Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Matayo 11:28-30—“Nimuze munsange ndabaruhura”

Matayo 11:28-30—“Nimuze munsange ndabaruhura”

 “Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure. Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”—Matayo 11:28-30, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28-30, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Matayo 11:28-30 usobanura

 Yesu yatumiye abari bamuteze amatwi kumusanga. Yabijeje ko ibyo yari kubigisha byari gutuma babona ihumure kandi bakaruhuka.

 “Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe.” Yesu yatumiraga abantu bari “baremerewe” n’amategeko ndetse n’imigenzo y’abantu bikorezwaga n’abayobozi b’amadini bo mu gihe ke (Matayo 23:4; Mariko 7:7). Nanone rubanda rusanzwe ntirwari rworohewe n’imihangayiko y’ubuzima kandi baragokaga, bagakora cyane kugira ngo babone ibibatunga.

 “Nzabaruhura.” Yesu yasezeranyije abari kwemera iryo tumira ko yari gutuma babona ihumure cyangwa ikiruhuko. Ibyo yabikoze, igihe yabafashaga kumenya icyo mu by’ukuri Imana ibitezeho (Matayo 7:24, 25). Ibyo bamenye byatumye bava mu bubata bw’inyigisho n’imigenzo y’ikinyoma by’amadini (Yohana 8:31, 32). Nubwo kwiga inyigisho za Yesu no kuzishyira mu bikorwa bisaba gushyiraho imihati, kubikora biraruhura.

 “Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho.” Mu bihe bya Bibiliya, kenshi abakozi bari bamenyereye gukoresha umugogo. Umugogo wari igiti bashyiraga ku bitugu bakoreshaga mu gutwara imitwaro iremereye. Nanone, ijambo “umugogo” ryumvikanisha kuba uri munsi y’ubuyobozi cyangwa amategeko runaka (Abalewi 26:13; Yesaya 14:25; Yeremiya 28:4). Interuro ivuga ngo “munyigireho” mu yandi magambo ishobora gusobanurwa ngo “mube abigishwa bange (abanyeshuri).” Ubwo rero, Yesu yateraga abari bamuteze amatwi inkunga yo kuba abigishwa be, kumukurikira kandi bakigana urugero yabahaga.—Yohana 13:13-15; 1 Petero 2:21.

 “Muzabona ihumure.” Yesu ntiyijeje abantu ko ibibazo bari bafite byari guhita bishira ako kanya. Ahubwo icyo yakoze ni ugufasha abari bamuteze amatwi kubona ihumure n’ibyiringiro (Matayo 6:25-32; 10:29-31). Abemeye inyigisho ze kandi bakaba abigishwa be biboneye ko gukorera Imana atari umutwaro kandi ko bituma banyurwa by’ukuri.—1 Yohana 5:3.

 “Umugogo wanjye nturuhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.” Yesu yari atandukanye n’abayobozi b’amadini bo mu gihe ke, kuko we yicishaga bugufi kandi yoroheje (Yohana 7:47-49). Ntiyigeze abwira abantu nabi cyangwa ngo abake utwabo. Ahubwo yari umugwaneza kandi yishyikirwaho. Yashyiraga mu gaciro ku byo yabaga yiteze ku bigishwa be (Matayo 7:12; Mariko 6:34; Luka 9:11). Nanone yaberetse icyo bakora kugira ngo Imana ibababarire n’uko kugira umutimanama utabacira urubanza bituma bumva baruhutse (Matayo 5:23, 24; 6:14). Imico myiza Yesu yari afite ntiyatumye abantu bamukunda gusa, ahubwo yanatumye bemera umugogo we woroheje kandi baba abigishwa be.

Imimerere umurongo wo muri Matayo 11:28-30 wanditswemo

 Yesu yavuze amagambo ari muri Matayo 11:28-30 igihe yarimo kubwiriza mu gace ka Galilaya mu mwaka wa 31 N.Y. Intumwa Matayo ni yo yonyine yanditse iby’iryo tumira rihebuje Yesu yahaye abari bamuteze amatwi. Matayo ubwe, yari Umuyahudi kandi yigeze kuba umukoresha w’ikoro. Yari azi neza ukuntu rubanda rusanzwe rwagokaga atari ukubera imisoro ihanitse yasabwaga n’Abaroma gusa, ahubwo binatewe n’abayobozi b’idini rya kiyahudi bari baramunzwe na ruswa. Ubwo rero ntagushidikanya ko yatewe inkunga no kubona ukuntu Yesu yakoreshaga ubutware yahawe na Se Yehova a, maze agatumira abantu boroheje n’abaremerewe kumusanga.—Matayo 11:25-27.

 Ivanjiri ya Matayo yerekana imico ihebuje Yesu nka Mesiya wasezeranyijwe akaba n’Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana yagaragazaga.—Matayo 1:20-23; Yesaya 11:1-5.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Matayo mu nshamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yehova ni nde?