Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova ntazibagirwa umurimo tumukorera

Yehova ntazibagirwa umurimo tumukorera

Hari igihe dukorera abantu ibintu byiza, hanyuma ntibabihe agaciro cyangwa bakabyibagirwa vuba. None se Yehova na we ni uko ameze? Oya rwose. Iyo dukoranye umwete umurimo we, arabyishimira kandi ntashobora kubyibagirwa. Niyo twaba tutagikora byinshi bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru, Yehova ntazadutererana.​—Hb 6:10.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: YEHOVA NTIYIGEZE ANTERERANA,” MAZE MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni gute umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yakoranye umwete inshingano zitandukanye yagiye ahabwa mu murimo wa Yehova?

  • Ni mu buhe buryo Yehova atigeze atererana uwo muvandimwe igihe yapfushaga umugore we n’igihe yari ageze mu zabukuru?

  • Ni mu buhe buryo uwo muvandimwe yagize ibyishimo byinshi mu murimo w’igihe cyose yakoze?​—Img 10:22