Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

‘Aho uzajya ni ho nzajya’

‘Aho uzajya ni ho nzajya’

1, 2. (a) Sobanura urugendo Rusi na Nawomi bakoze n’agahinda bari bafite. (b) Urugendo rwa Rusi rwari rutandukaniye he n’urwa Nawomi?

RUSI ari iruhande rwa Nawomi, baragenda mu muhanda wambukiranya ibitwa by’i Mowabu bihoramo umuyaga, kandi nta wundi muntu uri muri uwo muhanda. Sa n’ureba Rusi amaze kubona ko umunsi uciye ikibu, akitegereza nyirabukwe yibaza aho bari bucumbike. Yakundaga Nawomi cyane ku buryo yumvaga yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo amwiteho.

2 Abo bagore bombi bari bafite agahinda. Nawomi yari amaze igihe ari umupfakazi, ariko icyo gihe yari ababajwe n’abahungu be babiri bari baherutse gupfa, ari bo Kiliyoni na Mahaloni. Rusi na we yari ababaye, kuko Mahaloni uwo yari umugabo we. We na Nawomi bari bagiye ahantu hamwe, mu mugi wa Betelehemu muri Isirayeli. Icyakora nubwo berekezaga hamwe, twavuga ko ingendo zabo zari zitandukanye. Nawomi yari atashye iwabo, ariko Rusi yari agiye ahantu atazi, ataye bene wabo, igihugu cye n’umuco wacyo, hakubiyemo n’imana zacyo.​Soma muri Rusi 1:3-6.

3. Ni iki cyadufasha kwigana ukwizera kwa Rusi?

3 Ni iki cyari cyateye uwo mugore wari ukiri muto guhindura ibintu bene ako kageni? Ni he Rusi yari gukura imbaraga zo guhindura ubuzima no kwita kuri Nawomi? Ibisubizo by’ibyo bibazo biri budufashe kumenya uko twakwigana ukwizera kwa Rusi wari Umumowabukazi. (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Igitabo gito cyandikanywe ubuhanga.”) Ariko reka tubanze turebe uko byagenze kugira ngo abo bagore bombi bakore urwo rugendo rurerure bagana i Betelehemu.

Umuryango washenguwe n’agahinda

4, 5. (a) Kuki umuryango wa Nawomi wasuhukiye i Mowabu? (b) Ni izihe ngorane Nawomi yahuye na zo ageze i Mowabu?

4 Rusi yakuriye mu gihugu gito cya Mowabu cyari mu burasirazuba bw’Inyanja y’Umunyu. Ako karere kari kagizwe ahanini n’ibitwa biteyeho ibiti bitatanye, kandi bigiye bitandukanywa n’imikoki. ‘Igihugu cy’i Mowabu’ cyararumbukaga, ndetse n’igihe inzara yabaga ica ibintu muri Isirayeli. Icyo ni cyo cyatumye Rusi amenyana na Mahaloni n’umuryango we.​—Rusi 1:1.

5 Inzara yo muri Isirayeli yari yaratumye Elimeleki umugabo wa Nawomi yiyemeza guhungana n’umugore we n’abahungu be babiri bava mu gihugu cyabo, basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu. Gusuhukira muri icyo gihugu bishobora kuba byaragerageje ukwizera kwa buri wese mu bari bagize uwo muryango, kuko Abisirayeli basabwaga guhora basengera Yehova ahantu hera yari yarateganyije (Guteg 16:16, 17). Nubwo Nawomi yihatiye gukomeza kugira ukwizera, yashenguwe n’agahinda igihe yapfushaga umugabo we.​—Rusi 1:2, 3.

6, 7. (a) Kuki Nawomi ashobora kuba yarababajwe no kuba abahungu be barashatse Abamowabukazi? (b) Kuki Nawomi akwiriye gushimirwa uko yafataga abakazana be?

