Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 2

Ukwemera nyakuri ni iki?

Ukwemera nyakuri ni iki?

Kimwe n’amafaranga, ukwemera kugomba kuba ari nyakuri kugira ngo kugire agaciro

KUGIRA ukwemera nyakuri birenze kwemera ko Imana ibaho. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera Imana, nyamara bagakora ibintu bibi nkana. Uko kwemera kwagereranywa n’amafaranga y’amiganano. Ayo mafaranga aba asa n’ayandi mazima, ariko nta gaciro aba afite. None se ukwemera nyakuri ni iki?

Ukwemera nyakuri gushingiye ku bumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe Byera. Ibyanditswe Byera bitumenyesha ukuri ku byerekeye Imana, kandi bikadufasha kuyimenya neza. Biduhishurira amategeko yayo, imigambi yayo n’inyigisho zayo. Dore zimwe muri izo nyigisho:

  • Imana ni imwe rukumbi, kandi nta wuhwanye na yo.

  • Yesu si Imana Ishoborabyose, ahubwo ni umuhanuzi w’Imana.

  • Gusenga ibigirwamana mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana ibiciraho iteka.

  • Abantu bategereje umunsi w’urubanza.

  • Abantu benshi bapfuye bazazurwa, maze babe muri Paradizo.

Ukwemera nyakuri gutuma dukora imirimo myiza. Iyo mirimo ihesha Imana icyubahiro, ikatugirira akamaro kandi ikakagirira abandi. Dore imwe muri yo:

  • Gusenga Imana.

  • Kwitoza kugira imico ishimisha Imana, cyane cyane urukundo.

  • Kureka ibitekerezo bibi n’ibyifuzo bibi.

  • Gukomeza kwemera Imana, nubwo twahura n’ibibazo.

  • Kwigisha abandi ibyerekeye Imana.

Ukwemera nyakuri gutuma dukora imirimo myiza

Uko wagira ukwemera nyakuri

Kimwe n’imikaya, ukwemera kwawe kurushaho gukomera binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibyo wiga

Saba Imana kugufasha. Umuhanuzi Mose yasenze Imana agira ati “ndakwinginze menyesha inzira zawe kugira ngo nkumenye, ntone mu maso yawe.” a Imana yumvise isengesho rye, kandi irarisubiza. Mose yabaye intangarugero mu birebana no kugira ukwemera. Nawe Imana izagufasha kugira ukwemera nyakuri.

Jya ufata igihe cyo kwiga Ibyanditswe Byera. Inyandiko zahumetswe, hakubiyemo Torah, Zaburi n’Amavanjiri zishobora kuboneka mu gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa kurusha ibindi ku isi, ari cyo Bibiliya. Ese waba ufite kopi y’ibyo Byanditswe Byera?

Jya ushyira mu bikorwa inama ziboneka mu Byanditswe Byera mu mibereho yawe ya buri munsi. Kimwe n’uko imikaya ikomera ari uko ukoze imyitozo ngororangingo, ukwemera kwawe na ko kuzarushaho gukomera, binyuriye mu gushyira mu bikorwa ibyo wiga. Uzibonera ko inama zitangwa n’Imana ari ingirakamaro. Ni koko, inama z’ingirakamaro ziboneka mu Byanditswe Byera, zafashije abantu batabarika guhindura imibereho yabo, maze irushaho kuba myiza. Ingingo ikurikira iri bukwereke zimwe mu ngero zibigaragaza.