari intera nini cyane kugira ngo abashaka kwambuka bava hano baza aho muri batabibasha, n’abashaka kwambuka bava aho ngaho baza aho turi batabibasha.’ 27  Hanyuma aravuga ati: ‘Mubyeyi, noneho niba ari uko biri, ndagusaba ngo umwohereze iwacu, 28  kuko mfite abavandimwe batanu, kugira ngo agende ababurire, bityo na bo ntibazaze aha hantu ngo bababare.’ 29  Ariko Aburahamu aramubwira ati: ‘Bafite Mose n’Abahanuzi, nibumvire abo.’ 30  Na we aravuga ati: ‘Oya mubyeyi, ahubwo umuntu uturutse mu bapfuye aramutse abasanze, bakwihana.’ 31  Ariko aramusubiza ati: ‘Niba batumvira Mose n’Abahanuzi, niyo hagira uzuka mu bapfuye ntibakwemera.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “igisonga.” Ni umuntu wabaga ashinzwe kwita ku bantu n’ibintu byo mu rugo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 100.” Bati imwe yanganaga na litiro 22. Reba Umugereka wa B14.
Umufuka umwe wanganaga n’ibiro 170. Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “koru 100 z’ingano.” Reba Umugereka wa B14.
Aha berekeza ku muntu watanye n’uwo bashakanye bitewe n’impamvu Imana itemera.
Hari n’abaryita move.