6 Nawomi ashobora kuba yarongeye kugira agahinda, igihe abahungu be bashakaga Abamowabukazi (Rusi 1:4). Yari azi ko Aburahamu, umukurambere w’ishyanga rye, yakoze uko ashoboye kugira ngo ashakire umuhungu we Isaka umugore muri bene wabo basengaga Yehova (Intang 24:3, 4). Nyuma yaho, Amategeko ya Mose yahaye Abisirayeli umuburo w’uko abahungu n’abakobwa babo batagombaga gushakana n’abanyamahanga, kuko bashoboraga gutuma batangira gusenga ibigirwamana.​—Guteg 7:3, 4.

7 Icyakora, Mahaloni na Kiliyoni bashatse Abamowabukazi. Nubwo ibyo bishobora kuba byarahangayikishije Nawomi cyangwa bikamubabaza, yihatiye kugaragariza ineza n’urukundo abakazana be, ari bo Rusi na Orupa. Ashobora kuba yaratekerezaga ko na bo bari kuzagera aho bagasenga Yehova. Uko biri kose, Rusi na Orupa bakundaga Nawomi cyane. Ubucuti bari bafitanye bwarabafashije igihe bari bagize ibyago, bagapfakara batarabyara.​—Rusi 1:5.

8. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Rusi akunda Yehova?

8 Ese idini Rusi yari yarakuriyemo, ryaba ryari ryaramuteguriye guhangana n’ibigeragezo nk’ibyo? Birashoboka ko nta cyo ryamumariye. Abamowabu basengaga imana nyinshi, ikomeye muri zo ikaba yaritwaga Kemoshi (Kub 21:29). Uko bigaragara, idini ry’Abamowabu na ryo ryarangwaga n’ibikorwa by’urugomo kandi by’agahomamunwa byari byogeye muri icyo gihe, harimo no gutamba abana. Nta gushidikanya ko Mahaloni cyangwa Nawomi bari barabwiye Rusi ibyerekeye Yehova, Imana y’Abisirayeli irangwa n’urukundo n’imbabazi. Ibyo bigomba kuba byaramukoze ku mutima akabona ko iyo Mana yari itandukanye cyane n’izo yasengaga. Yehova ayoborana urukundo, aho gukoresha iterabwoba. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5.) Rusi amaze gupfusha umugabo we, ashobora kuba yararushijeho gukundana na Nawomi wari ugeze mu za bukuru, kandi akamutega amatwi igihe yamubwiraga ibyerekeye Imana ishoborabyose Yehova, ibitangaza yakoze n’ukuntu yagaragarije ubwoko bwayo urukundo n’impuhwe.

Rusi yaranzwe n’ubwenge agirana ubucuti na Nawomi mu gihe yari afite agahinda ko gupfusha umugabo we

9-11. (a) Ni uwuhe mwanzuro Nawomi, Rusi na Orupa bafashe? (b) Ni irihe somo dukura ku byago byageze kuri Nawomi, Rusi na Orupa?

9 Nawomi yari ashishikajwe no kumenya amakuru yo mu gihugu cye. Umunsi umwe, yumvise ko inzara yari yarashize muri Isirayeli, wenda akaba yarabibwiwe n’umucuruzi wari uvuyeyo. Yehova yari yaragarukiye ubwoko bwe. Betelehemu yari yongeye kuba Betelehemu, kuko iryo zina risobanurwa ngo “Inzu y’umugati.” Ku bw’ibyo, Nawomi yiyemeje gusubira iwabo.​—Rusi 1:6.

10 None se Rusi na Orupa bari kubyifatamo bate (Rusi 1:7)? Ibyago bahuye na byo, byari byaratumye bakundana na Nawomi. By’umwihariko, Rusi ashobora kuba yarakundaga Nawomi cyane bitewe n’uko yari umugwaneza kandi akaba yarizeraga Yehova cyane. Abo bapfakazi uko ari batatu biyemeje kujya mu Buyuda.

