Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

WATCHTOWER LIBRARY

Ibibazo abantu bakunda kwibaza kuri Watchtower Library

Ibibazo abantu bakunda kwibaza kuri Watchtower Library

Porogaramu ya Watchtower Library ijya muri mudasobwa ikorana na Microsoft Windows 7 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba mudasobwa yawe ifite poroseseri ya ARM, ni ngombwa kuba ufite Windows 11.

 

Niba ukomeje kubona ubutumwa bukwereka ko Watchtower Library yawe yanze guhuzwa n’igihe, kora ibi bikurikira kugira ngo uyihuze n’igihe ukoresheje uburyo busanzwe:

  1. Jya ku ipaji ivuga ngo Uko wahuza n’igihe Watchtower Library iri ku rubuga rwa jw.org.

  2. Vanaho ipaki irimo ibishya ya Watchtower Library mu rurimi rwawe.

  3. Kurikiza amabwiriza ari munsi y’ahanditse ngo: “Koresha ipaki irimo ibishya.”

Niba bikomeje kwanga, kora ibi bikurikira:

  1. Jya muri File Explorer, ufungure “C:\ProgramData\Watchtower\WTLibrary.”

  2. Siba fayiri ebyiri zikurikira:

    • a. ca-bundle.zip

    • b. cert.pem

Niba gukurikiza intambwe zavuzwe haruguru byakugoye, baza inshuti yawe imenyereye gukoresha Watchtower Library cyangwa uhamagare ku biro by’ishami bikwegereye.

 

Inshuti yawe imenyereye gukoresha Watchtower Library ishobora kugufasha. Niba bidakemutse hamagara ku biro by’ishami bikwegereye.