Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Gushaka ibyafashwe amajwi na videwo kuri Roku

Gushaka ibyafashwe amajwi na videwo kuri Roku

Gushaka ibiboneka kuri Tereviziyo ya JW ukoresheje uburyo bwo gushakisha.

Jya ahanditse ngo Search ku ipaji ibanza, maze ukande kuri buto ya OK.

Mu gasanduku ka Search, andikamo icyo ushaka ukoresheje uburyo bwo kwandika bugaragara kuri ekara. Urugero, ushobora kwandika amwe mu magambo agize umutwe w’icyo ushaka, izina ry’umuntu cyangwa ikiganiro. Uko ugenda wandika, ibisa n’ibyo ushaka bigenda byigaragaza. Koresha buto yo kujya hejuru, hasi, ibumoso n’iburyo kuri terekomande yawe kugira ngo urebe niba bihuye n’ibyo ushaka. Niba ugeze ku ifoto iranga icyo ushaka, kanda kuri OK.

Niba wifuza gushakisha amagambo wibuka mu kiganiro, yandike ari mu twuguruzo n’utwugarizo.

Mu byabonetse haba harimo ibyafashwe amajwi na videwo. Niba wifuza kugabanya umubare w’ibyabonetse, kanda kuri buto ivuga ngo Video kugira ngo ubone videwo gusa, cyangwa ukande kuri buto ya Audio kugira ngo ubone ibyafashwe amajwi gusa.

Ibyabonetse 24 bibanza, ni ibiba bihuye nezaneza n’ibyo wanditse ushakisha. Umubare w’ibyabonetse byose, na wo ushobora kuwubona (urugero, “ibigaragara ni 24 kuri 28”).

Niba ibyo washakishije ubibuze, byandike uko biri nezaneza. Urugero, niba urimo gushakisha ikiganiro cyasohotse mu kwezi runaka, ukaba wanditse ngo “tereviziyo”, ongeraho izina ry’ukwezi n’umwaka, uwakiyoboye n’ingingo kibanzeho.