Zaburi 55:1-23

  • Isengesho ry’umuntu wagambaniwe n’inshuti ye

    • Inshuti yanjye magara ni yo yantutse (12-14)

    • “Ikoreze Yehova ibiguhangayikisha byose” (22)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwainanga. Masikili.* Ni zaburi ya Dawidi. 55  Mana, umva isengesho ryanjye,Kandi ungirire imbabazi nk’uko mbigusaba.   Umva ibyo ngusaba kandi unsubize. Ibibazo mfite bimbuza amahwemo,Ngahangayika cyane,   Bitewe n’ibyo abanzi banjye bavuga,N’abagome banzengereza. Bakomeza kunteza ibibazo,Kandi barandakarira, bakanyanga cyane.   Umutima wanjye ufite agahinda kenshi.Ndatinya cyane ko bashobora kunyica!   Mfite ubwoba bwinshi kandi ndatitira.Ndumva mpinda umushyitsi.   Mpora mvuga nti: “Iyaba gusa nari mfite amababa nk’ay’inuma! Mba ngurutse nkajya gutura ahantu hari umutekano.   Nagenda ngahungira kure, Nkaba nibereye mu butayu. (Sela.)   Nakwihuta nkajya kwihisha.Nkihisha umuyaga ukaze n’imvura nyinshi.”   Yehova, batere urujijo kandi uburizemo imigambi yabo,Kuko urugomo n’amakimbirane byabaye byinshi mu mujyi. 10  Mbibona ku manywa na nijoro,Kandi umujyi urimo ubugizi bwa nabi n’akaga. 11  Nanone urimo ibyago,Kandi aho abantu bahurira hakorerwa ibikorwa byo gukandamiza n’uburiganya. 12  Si umwanzi wantutse,Mba narabyihanganiye. Kandi iyo aba ari umuntu unyanga ushaka kungirira nabi,Mba naramwihishe. 13  Ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,Wari inshuti yanjye magara kandi twari tuziranye. 14  Twari dufitanye ubucuti bushimishije.Twajyanaga mu nzu y’Imana turi kumwe n’abantu benshi. 15  Abanzi banjye nibarimbuke bashire! Bamanuke bajye mu Mva ari bazima,Kuko bahora bakora ibibi kandi ni byo bibaranga. 16  Ariko njyewe nzatabaza Yehova,Kandi azankiza. 17  Haba nimugoroba, mu gitondo no ku manywa mba mpangayitse ndi gutaka,Kandi Imana yumva ijwi ryanjye. 18  Izankiza abandwanya mbone amahoro,Kuko banteye ari benshi. 19  Imana izanyumva maze ibarwanye,Yo yicaye ku ntebe y’ubwami kuva kera. (Sela.) Banze guhindukaKandi ntibatinya Imana. 20  Inshuti yanjye yarwanyije abo bari babanye amahoro.Yishe isezerano bagiranye. 21  Amagambo ye aba aryohereye,Ariko mu mutima we aba yiteguye gushoza intambara. Amagambo ye yorohereye kurusha amavuta,Nyamara ameze nk’inkota zityaye. 22  Ikoreze Yehova ibiguhangayikisha byose,Na we azagufasha. Ntazigera yemera ko umukiranutsi agwa.* 23  Ariko wowe Mana, uzabamanura ubashyire mu mva. Abo bantu bariganya kandi bamennye amaraso, bazapfa batagejeje no kuri kimwe cya kabiri cy’igihe bari kuzamara. Ariko njye, nzakwiringira.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “anyeganyezwa.”