Soma ibirimo

Ubu hari utugare dusaga 165.000

Ubu hari utugare dusaga 165.000

Abahamya ba Yehova bazwiho kubwiriza ku nzu n’inzu. Icyakora, ubu basigaye banabwiriza mu ruhame bakoresheje utugare turiho ibitabo byiza cyane.

Muri iyi minsi, ubwo buryo bwo kubwiriza mu ruhame bwarushije gutera imbere. Mu kwezi k’Ugushyingo 2011, itsinda ry’Abahamya bo mu mugi wa New York City ryatangiye kubwira abantu ubutumwa bwo muri Bibiliya bakoresheje ameza n’utugare bishyirwaho ibitabo. Ubwo buryo bwo kubwiriza bwatumye bagera ku bantu benshi ku buryo bwahise bukwira no mu yindi migi.

Muri Werurwe 2015, amatorero y’Abahamya ba Yehova yo ku isi hose yahawe utugare 165.390. Nanone yahawe ameza, utugare, utuntu bahagarika bakerekaniraho ibitabo ndetse na twa kiyosike bibarirwa mu bihumbi.

Nubwo kubwiriza ku nzu n’inzu bikiri uburyo bw’ingenzi Abahamya bakoresha bageza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya, gukoresha utugare dushyirwaho ibitabo na byo bituma bagera ku bantu benshi cyane. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

Muri Peru, umugabo witwa Raul yegereye Abahamya bari iruhande rw’akagare arababaza bati “mwari mwaragiye he? Muzi ko nari maze imyaka atatu yose mbashakisha? Nkimara kubona akagare kanyu, nahise nshimira Imana.”

Nubwo Abahamya ba Yehova basuraga kenshi agace Raul yari atuyemo, Raul we ntiyabaga ari imuhira, haba ku manywa cyangwa mu mpera z’icyumweru. Yababwiye ko yari yarigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova none akaba yarashakaga kongera kwiga. Bahise bashyiraho gahunda yongera kwiga.

Hari umugabo n’umugore bo muri Bulugariya bagereye akagare maze bafata igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Nyuma y’icyumweru baragarutse bafata ibindi bitabo bibiri: Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya na Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. Abahamya bari kuri ako kagare barababajije bati “ese mufite abana bangahe?” Barabashubije bati “nta n’umwe turagira ariko nitumugira tuzamwigisha Ijambo ry’Imana. Ibi bitabo ni byo twari dukeneye rwose.”

Mu gihugu cya Ukraine, umugabo wambaye imyenda ya gisirikare yagereye Abahamya bari ku kagare arababaza ati “yemwe bako, nimumbwire, Harimagedoni izaba ryari?” Uwo mugabo yari amaze igihe gito yifatanyije mu ntambara iherutse kuba muri Ukraine. Ibintu bibera mu isi byari byaramwemeje ko Harimagedoni yegereje ku buryo yibazaga impamvu Imana itagira icyo ikora vuba na bwangu. Ababwiriza bifashishije Bibiliya bamusobanurira impamvu Imana itari yagira icyo ikora ku bibera muri iyi si kandi ko vuba aha izarimbura ababi. Uwo mugabo yafashe amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke n’igitabo kivuga ibihereranye n’Umuremyi (Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?)

Mu gihugu cya Makedoniya, hari umusore wabwiye Abahamya bari ku kagare ko yari asanzwe asoma amagazeti, ariko noneho akaba yarifuzaga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Yavuze ko yari guhitira mu nzu basomeramo ibitabo agahita agisoma.

Hashize amasaha nk’abiri, yaragarutse ababwira ko amaze gusoma amapaji 79 y’icyo gitabo. Yaravuze ati “iki gitabo gituma imibereho y’abantu ihinduka. Nsanze ibyinshi mu byo nizera ari ibinyoma. Ibintu byose birimo nasanze ari ukuri. Cyatumye mpindura uko nabonaga ibintu mu buzima.”