Zaburi 38:1-22

  • Isengesho ry’umuntu ubabaye ushaka kwihana

    • “Ndababaye cyane kandi nacitse intege birengeje urugero” (6)

    • Yehova yumva abamutegereza (15)

    • ‘Nahangayikishijwe n’icyaha cyanjye’ (18)

Indirimbo ya Dawidi yo kwibutsa. 38  Yehova, ntuncyahe ufite uburakari,Kandi ntumpane ufite umujinya.   Imyambi yawe yinjiye mu mubiri wanjye iracengera,Kandi warandakariye.*   Umubiri wanjye waranegekaye bitewe n’uburakari bwawe. Nakoze icyaha none ndumva nta mahoro mfite.   Amakosa yanjye yarandenze.Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera.   Ibisebe byanjye byaranutse bizana amashyira,Bitewe n’uko nabuze ubwenge.   Ndababaye cyane, kandi nacitse intege birengeje urugero.Ngendana umubabaro umunsi wose.   Ndumva mu mubiri wanjye ari ubushye gusa.Umubiri wanjye wose urarembye.   Umubiri wanjye wabaye ikinya kandi naranegekaye bikabije.Mpora ntaka kubera akababaro mfite mu mutima.   Yehova, ibyo nifuza byose urabizi,Kandi uzi neza akababaro kanjye. 10  Umutima wanjye uratera cyane. Imbaraga zanshizemo,Kandi simbona neza. 11  Inshuti zanjye na bagenzi banjye baranyitaruye kubera icyago cyanjye,N’inshuti zanjye magara zarantaye. 12  Abashaka kunyica bantega imitego.Abashaka kungirira nabi bavuga amagambo yo kungambanira.Bakomeza kongorerana bavuga ibinyoma umunsi wose. 13  Ariko nabaye nk’umuntu utumva mbima amatwi.Nabaye nk’umuntu utavuga, sinabumbura akanwa kanjye. 14  Nabaye nk’umuntu udashobora kumva,Akaba adashobora kwiregura. 15  Yehova, ni wowe nategereje.Yehova Mana yanjye, wowe ubwawe waranshubije. 16  Naravuze nti: “Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuruCyangwa ngo banyiyemereho ninkora icyaha.”* 17  Haburaga gato ngo niture hasi.Nahoraga mfite ububabare. 18  Navuze ikosa ryanjye,Mpangayikishwa n’icyaha cyanjye. 19  Abanzi banjye bafite imbaraga kandi barakomeye,N’abanyanga nta mpamvu babaye benshi. 20  Bangiriraga nabi kandi njye narabagiriye neza.Bakomeje kundwanya banziza ko nkomeza gukora ibyiza. 21  Yehova, ntundeke. Mana yanjye, ntumbe kure. 22  Yehova, banguka untabare,Ni wowe mukiza wanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ukuboko kwawe kwarandemereye.”
Cyangwa “ikirenge cyanjye nigitsikira.”