Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kirigizisitani

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami

ABITANGIYE gukora imirimo y’ubwubatsi bo muri Kirigizisitani n’abaturutse mu bindi bihugu, bamaze umwaka n’igice bakora ubudacogora, kugira ngo bavugurure kandi bagure amazu y’ibiro by’ishami biri mu murwa mukuru w’icyo gihugu wa Bishkek. Ayo mazu yeguriwe Yehova ku itariki ya 24 Ukwakira 2015, hashize ukwezi kumwe gusa barangije kuyubaka. Abantu basaga 3.000 bari bateraniye mu Mazu y’Ubwami 18 n’ahandi hantu 5, bishimiye gukurikirana iyo porogaramu. Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatanze disikuru ifite umutwe ugira uti “Korera Yehova n’umutima wuzuye.” Ku munsi wakurikiyeho, ababwiriza hafi ya bose bo muri icyo gihugu bakurikiranye porogaramu yakomeje ukwizera kwabo.

Ibiro by’ishami byo muri Kirigizisitani

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016, abantu 6.435 bitabiriye umuhango wo kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo muri Arumeniya bikorera mu magorofa atandatu ari mu nyubako nziza cyane igizwe n’amagorofa 18, hamwe n’Inzu y’Amakoraniro n’amazu y’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Disikuru zatanzwe muri iyo porogaramu zasobanuye amateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya. Abanyarumeniya babwirijwe bwa mbere bari abimukira muri Amerika mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ariko muri Arumeniya hatangiye kubwirizwa mu myaka ya 1970, icyo gihe ikaba yari kimwe mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Vuba aha, Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi maze bashyiraho ibiro by’ishami. Abenshi mu bari aho ntibari barigeze batekereza ko bari kuzagera ku bintu nk’ibyo. Abateranye bose bemeranyije na David Splane wo mu Nteko Nyobozi ko beguriye Yehova ayo mazu meza.

Arumeniya

Hejuru: Kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo muri Arumeniya

Hagati: Abavandimwe na bashiki bacu bishimye

Hasi: Babyina imbyino gakondo zo muri Arumeniya ari ku mugoroba