Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 99

Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

(Ibyahishuwe 7:9, 10)

  1. 1. Abavandimwe ni benshi,

    Ibihumbi byinshi,

    Bose barashikamye,

    Ni indahemuka.

    Turi imbaga nini,

    Turi benshi cyane.

    Duturuka hirya no hino

    Tuje gusenga Yah.

  2. 2. Abavandimwe ni benshi,

    Babwiriza hose

    “Ubu butumwa bwiza,”

    Ngo bose babwumve.

    Nubwo duhangayika,

    Turahumurizwa

    Ngo dukomeze kwihangana,

    Tubone ituze.

  3. 3. Abavandimwe ni benshi,

    Barindwa n’Imana.

    Bibera mu mahoro,

    Barayikorera.

    Turi imbaga nini,

    Ntabwo ducogora.

    Turi abakozi b’Imana,

    Dukorana na yo.

(Reba nanone Yes 52:7; Mat 11:29; Ibyah 7:15.)