Soma ibirimo

11 WERURWE 2021
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Kwandika amabaruwa byageze kuri byinshi

Kwandika amabaruwa byageze kuri byinshi

Abahamya ba Yehova benshi bashimishwa no kugeza ubutumwa ku bandi bakoresheje amabaruwa. Inkuru zikurikira z’ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziratwereka ko ibyo byatumye ubutumwa buhumuriza bwo mu Ijambo ry’Imana bugera kuri benshi.

Mushiki wacu Carlee Ruggles na nyina bashakisha imirongo yo gushyira mu mabaruwa

Mushiki wacu Carlee Ruggles ufite imyaka 13, atuye mu gace ka Blue Ash, muri leta ya Ohiyo, yamenye ko amabaruwa yanditse yafashije abantu cyane, yabibonye igihe yabonaga igisubizo k’imwe mu yo yanditse.

Umunsi umwe Carlee yarahagaze hanze nyuma ya saa sita, yabonye moto ije imusanga. Uwari utwaye iyo moto yarahagaze, maze amubaza asakuza ati: “Ni nde wanyandikiye iyi baruwa?” Carlee yarayitegereje amenya umukono we. Iyo baruwa yayanditse arimo abwiriza.

Igihe ababyeyi be bari baje kureba ibibaye, basanze Carlee arimo asubiza ati: “Ni ngewe.”

We n’ababyeyi be batangajwe no kumva uwo muntu ababwira ati: “Iyi baruwa ni yo nari nkeneye.” Nuko abasobanurira ukuntu ibyo yasomye muri iyo baruwa byamuhumurije muri iki gihe k’icyorezo kuko yumvaga afite irungu. Nanone yababwiye ko yari aherutse gupfusha uwo bavukana kandi ko ibaruwa Carlee yanditse yamuhumurije.

Yashoje agira ati: “Uzakomeze kwandikira abantu. Amabaruwa yawe arabafasha, uzakomeze kwandika n’iyo batagusubiza.”

Carlee yiyemeje kurushaho gukomeza kwandikira amabaruwa abaturanyi be. Yaravuze ati: “Nishimiye ko Yehova yankoresheje nkagira uwo mpumuriza. Amabaruwa twandika ashobora kugira uwo afasha.”

Mushiki wacu Myrna Lopez utuye Tegizasi

Mushiki wacu witwa Myrna Lopez utuye Tegizasi, yibazaga niba amabaruwa yandika hari abo afasha. Yabyiboneye igihe yandikiraga mwene wabo. Myrna yamenye ko hari mwishywa we wari ufunzwe, nuko yiyemeza kumwandikira. Uwo musore akiri umwana yajyaga aza mu materaniro. Myrna yamwandikiye amwizeza ko Yehova atamwibagiwe.

Amaze kubona ibaruwa Myrna yamwandikiye yaramusubije. Yamusobanuriye ko nyuma y’uko afashwe agafungwa yumvaga yihebye atazi icyo yakora. Yavuze ko yatekereje ku buzima bwe akiri muto, nuko bituma atangira gusoma Bibiliya no gusenga Yehova. Yabwiye Myrna ko ibaruwa ye ari igisubizo cy’amasengesho kandi ko ari igihamya igaragaza ko Yehova akomeje kumwitaho.

Mushiki wacu Natalie Bibbs utuye mu gace ka Norcross, muri Jeworujiya

Mushiki wacu witwa Natalie Bibbs, uba mu gace ka Norcross muri leta Jeworujiya, yabonye ikarita yohererejwe n’umugore watoraguye ibaruwa Natalie yanditse. Igihe uwo mugore yari ari muri siporo yabonye ibaruwa izingazinze iruhande rw’inzira nuko arikomereza, ariko bimwanga mu nda aragaruka arayitora.

Uwo mugore yandikiye Natalie ati: “Iki cyumweru sinari norohewe numvaga nifuza ko hari ikintu kiza nabona. None ibaruwa yawe yabaye cya ‘kintu kiza’ nifuzaga.”

Natalie yaravuze ati: “Ibyo uwo mugore yambwiye byampaye ikizere ko uburyo bwose twakoresha dukora umurimo, Yehova adufasha.”

Mushiki wacu witwa Laura Martinez, uba mu gace ka Athens, muri Tegizasi yahaye amabaruwa abakozi bo mu iduka ricururiza hafi y’iwabo, igihe bari bamutwaje ibyo yahashye ngo abigeze ku modoka. Umwe muri ba bakozi yabwiye Laura ko ibaruwa yamuhaye yamufashije cyane. Laura yamwandikiye andi mabaruwa abiri none ubu batangiye kwigana Bibiliya.

Mushiki wacu Laura Martinez, utuye mu gace ka Athens, muri Tegizasi, arimo aratanga amabaruwa

Izo nkuru z’ibyabaye zitwibutsa ko nubwo tutamenya “aho bizagenda neza.” Yehova ashobora kudukoresha, mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ubutumwa butanga ihumure n’ibyiringiro bugere ku bagereranywa n’intama.—Umubwiriza 11:6.