11 Inkuru ya Rusi itwibutsa ko abantu bose, baba ababi cyangwa abeza, bashobora guhura n’ibyago bagapfusha ababo (Umubw 9:2, 11). Nanone itwereka ko tuba dukeneye guhumurizwa n’abandi mu gihe dupfushije umuntu twakundaga cyane. Iryo humure ryagombye guturuka cyane cyane ku bantu bakunda Yehova, Imana Nawomi yasengaga.​—Imig 17:17.

Rusi yari afite urukundo rudahemuka

12, 13. Kuki Nawomi yashakaga ko Rusi na Orupa basubira iwabo aho kujyana na we, kandi se abo bakazana be babanje kubyakira bate?

12 Igihe abo bapfakazi uko ari batatu bakomezaga urugendo, hari ikindi kintu cyahangayikishije Nawomi. Yibutse ukuntu abo bagore bari bakiri bato bari kumwe na we bamugaragarije urukundo, we n’abahungu be. Ntiyifuzaga kubongerera umubabaro. Yaribajije ati “ko mbavanye mu gihugu cyabo tukajyana, nitugera i Betelehemu bizagenda bite?”

13 Amaherezo Nawomi yarababwiye ati “cyo nimugende, buri wese asubire mu nzu ya nyina. Yehova azabiture ineza yuje urukundo mwangaragarije n’iyo mwagaragarije abagabo banyu bapfuye.” Nanone yabijeje ko Yehova yari kuzabaha abandi bagabo, bagatangira ubuzima bushya. Inkuru ikomeza igira iti “arabasoma maze baraturika bararira.” Nta we byagora kwiyumvisha impamvu Rusi na Orupa bakundaga uwo mugore wari ufite umutima mwiza, kandi utaragiraga ubwikunde. Bombi bakomeje kumubwira bati “oya rwose! Ahubwo turasubirana mu bwoko bwawe.”​—Rusi 1:8-10.

14, 15. (a) Kuki Orupa yasubiye iwabo? (b) Nawomi yagerageje ate kumvisha Rusi ko agomba gusubira iwabo?

14 Icyakora Nawomi ntiyahise abyemera. Yabasobanuriye akomeje ko nta cyo yashoboraga kuzabamarira bageze muri Isirayeli, bitewe n’uko nta mugabo yari afite, kandi nta n’abahungu yari afite bo kubashyingira, akaba nta n’icyizere yari afite cy’uko byari kuzigera bishoboka. Yaberuriye ko kuba atari ashoboye kubitaho ari byo byatumaga arushaho kugira agahinda. Orupa yaje kubona ko ibyo Nawomi yavugaga byari ukuri. Yari afite bene wabo i Mowabu, afiteyo nyina kandi iwabo bari bamutegereje. Yabonye ko kuguma i Mowabu ari byo byari bikwiriye. Orupa yasomye Nawomi ababaye, maze asubira inyuma aragenda.​—Rusi 1:11-14.

15 Rusi we yakoze iki? Ibyo Nawomi yavugaga na we byaramurebaga. Ariko Bibiliya igira iti “Rusi we amwihambiraho.” Birashoboka ko igihe Nawomi yari yakomeje urugendo, yagiye kubona akabona Rusi amuri inyuma. Yaramubwiye ati “dore muka mugabo wanyu asanze abo mu bwoko bwe n’imana ze. Mukurikire musubiraneyo” (Rusi 1:15). Amagambo Nawomi yavuze asobanura byinshi. Orupa yari asubiye mu bwoko bwe no ku ‘mana ze.’ Yari yemeye kongera kujya asenga Kemoshi n’ibindi bigirwamana. Ese Rusi na we ni uko yabyumvaga?

16-18. (a) Rusi yagaragaje ate urukundo rudahemuka? (b) Ni irihe somo tuvana ku rukundo rudahemuka Rusi yagaragaje? (Reba n’amafoto y’abo bagore babiri.)

