Zaburi 104:1-35

  • Musingize Imana yaremye ibintu bihambaye

    • Isi izahoraho iteka (5)

    • Divayi n’umugati (15)

    • “Mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi!” (24)

    • ‘Ubyimye umwuka byapfa’ (29)

104  Reka nsingize Yehova. Yehova Mana yanjye, urakomeye cyane. Ufite icyubahiro cyinshi n’ubwiza buhebuje.   Wambara urumuri nk’umwenda,Ukarambura ijuru nk’uko umuntu arambura ihema.   Inkingi z’aho utuye wazishinze mu mazi yo mu kirere,Ibicu ubigira nk’igare ryawe,Kandi ugendera ku muyaga.   Utuma abamarayika bawe bagira imbaraga nyinshi.Abakozi bawe ubahindura nk’umuriro utwika.   Yashyizeho isi arayikomeza.Ntizigera inyeganyega* kugeza iteka ryose.   Wayitwikirije amazi menshi nk’umwenda. Amazi yari atwikiriye imisozi,   Urayacyaha atangira guhunga,Yumvise urusaku rw’inkuba yawe agira ubwoba bwinshi arahunga.   Imisozi irazamuka, ibibaya biramanuka,Maze amazi ajya aho wayateguriye.   Wayashyiriyeho imipaka atagomba kurenga,Kugira ngo atongera kurengera isi. 10  Wohereza amasoko y’amazi mu bibaya,Agakomeza gutembera hagati y’imisozi. 11  Ni yo inyamaswa zo mu gasozi zose zinywa buri gihe.Imparage zirayanywa zigashira inyota. 12  Inyoni zo mu kirere zitaha hafi y’amasoko y’amazi,Zikaririmba zibereye mu mashami afatanye cyane. 13  Wuhira imisozi uri mu byumba byawe byo hejuru. Isi uyuzuzaho imbuto z’ibikorwa byawe. 14  Ni wowe umeza ubwatsi bw’inka,Ukameza n’ibimera abantu bakenera,Bityo ubutaka bukavamo ibyokurya, 15  Bukavamo divayi inezeza imitima y’abantu,Bukavamo amavuta abantu bisiga bagasa neza mu maso,N’umugati abantu barya bakagira imbaraga. 16  Ibiti bya Yehova birashishe.Ibiti by’amasederi byo muri Libani, 17  Inyoni zarikamo ibyari. Naho inzu y’igishondabagabo* iba mu biti by’imiberoshi. 18  Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu misozi.Ibitare ni ubuhungiro bw’impereryi.* 19  Waremye ukwezi ko kugaragaza ibihe byagenwe,Kandi izuba rizi neza aho rirengera. 20  Uzana umwijima hakabaho ijoro,Maze inyamaswa zose zo mu ishyamba zigatangira kugenda. 21  Intare zikiri nto zifite imbaraga zitontoma zishaka umuhigo,Kandi zisaba Imana ibyokurya. 22  Iyo izuba rirashe ziragenda,Zikajya kuryama aho zihisha, 23  Abantu na bo bakajya mu mirimo yabo,Bagakora bakageza nimugoroba. 24  Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yose yuzuye ibikorwa byawe. 25  Irebere ukuntu inyanja ari nini cyane kandi ari ngari.Irimo ibinyabuzima byinshi cyane biyigendamo, byaba ibito ndetse n’ibinini. 26  Muri iyo nyanja ni ho amato anyura,Kandi ni ho igikoko kinini* waremye cyo mu nyanja gikinira. 27  Ibyo byose bihora bigutegereje,Kugira ngo ubihe ibyokurya mu gihe gikwiriye. 28  Bifata icyo ubihaye. Upfumbatura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza. 29  Iyo uretse kubyitaho birahangayika. Uramutse ubyimye umwuka byapfa maze bigasubira mu mukungugu. 30  Wohereza umwuka wawe ibintu byose bikabaho.Ugarura ubuzima ku isi. 31  Yehova azahoraho afite icyubahiro iteka ryose. Yehova azishimira imirimo ye. 32  Areba isi igahinda umushyitsi,Yakora ku misozi igacumba umwotsi. 33  Nzaririmbira Yehova mu mibereho yanjye yose.Nzaririmba nsingiza Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho. 34  Ibitekerezo byanjye nibiyishimishe. Nzishimira Yehova. 35  Abanyabyaha bazarimburwa bakurwe ku isi,Kandi ababi ntibazongera kubaho. Reka nsingize Yehova. Nimusingize Yah!*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ntizigera iva mu mwanya wayo.”
Ni ubwoko bw’inyoni ijya gusa n’uruyongoyongo.
Ni agasimba kaba mu myobo kajya gusa nk’imbeba.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.