Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?

Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?

 Icyo ukwiriye kumenya

 Ababyeyi bawe bazakugirira ikizere bitewe n’imyitwarire yawe. Iyo wumviye ababyeyi bawe, ni nk’aho uba wishyuye ideni. Ugomba kumvira ababyeyi bawe, kandi uko ukomeza kubumvira, ni ko barushaho kukugirira ikizere. Icyakora niwitwara nabi, ababyeyi bawe bazagutakariza ikizere.

 Bisaba igihe ngo ababyeyi bawe bakugirire ikizere. Ugomba gusohoza neza inshingano zikureba kugira ngo ababyeyi bawe bakugirire ikizere.

 INKURU Y’IBYABAYE: “Nkiri ingimbi, nabaga nzi neza icyo ababyeyi bange banyitezeho. Ubwo rero nigiraga nk’aho ndimo ndakora ibyo bashaka ariko mu by’ukuri nkikorera ibyo nshaka mu ibanga. Ibyo byatumye ababyeyi bange bantakariza ikizere. Hashize igihe naje kubona ko nibeshyaga; ntushobora kubeshya ngo ukunde uhabwe umudendezo. Kugirirwa ikizere biraharanirwa.”—Craig.

 Icyo wakora

 Jya uvugisha ukuri nubwo byaba bitakoroheye. Ntawe udakosa, ariko iyo utangiye kubeshya cyangwa ukagira ibyo uhisha, bituma ababyeyi bawe bagutakariza ikizere. Icyakora iyo uvugisha ukuri, ababyeyi bawe babona ko umaze gukura ku buryo wakwirengera amakosa yawe. Nubigenza utyo, bazakugirira ikizere.

 Gukora amakosa si ko buri gihe bituma utakarizwa ikizere, ariko iyo ugerageza kuyahisha, nta muntu ushobora kukwizera.”—Anna.

 Bibiliya igira iti: “Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

  •   Tekereza: Ese iyo ababyeyi bawe bakubajije aho ugiye n’icyo uri buhakore, ubabwiza ukuri? Cyangwa se iyo ababyeyi bawe bakubajije aho wagiye n’ibyo wakoze, waba ugira ibyo ubahisha?

 Jya uba umuntu mukuru. Jya wubahiriza amategeko yose ababyeyi bawe bagushyiriyeho. Jya ukora neza ibyo ushinzwe. Jya wubahiriza igihe. Jya wibwiriza ukore imikoro yo ku ishuri. Ntukarenze igihe ugomba gutahira.

 “Ababyeyi bawe nibakwemerera gutemberana n’inshuti zawe ariko bakagusaba kutarenza saa tatu z’ijoro utarataha, warangiza ukitahira saa yine n’igice z’ijoro, ntuzitege ko ubutaha bazaguha uruhushya.”—Ryan.

 Bibiliya igira iti: “Buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.”—Abagalatiya 6:5.

  •   Tekereza: Ese uzwiho kubahiriza igihe cyo gutaha, gukora neza ibyo ushinzwe no kumvira amabwiriza yo mu rugo, kabone nubwo waba utabishaka?

 Jya wihangana. Niba ababyeyi bawe baragutakarije ikizere, bizasaba igihe ngo bongere kukikugirira. Ubwo rero, jya utegereza wihanganye.

 “Kuba ababyeyi bange bataranyemereraga gukora ibintu runaka kandi nari maze gukura, byarambabazaga. Gusa sinari nzi ko gukura mu myaka ntaho bihuriye no kumenya ubwenge. Nasabye ababyeyi bange kumpa uburyo bwo kubereka ko bakwiriye kunyizera. Nubwo byafashe igihe, bageze aho baranyizera. Naje kumenya ko imyaka dufite atari yo ituma abantu batwizera, ahubwo biterwa n’ibikorwa byacu.”—Rachel.

 Bibiliya igira iti: “Mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”—2 Abakorinto 13:5.

  •   Tekereza: Ni iki wakora kugira ngo ababyeyi bawe bakugirire (cyangwa bongere bakugirire) ikizere?

 INAMA: Iyemeze kubahiriza igihe, kurangiza ibyo ugomba gukora, kubahiriza igihe cyo gutahiraho n’ibindi. Jya ubwira ababyeyi bawe ibyo wiyemeje kandi ubabaze icyo wakora kugira ngo bakwizere. Hanyuma ukore ibishoboka byose kugira ngo ukurikize iyi nama igira iti: ‘Mwiyambure kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera” (Abefeso 4:22). Nyuma y’igihe, ababyeyi bawe bazabona ibyo wagezeho!