Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?

Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?

 Intumwa Pawulo yaranditse iti: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Ese nawe wigeze wiyumva utyo? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha gutsinda ibishuko kandi ukarwanya ibyifuzo bibi.

 Icyo wagombye kumenya

 Akenshi umuntu agwa mu bishuko abitewe n’amoshya y’urungano. Bibiliya ivuga ko “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Ibyo tubona mu itangazamakuru n’ibyo abandi baduhatira gukora, bishobora kutubibamo ibyifuzo bibi bikaba byatuma ‘dukurikira benshi bagamije gukora nabi.’—Kuva 23:2.

 “Gushaka kwemerwa cyangwa gukundwa n’abandi bishobora gutuma ukora nk’ibyo abandi bakora, kabone n’iyo byaba ari bibi.”—Jeremy.

 Tekereza: Kuki gutsinda ibishuko bishobora kurushaho kukugora niba uhangayikishwa cyane n’uko abandi bakubona?—Imigani 29:25.

 Umwanzuro: Ntukemere ko amoshya y’urungano atuma ukora ibintu binyuranyije n’amahame ugenderaho.

 Icyo wakora

 Jya umenya amahame ugenderaho. Iyo udasobanukiwe amahame ugenderaho, uba umeze nk’igikinisho abandi bakoresha ibyo bashaka. Ni byiza rero gukurikiza inama iri muri Bibiliya igira iti: “Mugenzure ibintu byose, mwizirike ku byiza” (1 Abatesalonike 5:21). Uko uzagenda urushaho gusobanukirwa amahame ugenderaho, ni ko bizarushaho kukorohera kuyakurikiza kandi bizagufasha kunesha ibishuko.

 Tekereza: Ni iki kikwemeza ko amahame y’Imana ari wowe afitiye akamaro?

 “Nge niboneye ko iyo nkomeye ku mahame ngenderaho no ku byo nizera kandi sinemere gutsindwa n’ibishuko, abandi babinyubahira.”—Kimberly.

 Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Daniyeli. Igihe Daniyeli yari akiri ingimbi, ‘yari yariyemeje mu mutima we’ kumvira amategeko y’Imana.—Daniyeli 1:8.

Iyo udasobanukiwe amahame ugenderaho uba umeze nk’igikinisho abandi bakoresha ibyo bashaka

 Jya umenya aho ufite intege nke. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu akiri muto aba afite “irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Iryo rari nta bwo ryerekeza gusa ku irari ry’ibitsina ahubwo ryerekeza no ku kifuzo cyo gushaka kwemerwa n’abandi no gushaka kwigenga.

 Tekereza: Bibiliya ivuga ko “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka” (Yakobo 1:14). Wowe se ni ikihe gishuko ukunze guhura na cyo?

 “Jya wisuzuma utibereye urebe ibishuko ukunze guhura na byo. Jya ukora ubushakashatsi urebe ibintu byagufasha kubitsinda, maze ugire aho ubyandika. Ibyo bizatuma unesha ibyo bishuko igihe uzaba wongeye guhura na byo.”—Sylvia.

 Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Dawidi. Hari igihe na we yajyaga yemera gushukwa n’abandi cyangwa akagira ibyifuzo bibi. Icyakora Dawidi yakuye isomo ku makosa ye kandi agerageza kwikosora. Yasenze Yehova aramubwira ati: “Mana, undememo umutima uboneye kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama.”—Zaburi 51:10.

 Jya umenya kwifata. Bibiliya igira iti: “Ntimukemere kuneshwa n’ikibi” (Abaroma 12:21). Ibyo bisobanura ko utagomba kwemera gushukwa. Ahubwo ushobora guhitamo gukora ibyiza.

 Tekereza: Ni iki cyagufasha kumenya kwifata no kubanza gutekereza ku ngaruka zishobora kukugeraho uramutse uguye mu gishuko?

 “Iyo mpuye n’igishuko, mbanza gutekereza ingaruka zangeraho ndamutse nemeye kukigwamo. Ndibaza nti: ‘Ese kizatuma ndushaho kwishima? Ese aho ntibyaba ari ibyishimo by’akanya gato? Ese ibyo byishimo bizaramba?’ Akenshi nsanga nta cyo byangezaho maze nkabyihorera”—Sophia.

 Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Pawulo. Nubwo yivugiye ko yajyaga akora amakosa, muri rusange yari umuntu uzi kwifata. Yaranditse ati: “Umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi”—1 Abakorinto 9:27.

 Umwanzuro: Iyo uhuye n’igishuko, ni wowe ufata umwanzuro w’icyo ugomba gukora.

 Jya wibuka ko ibishuko bitazahoraho. Melissa ufite imyaka 20 yaravuze ati: “Nkiri mu mashuri yisumbuye hari ibintu byinshi nabonaga ari ibishuko bikomeye ariko ubu nkaba mbona ari ibintu byoroshye cyane. Gutekereza kuri ibyo bintu bituma mbona ko n’ibishuko mpura na byo muri iki gihe bizagera aho bigashira, ku buryo nzajya nsubiza amaso inyuma ngashimishwa n’uko nabyitwayemo neza.”