Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LANGUAGE

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri porogaramu ya JW Language (Android)

Ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri porogaramu ya JW Language (Android)

Porogaramu ya JW Language ikora mu bikoresho bya Android bikurikira:

  • Tabureti na terefoni za Android zifite verisiyo ya 5.0 kuzamura

  • Kindle Fire

Nta bufasha bwateganyijwe ku bikoresho bikurikira:

  • Tabureti na terefoni za Android zifite verisiyo ya 4.4 kumanura

 

Ushobora kubikora waba ukoresha Wi-Fi cyangwa iyo mu gikoresho cyawe. Jya kuri meni ibanza, ukande kuri Settings. Noneho hitamo uburyo uzajya ukoresha uvanaho ibintu, iruhande rw’ahanditse ngo Download over cellular.

 

Ibyo bishoboka gusa ku bikoresho bikoresha Android 6.0 kuzamura. Jya muri meni ibanza, ukande kuri Settings maze ukoreshe akamenyetso kari iruhande rwa Global Playback Speed kugira ngo uhitemo umuvuduko ukubereye. Mu gihe wiga, uge ukoresha akamenyetso k’amajwi kugira ngo uhindure umuvuduko w’amajwi y’ibyo wiga.

 

Oya. Niba udashaka ko JW Language ifata umwanya munini ku gikoresho cyawe, kora ibi bikurikira:

  • Vanaho ibitabo ukeneye, aho kuvanaho ibitabo byose uzajya ukoresha utari kuri interineti

  • Vanaho videwo zifite rezorisiyo ntoya

 

Amajwi wumva mu masomo y’ikibonezamvugo akoresha setingi zo mu gikoresho cyawe (TTS). Bishobora kuba ngombwa ko ushyira indi porogaramu ya TTS mu gikoresho cyawe kugira ngo uge wumva amajwi avuga neza. Umuvuduko ijwi rivugiraho wo ushobora kugira icyo uwuhinduraho, unyuze muri setingi z’iyi porogaramu.

 

Ibintu bimwe na bimwe, urugero nko guhitamo umuvuduko w’amajwi wumva, bikora gusa ku bikoresho birimo Android 6.0 kuzamura.

Reba nanone: Ese iyi porogaramu izakora mu gikoresho cyange?

 

Ururimi rw’ibanze ni ururimi usanzwe uzi. Mu gihe ushyiramo porogaramu, kanda kuri Primary Language, maze uhitemo ururimi rw’ibanze.

Reba nanone: Nahindura nte ururimi rw’ibanze?

 

Jya kuri meni ibanza ukande kuri Settings, maze uge ahanditse ngo Primary Language, ubone kuruhindura.

 

Iyo urimo ushyiramo iyi porogaramu, usabwa guhitamo ururimi wifuza kwiga.

Nanone reba: Nahindura nte ururimi nifuza kwiga?

 

Jya aho batoranyiriza indimi, maze uruhindure.

Reba nanone: Ese nshobora kwiga indimi nyinshi?

 

Yego, ushobora gushyiramo indimi nyinshi. Kanda aho bashyiriramo indimi, maze ukande ku rurimi ushaka kongeramo.

Nanone reba: Nahindura nte ururimi nifuza kwiga?

 

Kanda kuri meni iri iruhande rw’ijambo, interuro cyangwa ifoto, maze ukande ahanditse ngo Add to Collection. Kanda ahanditse ngo Create New Collection, hanyuma iryo tsinda urihe izina. Iyo hari interuro wongeye muri iryo tsinda uri kuri interineti, amajwi ahita yizana ku buryo wayakoresha utari kuri interineti.

 

Kanda kuri meni iri kumwe n’itsinda ry’ibyo wiga kugira ngo ukore kopi yaryo cyangwa urisibe. Ushobora no kubitondeka uko ushaka, ukanze ku kamenyetso gahari.

 

Niba uri mu itsinda ry’ibyo wiga, kanda kuri buto ya Start Activity kugira ngo urebe urutonde rw’imyitozo:

  • Look: Hitamo uko interuro wahawe yahindurwa mu rurimi wiga

  • Match: Huza amagambo, amashusho n’ibisobanuro byayo

  • Listen: Umva interuro uhitemo n’uko wumva yahindurwa mu rurimi wiga

  • Flash Cards: Gerageza kumenya uko interuro uhawe yavugwa, mbere yo kureba igisubizo cy’ukuri. Ushobora guhindura umuvuduko w’amajwi wumva ukoresheje akamenyetso gahari. Kanda ku kamenyetso k’amajwi kugira ngo uyafunge cyangwa uyafungure.

  • Audio Lessons: Tega amatwi ibyo wiga. Kanda ku ijambo Edit rigaragara aho, kugira ngo uhindure uburyo bikurikirana.

 

Yego. Kanda kuri Settings muri meni, hanyuma ukande kuri Show Romanization kugira ngo ukuremo ubwo buryo.

 

No mu gihe udafite interineti, uba ushobora kubona umwandiko. Niba ufite interineti, kanda ku nteruro kugira ngo wumve uko isomwa. Kanda ku kamenyetso ko kuvanaho, kugira ngo uvaneho amajwi na videwo ushobora gukoresha udafite interineti. Niba ushaka kuvanaho amawi na videwo zose zo mu rurimi wiga, jya aho bashakira indimi maze ukande ku kamenyetso ko kuvanaho kari iruhande rw’urwo rurimi wiga.

 

Yego. Ushobora kugira aho ubika amatsinda y’ibyo wiga n’ibyo wagiye ufungura. Jya muri meni ya Settings, ukande ahanditse ngo Back Up and Restore. Niba usanzwe ufite ifayiri yo kubikamo, ushobora kugarura ibyo wabitse igihe icyo ari cyo cyose. Ibyo uzagarura nibiba bihuje izina n’ibiri ku gikoresho cyawe, bizahita bibisimbura.

 

Inshuti yawe isanzwe ikoresha JW Language ishobora kugufasha. Niba ukomeje kugira ikibazo, wakuzuza fomu isabirwaho ubufasha maze uyitwoherereze.