Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Icyo twavuga kuri Indoneziya

Icyo twavuga kuri Indoneziya

Igihugu: Indoneziya iherereye hagati ya Ositaraliya na Aziya, ikaba ari ryo zinga ry’ibirwa rinini kuruta ibindi ku isi. Ibirwa bisaga 17.500 bigize icyo gihugu, hafi ya byose biriho imisozi ihanamye n’amashyamba y’inzitane. Nanone icyo gihugu gifite ibirunga byinshi bitarazima, kuko gifite ibirunga bisaga 100 bikiruka.

Abaturage: Indoneziya ni igihugu cya kane mu bituwe cyane ku isi (nyuma y’u Bushinwa, u Buhindi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) kikaba gituwe n’amoko asaga 300. Abaturage barenga kimwe cya kabiri ni abo mu bwoko bw’Abajava n’Abasunda.

Idini: Abanyandoneziya bagera kuri 90 ku ijana ni Abisilamu. Abandi ni Abahindu, Ababuda n’Abakristo. Nanone abantu benshi bakurikiza imigenzo y’idini gakondo.

Ururimi: Mu birwa byose bya Indoneziya havugwa indimi zisaga 700. Ururimi ruhuriweho na bose ni ikinyandoneziya gikomoka ku kinyamaleziya. Nanone abantu benshi bavuga indimi gakondo iyo bari iwabo.

Imibereho: Abantu benshi ni abahinzi n’abacuruzi boroheje. Igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, imbaho, peteroli na gazi, kandi bahinga ibiti byinshi bivamo kawucu n’amamesa.

Ibyokurya: Umuceri ni cyo kiribwa cy’ibanze. Ibyokurya bikunzwe ni ibyitwa nasi goréng (umuceri ukaranze urimo amagi n’imboga), ibyitwa satay (inyama zokeje), n’ibyitwa gado-gado (salade irimo isosi y’ubunyobwa).

Ikirere: Harashyuha kandi hakagwa imvura nyinshi. Imiyaga ihuha iturutse mu nyanja ituma habaho ibihe bibiri: igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba. Hakunze kugwa imvura irimo imiyaga ikaze n’inkuba.