Soma ibirimo

Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?

Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya, umubumbe w’isi ntuzigera urimburwa ngo usimburwe n’undi cyangwa ngo utwikwe. Bibiliya yigisha ko Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayitureho iteka ryose.

  •   “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

  •   Imana “yashyiriyeho isi imfatiro zihamye; Ntizigera inyeganyega kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.”—Zaburi 104:5.

  •   “Isi ihoraho iteka ryose.”—Umubwiriza 1:4.

  •   ‘Yehova yaremye isi arayihanga, yarayishimangiye arayikomeza, ntiyayiremeye ubusa ahubwo yayiremeye guturwamo.’—Yesaya 45:18.

Ese abantu bazarimbura isi?

 Imana ntizemera ko abantu barimbura isi bitewe no kwangiza ikirere, intambara cyangwa ubundi buryo, ahubwo ‘izarimbura abarimbura isi” (Ibyahishuwe 11:18). Ibyo izabikora ite?

 Imana izakoresha Ubwami bwo mu ijuru butunganye kugira ngo bukureho ubutegetsi bw’abantu bwananiwe kwita ku isi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami buzaba buyobowe na Yesu Kristo, umwana w’Imana (Yesaya 9:6, 7). Igihe Yesu yari ku isi, yagiye akoresha imbaraga zidasanzwe agategeka ibintu kamere (Mariko 4:35-41). Kubera ko azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, azaba afite ububasha busesuye ku isi n’ibintu kamere biyigize. Azatuma ibintu ku isi byongera kuba bishya, bimere nk’uko byari bimeze mu busitani bwa Edeni.—Matayo 19:28; Luka 23:43.

Ese Bibiliya yigisha ko isi izashya igakongoka?

 Oya rwose! Abantu batekereza ko isi izakongoka, babiterwa no kudasobanukirwa ibivugwa muri 2 Petero 3:7, havuga ko ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro.’ Reka dusuzume ibintu bibiri by’ingenzi byadufasha gusobanukirwa ayo magambo:

  1.   Muri Bibiliya ijambo “ijuru,” “isi,” n’“umuriro” bishobora gusobanura ibintu byinshi. Urugero, mu Ntangiriro 11:1 hagira hati: “Isi yose yari ifite ururimi rumwe.” Muri uwo murongo, ijambo “isi” ryerekeza ku bantu.

  2.   Imirongo ikikije uwo muri 2 Petero 3:7 igaragaza icyo ijuru, isi n’umuriro bivugwamo bisobanura. Ku murongo wa 5 n’uwa 6 havuga iby’umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Nk’uko iyo mirongo ibivuga, isi ya kera yararimbuwe, ariko uyu mubumbe dutuyeho ugumaho. Umwuzure watsembye abantu babi, bari mu “isi” (Intangiriro 6:11). Nanone umwuzure warimbuye “ijuru,” ni ukuvuga abantu bategekaga isi y’icyo gihe. Ubwo rero, abantu babi ni bo barimbutse, ntabwo ari uyu mubumbe wacu. Nowa n’umuryango we bararokotse bakomeza kuba ku isi nyuma y’umwuzure.—Intangiriro 8:15-18.

 Nk’uko byagenze mu gihe cy’umwuzure, kurimbuka cyangwa “umuriro” bivugwa muri 2 Petero 3:7, bisobanura kurimbura abantu babi, si uyu mubumbe wacu. Imana yatanze isezerano rivuga ko hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Iyo ‘si nshya’ ni abantu bazaba bariho nyuma y’irimbuka ry’abantu babi naho “ijuru rishya,” ni ubutegetsi bushya cyangwa Ubwami bw’Imana, buzaba buyoboye abo bantu. Igihe ubwo Bwami buzaba butegeka, isi izahinduka paradizo irangwa n’amahoro.—Ibyahishuwe 21:1-4.