Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka?

Ese wiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka?

Tugushimiye kuba warafashe igihe ugasoma aka gatabo kugira ngo utumenye neza, umenye ibyo dukora, urebe n’uko umuryango wacu ukora. Twizeye ko aka gatabo kagufashije kumenya ko ari twe dukora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe. Tuguteye inkunga yo gukomeza kwiga Bibiliya, ukabwira abagize umuryango wawe n’incuti ibyo wiga kandi ukajya uza mu materaniro yacu.​—Abaheburayo 10:23-25.

Uzibonera ko burya uko urushaho kumenya byinshi kuri Yehova, ari na ko urushaho kubona ko agukunda by’ukuri. Ibyo bizatuma nawe ukora uko ushoboye kose ukagaragaza ko umukunda (1 Yohana 4:8-10, 19). None se mu mibereho yawe, wagaragaza ute ko ukunda Imana? Kuki gukurikiza amahame y’Imana, ari wowe bigirira akamaro? Ni iki kizatuma wifatanya natwe mu gukora ibyo Imana ishaka? Ukwigisha Bibiliya yiteguye kugusubiza ibyo bibazo kugira ngo wowe n’umuryango wawe “mugume mu rukundo rw’Imana, . . . mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.”​—Yuda 21.

Twifuza ko wakomeza kugendera mu nzira y’ukuri wiga iki gitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana”.