Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Kuki politike ituma abantu bacikamo ibice?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Kuki politike ituma abantu bacikamo ibice?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Hirya no hino ku isi, ibihugu byinshi byiciyemo ibice kubera ibibazo bya politike. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bugakorwa n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gutanga amakuru arebana n’ibibazo by’imibereho y’abaturage n’uburyo rubanda rwagira uruhare mu gutanga ibitekerezo, bwerekanye ko “mu bihugu bigera kuri 19 byakorewemo ubushakashatsi, abantu bakuze bagera kuri 65%, ni ukuvuga abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bakuru, bavuze ko mu bihugu byabo hari ukutumvikana gukomeye cyane hagati y’abantu bari mu mashyaka ya politike atandukanye.”

 Ese nawe waba warabonye ko mu gace utuyemo politike yatumye abantu batavuga rumwe? Ibyo biterwa n’iki? Ese haba hari igisubizo cy’icyo kibazo? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

Imyitwarire ituma abantu bacikamo ibice

 Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe, nanone cyitwa “iminsi y’imperuka,” abantu benshi bari kugira imyitwarire yari gutuma badashobora kunga ubumwe.

  •   “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira. Kuko abantu bazaba bikunda, . . . batumvikana n’abandi.”—2 Timoteyo 3:1-3.

 Nubwo abantu benshi bakora ibishoboka byose ngo za leta zigire icyo zigeraho, ibyo nta cyo bitanga. Kuko hari abandi, batabona ibintu kimwe, bumva ko nta cyakorwa kugira ngo bafatanye gushaka umuti w’ibibazo. Ibyo bishimangira ibyo Bibiliya yari yarahanuye kera.

  •   “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.

 Icyakora Bibiliya yo yerekana icyatuma icyo kibazo gikemuka. Icyo kintu ni ubutegetsi buyobowe n’umuntu ushobora kuvanaho ibintu byose bituma abantu bababara.

Umuyobozi ushoboye kandi wita ku bantu

 Bibiliya igaragaza ko hari umuyobozi ufite ubushobozi bwihariye bwo gukemura ibibazo abantu bahura na byo. Uwo ni Yesu Kristo. Yesu afite ububasha, ubutware n’icyifuzo cyo kugarura ubumwe n’amahoro mu batuye isi bose.

  •   “Mu minsi ye umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi.”—Zaburi 72:7.

  •   “Amahanga yose azamukorera.”—Zaburi 72:11.

 Yesu ni we muyobozi ukwiriye, kubera ko yita ku bantu kandi akaba yifuza kubafasha, cyane cyane abarenganywa.

  •   “Azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12-14.

 Menya byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga ubutegetsi bwo mu ijuru buyobowe na Yesu. Sobanukirwa uko bwakugirira akamaro n’uko wabushyigikira.