Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 75

‘Ndi hano ntuma’

‘Ndi hano ntuma’

(Yesaya 6:8)

  1. 1. Ubu abantu batuka

    Izina ryera ry’Imana,

    Ngo nta rukundo igira,

    Bavuga ko itabaho.

    Ni nde wayivuganira?

    Ni nde uzayisingiza?

    (INYIKIRIZO YA 1)

    Mwami, ndi hano untume.

    Nzagusingiza iteka.

    Ibyo bizampesha ishema.

    Mwami, ndi hano ntuma.

  2. 2. Bavuga ko Yah atinda.

    Ntabwo bajya bamutinya.

    Basenga ibishushanyo;

    Bakaramya Kayisari.

    Ni nde uzababurira

    Iby’intambara y’Imana?

    (INYIKIRIZO YA 2)

    Mwami, ndi hano untume.

    Nzababurira nta bwoba.

    Ibyo bizampesha ishema.

    Mwami, ndi hano ntuma.

  3. 3. Abantu barababaye

    Kuko ibibi byogeye.

    Bakeneye kubwirizwa

    Ngo babone ihumure.

    Ni nde wabahumuriza

    Ngo na bo bagukorere?

    (INYIKIRIZO YA 3)

    Mwami, ndi hano untume.

    Nzabigisha nihanganye.

    Ibyo bizampesha ishema.

    Mwami, ndi hano ntuma.

(Reba nanone Zab 10:4; Ezek 9:4.)