16 Igihe Rusi yari kumwe na Nawomi muri uwo muhanda bonyine, yamweretse ko yari azi ibyo akora. Yakundaga Nawomi n’Imana ye. Ni yo mpamvu Rusi yamubwiye ati “ntunyingingire kugusiga ngo nsubireyo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye. Aho uzagwa ni ho nzagwa, kandi ni ho bazampamba. Yehova azampane ndetse bikomeye nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.”​—Rusi 1:16, 17.

“Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye”

17 Amagambo Rusi yavuze yari yihariye cyane ku buryo abantu bakiyibuka nubwo hashize imyaka ibihumbi bitatu ayavuze. Agaragaza umuco w’ingenzi cyane, ari wo w’urukundo rudahemuka. Urwo rukundo rukomeye ni rwo rwatumye Rusi yihambira kuri Nawomi aho yajyaga hose. Urupfu ni rwo rwonyine rwashoboraga kubatandukanya. Ubwoko bwa Nawomi ni bwo bwari kuzaba ubwoko bwa Rusi, kuko Rusi yari yiteguye gusiga ibintu byose by’i Mowabu harimo n’imana zaho. Rusi yari atandukanye na Orupa, kuko we yemeye gusenga Yehova, Imana ya Nawomi, ikaba Imana ye. *

18 Ku bw’ibyo, bombi bakomeje urwo rugendo rurerure bagana i Betelehemu. Ugereranyije bagombaga kumara icyumweru cyose bagenda. Icyakora, nta washidikanya ko buri wese yagendaga ahumuriza mugenzi we mu gahinda ke.

19. Ni mu buhe buryo dushobora kwigana Rusi, tugaragariza urukundo rudahemuka abagize umuryango wacu, incuti zacu n’abo mu itorero?

19 Muri iyi si hari ibintu byinshi bidutera agahinda. Nk’uko Bibiliya ibivuga turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira,’ aho duhura n’ibidutera agahinda by’ubwoko bwose (2 Tim 3:1). Umuco Rusi yagaragaje urakenewe cyane kuruta ikindi gihe cyose. Urukundo rudahemuka, ni ukuvuga urukundo rwizirika ku muntu ubudatezuka, rurakenewe cyane muri iyi si y’umwijima. Rurakenewe mu bashakanye, mu bagize umuryango, mu ncuti no mu itorero rya gikristo. (Soma muri 1 Yohana 4:7, 8, 20.) Nitwitoza kugira urwo rukundo, tuzaba twiganye urugero rwiza Rusi yadusigiye.

Rusi na Nawomi bagera i Betelehemu

20-22. (a) Imibereho Nawomi yagize igihe yari i Mowabu yamugizeho izihe ngaruka? (b) Kuki twavuga ko Nawomi yabonaga mu buryo butari bwo ibibazo yahuye na byo? (Reba no muri Yakobo 1:13.)

20 Kuvuga ko ufite urukundo rudahemuka biroroshye, ariko kurugaragaza ni ibindi bindi. Rusi yari afite uburyo bwo kugaragariza Nawomi urwo rukundo, kandi akarugaragariza Imana yahisemo gukorera, ari yo Yehova.

21 Amaherezo abo bagore bombi bageze i Betelehemu, umudugudu uri ku birometero icumi, mu majyepfo ya Yerusalemu. Birashoboka ko Nawomi n’umuryango we bari bazwi cyane muri uwo mugi muto, kuko buri wese yavugaga ibyo kugaruka kwe. Hari abagore bamubonye baravuga bati “uyu ni Nawomi se?” Yari yarahindutse cyane ukurikije uko yari ameze igihe yajyaga i Mowabu. Isura ye yari yarahindutse bitewe n’imiruho yari yarahuye na yo mu gihe cy’imyaka myinshi, hakiyongeraho n’agahinda yari afite.​—Rusi 1:19.

