Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 110

“Ibyishimo bituruka kuri Yehova”

“Ibyishimo bituruka kuri Yehova”

(Nehemiya 8:10)

  1. 1. Ubutumwa bwiza burabwirizwa;

    Ni kimwe mu bimenyetso.

    Agakiza kacu karegereje;

    Gucungurwa biri hafi!

    (INYIKIRIZO)

    Yehova ni we gihome cyacu,

    Turangurure twishimye.

    Twishime dufite ibyiringiro,

    Twese dusingize Imana.

    Yehova ni we gihome cyacu.

    Abantu nibamumenye.

    Gukomeza gukorera Imana,

    Bizaduhesha ibyishimo.

  2. 2. Twebwe twese abakunda Yehova

    Ntitugomba guceceka.

    Duhanike amajwi yacu cyane;

    Turirimbire Yehova!

    (INYIKIRIZO)

    Yehova ni we gihome cyacu,

    Turangurure twishimye.

    Twishime dufite ibyiringiro,

    Twese dusingize Imana.

    Yehova ni we gihome cyacu.

    Abantu nibamumenye.

    Gukomeza gukorera Imana,

    Bizaduhesha ibyishimo.

(Reba nanone 1 Ngoma 16:27; Zab 112:4; Luka 21:28; Yoh 8:32.)