Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Rinda umwana wawe kureba porunogarafiya

Rinda umwana wawe kureba porunogarafiya

 “Ntabwo tuyobewe ububi bwa porunogarafiya, rwose tubuzi neza, icyakora ntitwari twarigeze twiyumvisha ukuntu umukobwa wacu yashoboraga kuyibona mu buryo bworoshye.”—Nicole.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Icyo wagombye kumenya

 Abana bashobora kubona porunogarafiya bakiri bato. Ubushakashatsi bugaragaza ko ugereranyije, abana batangira kureba porunogarafiya bafite imyaka 11.

 Abana bashobora kubona porunogarafiya nubwo baba batayishakishije. Urugero, igihe bari gukora ubushakashatsi busanzwe kuri interinete cyangwa bari gukoresha imbuga nkoranyambaga, bashobora guhura n’amashusho ya porunogarafiya mu buryo butunguranye. Hari nubwo bahura n’ubutumwa bwamamaza porunogarafiya igihe bari gukina imikino yo kuri interinete. Porunogarafiya igaragara mu buryo butandukanye, cyane cyane mu mafoto na videwo. Icyakora, porunogarafiya ishobora no kuboneka mu buryo bworoshye haba mu nyandiko no mu majwi bica cyangwa bishyirwa kuri interinete.

 Nanone ababyeyi bagomba kwitonda kuko hari abantu bashobora koherereza abana ibintu nk’ibyo bakoresheje telefone. Hari ubushakashatsi bwakorewe ku bakiri bato barenga 900. Hafi 90 ku ijana ry’abakobwa na 50 ku ijana ry’abahungu babajijwe, bavuze ko buri gihe bagenzi babo bigana, baboherereza amafoto na videwo by’abantu bambaye ubusa.

 Porunogarafiya abantu benshi bareba akenshi iba irimo urugomo. Porunogarafiya abantu benshi babona mu buryo bworoshye, akenshi iba igaragaramo urugomo, cyane cyane rwibasira igitsina gore.

 Porunogarafiya yangiza abana. Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bareba porunogarafiya babishaka cyangwa batabishaka akenshi bagerwaho n’ingaruka zikurikira:

  •   Baratsindwa ku ishuri

  •   Barahangayika, bakiheba kandi ntibigirire icyizere

  •   Babona ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibintu bisanzwe

 Umwanzuro: Abana bareba porunogarafiya, ibagiraho ingaruka zitandukanye, kandi ababyeyi babo ni bo bashobora kubarinda ako kaga.

 Ihame rya Bibiliya: “Aya magambo ngutegeka uyu munsi, ajye ahora ku mutima wawe. Ujye uyacengeza mu bana bawe kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye n’igihe mubyutse”.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

 Uko warinda umwana wawe porunogarafiya

 Sobanukirwa neza. Tekereza igihe n’ahantu umwana wawe ashobora guhurira na Porunogarafiya. Urugero, ese mu gihe ari mu kiruhuko ku ishuri ashobora kujya kuri interinete ntawe umugenzura?

Umwana wawe ashobora kubona porunogarafiya ahantu hatandukanye

 Menya uburyo buri muri telefone ye, a wakoresha urinda umutekano wayo kandi umenye gukoresha neza porogaramu akoresha n’imikino akina. Urugero, porogaramu zimwe na zimwe zikoreshwa mu kohererezanya ubutumwa, ziba zifite uburyo bushobora gutuma ubutumwa runaka, amashusho cyangwa videwo bidakwiriye bishobora “kwivanaho” nyuma y’igihe gito. Nanone, imikino myinshi yo kuri interinete iba ifite uburyo bushobora gutuma abayikina bareba porunogarafiya ndetse bakaba basa naho bakora imibonano mpuzabitsina igihe bari kuyikina.

 “Nkurikije ibyambayeho; mubyeyi, niba umwana wawe afite telefone, wagombye kuba uzi kuyikoresha, ukamenya uburyo washyiramo porogaramu cyangwa uburyo ikoresha bwagufasha kugabanya ibintu ayikoreraho cyangwa imbuga asura kandi ugakurikirana ibyo umwana wawe akorera kuri telefone.”—David.

 Ihame rya Bibiliya: “Umutima w’umuntu ujijutse wunguka ubumenyi.”—Imigani 18:15.

