Zaburi 33:1-22

  • Musingize Umuremyi

    • “Mumuririmbire indirimbo nshya” (3)

    • Yehova yaremye ibintu binyuze ku ijambo rye no ku mwuka we (6)

    • Abantu ba Yehova bagira ibyishimo (12)

    • Amaso ya Yehova arareba (18)

33  Mwa bakiranutsi mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo mwishimira Yehova. Birakwiriye ko abakiranutsi bamusingiza.   Mushimire Yehova mumucurangira inanga.Mumusingize muririmba, mucuranga inanga y’imirya icumi.   Mumuririmbire indirimbo nshya.Mucurangane ubuhanga kandi murangurure amajwi y’ibyishimo.   Kuko ijambo rya Yehova ritunganye,Kandi ibyo akora byose ni ibyo kwiringirwa.   Yehova akunda gukiranuka n’ubutabera. Isi yose yuzuye urukundo rwe rudahemuka.   Yehova yaravuze, maze ijuru riraremwa.Ibiri mu kirere byose* yabiremye akoresheje umwuka we.   Yateranyirije hamwe amazi y’inyanja amera nk’urugomero,Inyanja azigira nk’ibigega by’amazi.   Abari mu isi bose nibatinye Yehova. Abatuye isi bose nibamutinye,   Kuko yavuze bikabaho,Kandi ibintu byose yabishimangiye akoresheje itegeko rye. 10  Yehova yahinduye ubusa imigambi y’abantu.Yaburijemo ibitekerezo byabo. 11  Ariko imyanzuro Yehova afata, izahoraho iteka ryose.Ibyo atekereza bizahoraho uko ibihe bigenda bisimburana. 12  Abafite ibyishimo, ni abasenga Imana Yehova,N’abantu yatoranyije akabagira umutungo we. 13  Yehova yitegereza ari mu ijuru,Akabona abantu bose. 14  Yitegereza abatuye isi yose,Ari aho atuye. 15  Ni we ubumba imitima yabo bose,Kandi akagenzura ibyo bakora byose. 16  Ingabo nyinshi, si zo zituma umwami atsinda intambara,N’intwari ntikizwa n’uko ifite imbaraga nyinshi. 17  Ntukiringire ko amafarashi ari yo azatuma utsinda urugamba, atazagutenguha.Imbaraga zayo nyinshi, si zo zikiza umuntu. 18  Amaso ya Yehova ari ku bamutinya,Akaba no ku biringira ko abagaragariza urukundo rwe rudahemuka, 19  Kugira ngo abakize urupfu,Kandi akomeze kubabeshaho mu gihe cy’inzara. 20  Dukomeje gutegereza Yehova. Ni we mutabazi wacu akaba n’ingabo idukingira. 21  Ni we twishimira,Kuko twiringiye izina rye ryera. 22  Yehova, ukomeze kutugaragariza urukundo rwawe rudahemuka,Kuko ari wowe twakomeje gutegereza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingabo zo mu ijuru.”