Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 14

Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi

Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi

Abaheburayo 8:1

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gukurikira disikuru yawe, unagaragaze neza aho buri ngingo y’ingenzi ihuriye n’intego ya disikuru n’umutwe wayo.

UKO WABIGENZA:

  • Zirikana icyo ugamije. Suzuma niba disikuru yawe igamije gusobanurira abantu ibintu runaka, kugira icyo ibemeza cyangwa kubashishikariza kugira icyo bakora, maze uyitange ukurikije iyo ntego. Kora uko ushoboye buri ngingo y’ingenzi uyihuze n’iyo ntego.

  • Tsindagiriza umutwe wa disikuru. Mu gihe utanga disikuru, jya ugaruka kuri uwo mutwe usubiramo amagambo y’ingenzi awugize cyangwa ukoresha amagambo asobanura kimwe na yo.

  • Garagaza ingingo z’ingenzi mu magambo yumvikana. Toranya gusa ingingo z’ingenzi zifitanye isano n’umutwe wa disikuru kandi uzigishe neza ukurikije igihe cyagenwe. Jya utoranya ingingo z’ingenzi nke, usobanure buri ngingo, uruhuke mu gihe uyirangije, kandi wumvikanishe ko ugiye ku yindi.