22 Abagore bene wabo wa Nawomi n’abaturanyi be, barebaga Nawomi bakabona koko yarabihiwe n’ubuzima. Yageze n’ubwo yumva ko izina rye ryagombye guhinduka ntakomeze kwitwa Nawomi, bisobanurwa ngo “Umunyagikundiro,” ahubwo akitwa Mara, bisobanurwa ngo “Ushaririwe.” Mbega ukuntu Nawomi yari ateye agahinda! Kimwe na Yobu wabayeho mbere ye, yumvaga ko Yehova Imana ari we wamuteje ibyago.​—Rusi 1:20, 21; Yobu 2:10; 13:24-26.

23. Rusi yatangiye gutekereza iki, kandi se Amategeko ya Mose yafashaga ate abakene? (Reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

23 Rusi na Nawomi bamaze kumenyera i Betelehemu, Rusi yatangiye gutekereza uko aziyitaho akita no kuri Nawomi. Yaje kumenya ko mu Mategeko Yehova yari yarahaye abari bagize ubwoko bwe bwa Isirayeli, harimo itegeko rirangwa n’urukundo ryo kwita ku bakene. Bari bemerewe kujya mu mirima mu gihe cy’isarura, bagakurikira abasaruzi maze bakagenda bahumba ibyo babaga basize inyuma n’ibyabaga byeze ku mbibi z’imirima. *​—Lewi 19:9, 10; Guteg 24:19-21.

24, 25. Ni iki Rusi yakoze igihe yemererwaga guhumba mu murima wa Bowazi, kandi se akazi ko guhumba kari kameze gate?

24 Hari mu gihe cy’isarura ry’ingano za sayiri, bikaba bishoboka ko hari mu kwezi kwa Mata ukurikije kalendari yo muri iki gihe. Rusi yagiye mu mirima kureba ko hari uwamwemerera ko ahumba. Yagiye kubona abona imirima y’umugabo witwaga Bowazi wari umukire, kandi akaba mwene wabo wa Elimeleki, umugabo wa Nawomi wari warapfuye. Nubwo Amategeko yamwemereraga guhumba, ntiyahise ajya mu mirima, ahubwo yasabye uruhushya umusore wari uhagarariye abasaruzi. Yarabimwemereye, maze Rusi ahita atangira guhumba.​—Rusi 1:22–2:3, 7.

25 Ngaho sa n’ureba Rusi akurikiye abasaruzi. Uko bagendaga bagesa ingano za sayiri bakoresheje najoro, yarunamaga agatoragura ibyo bataye cyangwa basize inyuma, akabihambira mu miba akabijyana aho yabihuriraga. Ako kazi ntikihutaga, karananizaga, kandi uko amasaha yagendaga yicuma, ni na ko karushagaho kugorana. Ariko Rusi yakomeje kugakora, akaruhuka agiye kwihanagura icyuya cyangwa agiye gufata ifunguro ryoroheje rya saa sita “mu nzu,” aho abakozi baruhukiraga.

Rusi yari yiteguye gukora atizigamye, agakora akazi gasuzuguritse kugira ngo we na Nawomi babone ikibatunga

26, 27. Bowazi yari muntu ki, kandi se ni mu buhe buryo yitaye kuri Rusi?

26 Rusi ashobora kuba atari azi ko hari uwamubonye kandi nta n’ibyo yari yiteze. Ariko baramubonye. Bowazi yaramwitegereje, maze abaza umusore wari uhagarariye abakozi uwo Rusi yari we. Uwo mugabo warangwaga no kwizera yasuhuzaga abakozi be mu ndamukanyo igira iti “Yehova abane namwe,” na bo bakamusubiza batyo. Bamwe muri abo bakozi bari ba nyakabyizi cyangwa abanyamahanga. Uwo mugabo ukuze wakundaga Yehova, yitaye kuri Rusi nk’aho yari se.​—Rusi 2:4-7.