 Kora ibishoboka byose ukumire ibyatuma umwana wawe areba porunogarafiya. Gira icyo ukora kugira ngo urinde umwana wawe kugwa mu mutego. Urugero: Koresha uburyo bushyirwa muri telefone bwagufasha gufunga cyangwa guhagarika porunogarafiya muri telefone umwana wawe akoresha cyangwa mu bindi bikoresha bya elegitoronike byo mu rugo. Shyiramo porogaramu zifasha ababyeyi gukurikirana ibyo abana babo bakorera kuri telefone. Nanone jya umenya amagambo y’ibanga umwana wawe akoresha kuri telefone cyangwa ku bindi bikoresho.

 “Nabonye akamaro ko gushyira porogaramu zifasha ababyeyi gukurikirana ibyo abana babo bakorera ku bikoresho bya elegitoronike, gufunga porogaramu zo kuri televiziyo yacu ikoresha interinete kugira ngo umuhungu wacu atazikoresha, no kumenya ijambo ry’ibanga akoresha kuri telefone ye.”—Maurizio.

 “Si njya nemerera abahungu banjye kurebera videwo mu cyumba cyabo bakinze umuryango. Iyo igihe cyo kuryama kigeze, si njya mbemerera kujyana ibikoresho bya elegitoronike mu cyumba.”—Gianluca.

 Ihame rya Bibiliya: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.”—Imigani 22:3.

 Tegura umwana wawe. Umubyeyi w’umugore witwa Flavia yaravuze ati: “Bamwe mu babyeyi birinda kubwira abana babo ibirebana na porunogarafiya, bibwira ko abana babo batazigera bahura n’ikibazo cyo kuyireba.” Abandi babyeyi bo bashobora guhangayika bibwira bati: “Nimbwira umwana wanjye ibirebana na porunogarafiya, bizatuma ashakisha uko yayireba.” Rwose iyo imitekerereze ntikwiriye. Ababyeyi barangwa n’ubwenge bagomba kwigisha abana babo ibibi bya porunogarafiya mbere y’uko bahura nayo. Ibyo wabikora ute?

 Igisha abana bakiri bato icyo bakora baramutse babonye ibintu bibi bije mu gikoresho cyabo. Urugero, bashobora gufunga amaso cyangwa bagahita bazimya igikoresho cyabo. Nanone ujye ubatera inkunga yo kujya bakubwira ibyo babonye cyangwa ibyo bumvise. b

 “Twatangiye kuganiriza umwana wacu ibyerekeranye n’ububi bwa porunogarafiya akiri muto cyane. Igihe yari afite imyaka nka 11, ubutumwa bwamamaza porunogarafiya bwatangiye kujya buza arimo gukina imikino yari yarashyize muri telefone ye. Amashusho yazanaga n’ubutumwa bwamusabaga kohereza amafoto ye. Kubera ko twari twaraganiriye ku cyo yakora, yahise aza kundeba adatindiganyije ambwira ibyabaye.”—Maurizio.

 Ihame rya Bibiliya: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”—Imigani 22:6.

 Fasha abana bamaze gukura kurwanya ibishuko byo kureba, kumva cyangwa gusoma ibirebana na porunogarafiya. Urugero, fasha umwana wawe kwishyiriraho intego zimeze nk’amasezerano akubiyemo amabwiriza y’umuryango agaragaza icyo azakora nabona amashusho ya porunogarafiya n’impamvu agomba gufata icyo cyemezo. Muri ayo masezerano hagomba kuba hanakubiyemo ingaruka azahura na zo bitewe no kureba porunogarafiya abigambiriye. Zimwe muri izo ngaruka, ni nko kumva atagifite agaciro, gutakarizwa icyizere n’ababyeyi no kwangiza ubucuti afitanye n’Imana. c

 “Uko abana bagenda bakura, jya ubafasha kurwanya ibishuko byo kureba porunogarafiya, ubafasha gutekereza ku ngaruka z’igihe kirekire bishobora kubateza.”—Lauretta.

 “Niba abana bacu biyumvisha ububi bwa porunogarafiya n’uko Yehova ayibona, bizabafasha kurushaho kuyirinda.”—David.

 Ihame rya Bibiliya: “Ubwenge ni uburinzi.”—Umubwiriza 7:12.

