Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Uko wakoresha igitabo Turirimbire Yehova twishimye

Uko wakoresha igitabo Turirimbire Yehova twishimye

Umva umuzika w’indirimbo zo mu gitabo cyacu k’indirimbo kandi urebe amagambo yazo.

 Kuvanaho igitabo k’indirimbo

Jya ahanditse ngo ISOMERO > UMUZIKA.

Kanda kuri aka kamenyetso k’umwandiko kugira ngo ubone aho wayivaniraho.

Iyo umaze gukanda kuri ako kamenyetso, ubona foruma zitandukanye z’igitabo Turirimbire Yehova twishimye.

Kanda kuri imwe muri foruma zigaragara munsi y’umutwe w’igitabo. Urugero, kanda kuri “PDF” kugira ngo ubone amafayiri ya PDF y’icyo gitabo ushaka kuvanaho.

Kanda kuri aka kamenyetso kari hirya y’izina ry’ifayiri wifuza kuvanaho. Aho haba hagaragaza uko iyo fayiri ingana.

 Gufungura cyangwa kuvanaho umuzika

Iyo umuzika w’indirimbo ushobora kuboneka mu rurimi rwawe, bigaragarira hamwe n’igitabo k’indirimbo. Ibyo wabibona ugiye ahanditse ngo ISOMERO > UMUZIKA.

Kanda ku kamenyetso k’amajwi cyangwa videwo kagaragara ahari uburyo bwo kuvanaho, kugira ngo ubone akadirishya ko Gufungura & Kuvanaho.

Akadirishya ko Gufungura & Kuvanaho kagufasha kubona uburyo bwo gufungura amajwi cyangwa videwo by’indirimbo imwe cyangwa nyinshi.

  • Kanda ku kamenyetso ko gufungura kugira ngo wumve indirimbo zo mu gitabo, uhereye ku ya mbere.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo wumve indirimbo biri kumwe.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ufungure videwo y’iyo ndirimbo

Iyo indirimbo irangiye, hakurikiraho indi kugeza indirimbo zose zo mu gitabo zirangiye.

Iyo uri kuri iyo paji, ushobora kuvanaho indirimbo imwe cyangwa izigize igitabo zose.

  • Kanda aha kugira ngo uvaneho indirimbo zose zo mu gitabo. Aho haba hagaragara uko izo ndirimbo zose zingana.

  • Kanda ku kamenyetso nk’aka kugira ngo uvaneho iyo ndirimbo. Aha haba hagaragaza uko iyo ndirimbo ingana.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo uvaneho videwo y’iyo ndirimbo.

 Gushakisha, gufungura no kureba indirimbo

Jya ahanditse ngo ISOMERO > UMUZIKA.

Kanda ku gitabo k’indirimbo cyangwa kuri ndirimbo kugira ngo uge ku ipaji iranga igitabo Turirimbire Yehova twishimye.

Kuri iyi paji ushobora kuhabona indirimbo wifuza kumva cyangwa kureba.

Kanda ahanditse ngo Zikurikiranye kugira ngo wumve indirimbo zose. Iyo zose zirangiye, nta cyo wongera kumva.

Kanda ahanditse ngo Ntuzikurikiranye kugira ngo wumve indirimbo zidakurikiranye. Iyo zose zirangiye, nta cyo wongera kumva.

Koresha aka kamenyetso kagaragaza uko indirimbo igenda:

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ufungure indirimbo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye uhereye ku ya mbere. Cyangwa ukande ahanditse ngo Fungura, iburyo bw’umutwe wayo, kugira ngo ufungure indirimbo.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ihagarare. Kanda ahanditse ngo Fungura kugira ngo ikomeze.

  • Ushobora kwimura akamenyetso kagaragaza aho indirimbo igeze, ujyana inyuma cyangwa imbere, bitewe n’aho ushaka kumva.

  • Niba urimo kumva indirimbo zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye, kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo wumve indirimbo wahoze wumva.

  • Niba urimo kumva indirimbo zikurikiranye cyangwa zidakurikiranye, kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo wumve indirimbo ikurikira.

  • Iyo ukanze kuri aka kamenyetso ushyiramo ijwi cyangwa ukarikuramo.

Uko ugenda uzamura cyangwa ukamanura ibiri kuri ekara, akamenyetso kagaragaza ko urimo kumva indirimbo gakomeza kugaragara. Ibyo biguha uburyo bwo guhagarika indirimbo no kongera kuyifungura bitabaye ngombwa ko uva ku ipaji wari uriho.

Hari uburyo bubiri bwo kureba indirimbo mu gitabo Turirimbire Yehova twishimye: Imbonerahamwe n’Urutonde.

  • Ushobora gukanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone imitwe y’indirimbo zitondetse hakurikijwe nomero zazo. Ubusanzwe iyo ufunguye ipaji y’indirimbo bihita biza bimeze bityo.

  • Niba wafunguye urutonde, kanda ahanditse ngo Fungura kugira ngo wumve indirimbo cyangwa ukande ku mutwe wayo ubone amagambo yayo.

  • Ushobora gukanda kuri aka kamenyetso niba wifuza kubona indirimbo mu buryo bw’imbonerahamwe. Kanda kuri nomero y’indirimbo ubone amagambo yayo.

 Kureba amagambo y’indirimbo

Niba amagambo y’indirimbo zo mu gitabo ashobora kuboneka kuri interineti, kanda kuri nomero y’indirimbo cyangwa ku mutwe wayo uhite uyabona.

Niba hari indirimbo ushaka, yishakire ahari aka kamenyetso.

  • Kanda mu gasanduku ko gushakiramo ubone imitwe y’indirimbo na nomero zazo.

  • Andikamo inomero y’indirimbo cyangwa amwe mu magambo agize umutwe wayo kugira ngo ubone izo bifitanye isano.

  • Hitamo imwe muri izo ndirimbo kugira ngo ubone amagambo yayo.

Hitamo uko wifuza ko amagambo yayo aza ameze:

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo urebe amagambo y’indirimbo mu buryo bw’umwandiko. Ibyo bihita byizana. Bigufasha gukanda ku mirongo y’Ibyanditswe igafunguka. Iyo urimo wumva indirimbo, umukarago ugezeho uhita ujya mu rindi bara.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo urebe amagambo y’indirimbo mu buryo bw’ifoto. Ubu buryo bugaragaza amanota y’indirimbo ari kuri muhundwanota. Kanda ku kamenyetso k’ifoto kugira ngo ifunguke mu buryo bw’ifoto. Ushobora guhindura ubunini bw’iyo foto ukurikije uko ekara ureberaho ingana.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo urebe videwo y’iyo ndirimbo, n’amagambo yayo agaragara.