27 Bowazi yise Rusi ‘umukobwa’ we, maze amugira inama yo kujya ajya mu mirima ye kugira ngo ahumbe, no kuba hafi y’abaja bo mu nzu ye, kugira ngo abasore bakoraga muri iyo mirima batamwakura. Yamushakiraga n’ibyokurya bya saa sita. (Soma muri Rusi 2:8, 9, 14.) Ikiruta ibyo byose, yaramushimiye kandi aramuhumuriza. Yabigenje ate?

28, 29. (a) Ni iki abantu bari bazi kuri Rusi? (b) Kimwe na Rusi, wakora iki kugira ngo nawe uhungire kuri Yehova?

28 Igihe Rusi yabazaga Bowazi icyatumye amwitaho kandi ari umunyamahanga, yamushubije ko yumvise ibyo yakoreye nyirabukwe Nawomi. Birashoboka ko Nawomi yari yarashimagije Rusi ari kumwe n’abagore b’i Betelehemu, maze iyo nkuru ikaza kugera kuri Bowazi. Nanone Bowazi yari yaramenye ko Rusi yari asigaye asenga Yehova, kuko yamubwiye ati “Yehova azakwiture ibyo wakoze, kandi Yehova Imana ya Isirayeli, uwo washakiye ubuhungiro mu mababa ye, azaguhe igihembo kitagabanyije.”​—Rusi 2:12.

29 Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarahumurije Rusi! Yari yaremeye guhungira mu mababa ya Yehova Imana, nk’icyana cy’inyoni kibundikiwe na nyina. Yashimiye Bowazi kuba yaramubwiye amagambo yo kumuhumuriza, maze akomeza gukora kugeza nimugoroba.​—Rusi 2:13, 17.

30, 31. Ni irihe somo twakura kuri Rusi ku birebana no kugira umwete mu kazi, gushimira no kugira urukundo rudahemuka?

30 Ukwizera kwa Rusi ni urugero ruhebuje kuri twe twese duhatanira kubona ikidutunga muri ibi bihe ubukungu bwifashe nabi. Aho kugira ngo yumve ko abandi bagombaga kugira icyo bamuha nk’aho bamurimo umwenda, yishimiraga icyo yahabwaga cyose. Ntiyaterwaga isoni no kumara igihe kirekire akora cyane kugira ngo yite ku wo yakundaga, nubwo kari akazi gasuzuguritse. Yashyize mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge yahawe zo guhumba ahantu hadateje akaga, ari kumwe n’abantu batari kugira icyo bamutwara. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko atigeze yibagirwa aho ubuhungiro nyakuri bwari buri, ni ukuvuga kuri Se wamwitagaho, ari we Yehova Imana.

31 Natwe nitugaragaza urukundo rudahemuka nka Rusi kandi tugakurikiza urugero rwe rwo kwicisha bugufi, kugira umwete mu kazi no gushimira, ukwizera kwacu na ko kuzatera abandi inkunga. Ariko se Yehova yitaye ate kuri Rusi na Nawomi? Icyo kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikira.

^ par. 17 Birashishikaje kuba Rusi atarakoresheje izina ry’icyubahiro ngo “Imana,” nk’uko abanyamahanga benshi bashoboraga kubigenza. Yakoresheje izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova. Hari Bibiliya yasobanuye uwo murongo igira iti “umwanditsi yagaragaje ko uwo munyamahanga yasengaga Imana y’ukuri.”​—The Interpreter’s Bible.

^ par. 23 Iryo tegeko ryari ryihariye, ritandukanye n’amategeko yo mu gihugu Rusi yakomokagamo. Kera, abapfakazi bo mu Burasirazuba bwo Hagati bafatwaga nabi. Hari igitabo cyagize icyo kibivugaho kigira kiti “iyo umugabo yabaga amaze gupfa, umugore yabaga asize yitabwagaho n’abahungu be. Iyo yabaga atabafite, yagombaga kuba umucakara cyangwa indaya, bitaba ibyo agapfa.”