Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 10:1-42

  • Intumwa 12 (1-4)

  • Amabwiriza arebana n’umurimo wo kubwiriza (5-15)

  • Abigishwa bazatotezwa (16-25)

  • Mujye mutinya Imana aho gutinya abantu (26-31)

  • Sinazanye amahoro ahubwo nazanye inkota (32-39)

  • Kwakira abigishwa ba Yesu (40-42)

10  Nuko Yesu ahamagara abigishwa be 12, maze abaha ubushobozi bwo gutegeka imyuka mibi kugira ngo bajye bayirukana, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bwose.  Amazina y’izo ntumwa 12 ni aya: Simoni witwa Petero na Andereya umuvandimwe we, hakaba Yakobo umuhungu wa Zebedayo na Yohana umuvandimwe we,  Filipo na Barutolomayo, Tomasi na Matayo wari umusoresha, Yakobo umuhungu wa Alufayo na Tadeyo,  Simoni w’umunyamwete na Yuda Isikariyota waje kugambanira Yesu.  Abo 12 Yesu yarabatumye, abaha amabwiriza agira ati: “Ntimujye mu banyamahanga kandi ntimwinjire mu mujyi w’Abasamariya,  ahubwo mukomeze kujya mu ntama zazimiye zo mu Bisirayeli.  Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti: ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.’  Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize abarwaye ibibembe kandi mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubuntu, namwe mujye mutanga ku buntu.  Ntimwitwaze zahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa byo gushyira mu dufuka mushyiramo amafaranga. 10  Nanone ntimuzitwaze udufuka turimo ibyo muzarya muri ku rugendo, cyangwa imyenda ibiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye guhabwa ibyokurya. 11  “Umujyi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye, kandi mugume iwe kugeza mugiye. 12  Nimwinjira mu nzu, mujye musuhuza abo muri urwo rugo mubifuriza amahoro. 13  Niba abo muri urwo rugo bakwiriye, bazagire amahoro mubifuriza. Ariko niba badakwiriye, amahoro yanyu azabagarukire. 14  Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo batege amatwi ibyo mubabwira, nimuva muri iyo nzu cyangwa muri uwo mujyi, muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.* 15  Ndababwira ukuri ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu na Gomora kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mujyi. 16  “Dore mbohereje mumeze nk’intama hagati y’amasega. Nuko rero, mugire ubushishozi* nk’inzoka, ariko mumere nk’inuma mutagira uburiganya. 17  Mube maso kuko abantu bazabatanga bakabajyana mu nkiko, kandi bakabakubitira mu masinagogi yabo. 18  Nanone, bazabajyana imbere y’abategetsi n’abami babampora, kugira ngo bibabere ubuhamya, bibere n’ubuhamya abantu bo mu bindi bihugu. 19  Icyakora nibabageza imbere y’abayobozi, ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya. 20  Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wera uturuka kuri Papa wanyu ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe. 21  Nanone umuntu azatanga uwo bavukana ngo yicwe, n’umubyeyi* atange umwana we, kandi abana bazicisha ababyeyi babo. 22  Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa. 23  Nibabatotereza mu mujyi umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri ko mutazarangiza rwose kuzenguruka imijyi ya Isirayeli Umwana w’umuntu ataraza. 24  “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja. 25  Umwigishwa aba yiteze ko azafatwa nk’umwigisha, n’umugaragu agafatwa nka shebuja. Ubwo se niba barise nyiri urugo Belizebuli,* bareka kubyita abo mu rugo rwe? 26  Kubera iyo mpamvu rero, ntimukabatinye. Nta kintu gitwikiriwe kitazatwikururwa, kandi nta n’ibanga ritazamenyekana. 27  Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ahagaragara, kandi ibyo mwumvise mubyongorewe, muzabitangaze muhagaze hejuru y’inzu. 28  Ntimutinye abica umubiri ariko bakaba badashobora kwica ubugingo.* Ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.* 29  Ese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi Papa wanyu wo mu ijuru atabimenye. 30  Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. 31  Ubwo rero, ntimutinye. Murusha agaciro ibishwi byinshi. 32  “Umuntu wese wemerera imbere y’abantu ko ari umwigishwa wanjye, nanjye nzemerera imbere ya Data uri mu ijuru ko ari umwigishwa wanjye. 33  Ariko umuntu wese unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru. 34  Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. 35  Naje gutuma abantu batavuga rumwe, umuhungu akarwanya papa we, umukobwa akarwanya mama we n’umukazana akarwanya nyirabukwe. 36  Mu by’ukuri, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe. 37  Umuntu wese ukunda papa we cyangwa mama we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye. 38  Umuntu utemera gutwara igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. 39  Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho. 40  “Umuntu wese ubakiriye nanjye aba anyakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye n’Uwantumye. 41  Umuntu wakira umuhanuzi kubera ko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi. Nanone umuntu wese wakira umukiranutsi kubera ko ari umukiranutsi, azahabwa ingororano y’umukiranutsi. 42  Umuntu wese uha umwe muri aba bato igikombe kimwe gusa cy’amazi yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa, ndababwira ukuri ko azabona igihembo cye nta kabuza.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Icyo gikorwa cyagaragazaga ko batazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Cyangwa “amakenga.”
Ni umubyeyi w’umugabo.
Ni izina rihabwa Satani, ari we mukuru w’abadayimoni cyangwa umutegetsi wabo.
Cyangwa “ubuzima.” Byerekeza ku buzima bwo mu gihe kizaza. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “ubugingo.”