 Mujye muganira buri gihe. Nubwo bitoroshye kubyemera, ubusanzwe abana baba bashaka kuganira n’ababyeyi babo ibyerekeranye n’ibitsina, hakubiyemo n’ibirebana na porunogarafiya. Rachel de Souza, komiseri w’abana mu Bwongereza, yaravuze ati: “Twasanze abana baba bifuza kuganira n’ababyeyi babo ibirebana n’ibitsina niyo baba bakiri bato cyane kandi baba bifuza kubivugaho inshuro nyinshi. Abana baba bifuza ko mubiganiraho uhuje n’ikigero bagezemo. Uko bagenda bakura baba bifuza ko muganira ku ngingo zitandukanye.”

 “Maze kuba mukuru, niboneye ko hari ibintu bimwe na bimwe ntigeze nganiraho n’ababyeyi banjye. Byari kumbera byiza iyo tuza kuba twarabiganiriyeho kenshi kandi bakabimbwira badaciye ku ruhande. Ubu ndi umubyeyi kandi ngerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo buri gihe nganire n’abana banjye ibyerekeranye n’ibitsina twisanzuye.”—Flavia.

 Niba umwana wawe yarigeze kureba porunogarafiya

 Jya ukomeza gutuza. Nuramuka utahuye ko umwana wawe yarebye, yumvise cyangwa yasomye ibyerekeranye na porunogarafiya, uzagerageze kwifata. Ashobora kuba ahangayitse, yarakomerekejwe n’ibyamubayeho kandi yicira urubanza. Nugaragaza ko umurakariye bishobora gutuma arushaho kumva yihebye cyane kandi ubutaha akazatinya kujya akwegera ngo mubiganireho.

 Ihame rya Bibiliya: “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.”—Imigani 17:27.

 Jya ubanza umenye ukuri. Aho guhita ufata umwanzuro, jya ubanza utahure icyatumye umwana abona porunogarafiya. Wenda ushobora gutekereza ku bibazo bikurikira: Ese hari umuntu wamwoherereje amashusho cyangwa ni we wayashakishije ku giti cye? Ese bwari ubwa mbere areba porunogarafiya cyangwa yari yarigeze kuyireba? Ese igikoresho akoresha kirimo uburyo bwo gukumira mesaje utifuza cyangwa washyizemo porogaramu ifasha ababyeyi kugenzura ibyo abana bakorera ku bikoresho by’ikoranabuhanga? Niba ari uko bimeze se, yaba agerageza gukoresha ubundi buryo bwamufasha kureba porunogarafiya? Ibuka ko intego yawe ari iyo gutuma umwana wawe agira ibyo akubwira atari iyo kumuhata ibibazo.

 Ihame rya Bibiliya: “Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi maremare, ariko umuntu ufite ubushishozi azabimuvomamo.”—Imigani 20:5.

 Jya ugira icyo ukora. Urugero, niba umwana wawe yararebye porunogarafiya bimutunguye, wagombye gusuzuma niba porogaramu ifasha ababyeyi kugenzura ibyo abana bakorera ku bikoresho by’ikoranabuhanga ikora neza, kandi ukanongera gushyiramo uburyo butuma adafungura uko yiboneye zimwe muri porogaramu zo mu gikoresho cye.

 Niba watahuye ko umwana wawe yashakishije aho yarebera porunogarafiya, muhane ubigiranye urukundo ariko nanone utajenjetse. Fasha umwana wawe kwiyemeza amaramaje kwirinda porunogarafiya, umufasha gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya, urugero nk’uwo muri Yobu 31:1, Zaburi 97:10 na Zaburi 101:3. d Bwira umwana wawe ko buri cyumweru muzajya mufatanya mugasuzuma aho ageze yirinda porunogarafiya no kureba niba nta bindi bintu wakora byamufasha.

 Ihame rya Bibiliya: “ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.”—Abefeso 6:4.

a Nubwo iyi ngingo yibanze ku mwana w’umuhungu, ibiyikubiyemo bireba abana b’ibitsina byombi.

b Niba wifuza inama zagufasha kuganira n’umwana wawe ibyerekeranye n’ibitsina ukurikije imyaka ye, reba ingingo ivuga ngo: “Ababyeyi bakwigisha bate abana babo ibyerekeye ibitsina?

c Niba wifuza kumenya ibindi mwakongera mu masezerano mwagiranye, reba urupapuro rw’umwitozo uvuga ngo: ““Uko wakwirinda porunogarafiya.”

d Nanone mushobora kuganira ku ngingo ivuga ngo: “Kuki ugomba kwirinda porunogarafiya?