Soma ibirimo

14 NZERI 2017
U BUHINDI

Imvura idasanzwe yibasiye umugi wa Mumbai

Imvura idasanzwe yibasiye umugi wa Mumbai

Ku itariki ya 28 Kanama imvura ikaze yaguye mu mugi wa Mumbai mu Buhindi ihitana abantu 14.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu bivuga ko nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora hari amazu yabo yarengewe n’amazi. Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu batanze imfashanyo z’ibyokurya kandi bafasha bagenzi babo gusukura amazu yabo.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova bikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze mu mugi wa Mumbai ndetse no mu tundi duce twibasiwe n’uwo mwuzure.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Mu Buhindi: Tobias Dias, +91-9845476425