Turirimbire Yehova—Indirimbo nshya
Irebere indirimbo shya zo gusingiza Yehova Imana no kumusenga. Vanaho umuzika n’amagambo yazo maze witoze kuririmba izi ndirimbo nziza.
INDIRIMBO YA 136
Ubwami burategeka—Nibuze!
Iyi ndirimbo nziza isingiza Yehova Imana, ni iyo kwishimira Ubwami buyobowe na Kristo Yesu.
INDIRIMBO YA 137
Duhe gushira amanga
Ifatanye n’abandi kuririmba iyi ndirimbo usaba Yehova kuguha ubutwari kugira ngo utangaze izina rye ushize amanga.
INDIRIMBO YA 138
Yehova ni ryo zina ryawe
Musingize izina rikomeye rya Yehova kandi mumenyeshe abantu bose ko ari Isumbabyose.
INDIRIMBO YA 139
Bafashe gushikama
Dusaba Yehova ko aturinda kandi akadufasha gushikama, tukaba indahemuka mu isiganwa ry’ubuzima turimo.
INDIRIMBO YA 141
Dushakishe abakunda amahoro
Indirimbo nziza ivuga ukuntu dukunda abantu n’ukuntu tugira ishyaka ryo gushaka intama za Yehova.
INDIRIMBO YA 142
Tubwirize abantu b’ingeri zose
Ririmba indirimbo ivuga kugira neza kwa Yehova n’inshingano dufite yo gutumira abantu b’ingeri zose ngo babe incuti z’Imana.
INDIRIMBO YA 145
Kwitegura umurimo wo kubwiriza
Hari igihe twumva twakwigumira mu rugo, ariko duhabwa imbaraga dukeneye ngo tubwirize.
INDIRIMBO YA 146
Ni jye mwabikoreye
Yesu Kristo azirikana ukuntu dukunda abavandimwe be basutsweho umwuka tukanabashyigikira, akabona ari nk’aho ari we tubikoreye.
INDIRIMBO YA 147
Imana yarabatoranyije ngo babe umutungo wayo
Yehova yishimira abasutsweho umwuka kandi bakunda gukora ibyo yifuza.
INDIRIMBO YA 148
Watanze Umwana wawe w’ikinege
Tujye dushimira Yehova kubera impano y’agaciro yaduhaye. Yatumye twese tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.
INDIRIMBO YA 149
Turagushimira ku bw’incungu
Incungu igaragaza urukundo rutagereranywa Yehova yadukunze. Ituma duhora dushimira Yehova.
INDIRIMBO YA 150
Twagure umurimo
Garagaza icyifuzo ufite cyo gukorera Yehova aho yifuza gukoresha hose.
INDIRIMBO YA 151
Guhishurwa kw’abana b’Imana
Dutegerezanyije amatsiko umunsi Yehova azajyana abavandimwe ba Kristo mu ijuru, kugira ngo barwane intambara ya nyuma kandi bagororerwe.
INDIRIMBO YA 152
Turakwiringira kandi turakwizera
Iyo duhuye n’imihangayiko y’ubuzima ikadutera ubwoba, dushobora kwiringira Yehova kandi tukamwizera.
INDIRIMBO YA 153
Wakwiyumva ute?
Wumva umeze ute iyo wakoze uko ushoboye ngo ugere ku bantu bafite imitima itaryarya?
INDIRIMBO YA 154
Tuzakomeza kwihangana
Indirimbo izadufasha kwihangana no gukomeza gukorera Yehova mu budahemuka.