Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova bizera iki?

Abahamya ba Yehova bizera iki?

Ibyo Abahamya ba Yehova bizera si ibanga, kandi byandikwa mu bitabo byabo biboneka mu ndimi zibarirwa mu magana. Reka dusuzume muri make bimwe mu byo bizera.

1. Bibiliya.

Abahamya bizera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:​16). Umwarimu wigisha iyobokamana muri kaminuza witwa Jason D. BeDuhn yaranditse ati “[Abahamya ba Yehova] ntibashyizeho imyizerere bibwiraga ko iboneka muri Bibiliya, ahubwo babanje gusoma Bibiliya, maze babona gushingira imyizerere yabo n’ibikorwa byabo ku byo bari bamaze gusoma.” Bashingira imyizerere yabo kuri Bibiliya; ntibasobanura Bibiliya bagamije kuyihuza n’ibyo bizera. Icyakora, banemera ko ibintu byose bivugwa muri Bibiliya bitagomba gufatwa uko byakabaye. Urugero, iminsi irindwi y’irema, ni iminsi y’ikigereranyo yerekeza ku gihe kirekire.​—Intangiriro 1:⁠31; 2:​4.

2. Umuremyi.

Imana y’ukuri yiyise izina bwite ari ryo Yehova (cyangwa Yahweh, nk’uko riboneka muri Bible de Jérusalem ya ­Kiliziya Gatolika, cyangwa nk’uko intiti zimwe zo muri iki gihe zihitamo kurivuga). Iryo zina riyitandukanya n’izindi mana z’ibinyoma (Zaburi 83:​18). * Izina ry’Imana mu giheburayo riboneka mu mwandiko w’umwimerere w’Ibyanditswe incuro zigera ku 7.000. Yesu yagaragaje neza akamaro k’iryo zina muri rya sengesho ntangarugero, agira ati “izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:​9, Bibiliya Yera). Imana isaba abantu kuyisenga nta cyo bayibangikanyije na cyo, kandi ibyo birakwiriye. Ku bw’ibyo, Abahamya ntibakoresha amashusho n’ibishushanyo mu gihe basenga.​—1 Yohana 5:​21.

3. Yesu Kristo.

Ni Umukiza, “Umwana w’Imana,” akaba n’ “imfura mu byaremwe byose” (Yohana 1:⁠34; Abakolosayi 1:⁠15; Ibyakozwe 5:​31). Kubera ko yaremwe, si umwe mu bagize Ubutatu. Yesu yaravuze ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:​28). Yesu yabaye mu ijuru mbere y’uko aza ku isi, kandi amaze gupfa urupfu rw’igitambo akanazuka, yasubiyeyo. Yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”​—Yohana 14:​6.

4. Ubwami bw’Imana.

Ni ubutegetsi nyakuri bwo mu ijuru butegekwa n’Umwami ari we Yesu Kristo, hamwe n’abandi 144.000 bazategekana na we, “bacunguwe bavanywe mu isi” (Ibyahishuwe 5:​9, 10; 14:​1, 3, 4; Daniyeli 2:​44; 7:⁠13, 14). Bazategeka isi izaba yavanyweho ibibi byose, kandi izaba ituwe n’abantu babariwa muri za miriyoni nyinshi bubaha Imana.​—Imigani 2:​21, 22.

5. Isi.

Mu Mubwiriza 1:⁠4, hagira hati “isi ihoraho iteka ryose.” Ababi nibamara kurimbuka, isi izahindurwa Paradizo, kandi iturwe n’abakiranutsi iteka ryose (Zaburi 37:​10, 11, 29). Icyo gihe ni bwo amagambo ari mu isengesho ntangarugero rya Yesu azasohozwa. Ayo magambo agira ati “ibyo ushaka bikorwe mu isi.”​—Matayo 6:​10.

6. Ubuhanuzi bwa Bibiliya.

Bibiliya igira iti “Imana ntishobora kubeshya” (Tito 1:​2). Ku bw’ibyo, ibyo iba yaravuze byose birasohora, ibyo bikaba bikubiyemo n’ubuhanuzi bwa Bibiliya buhereranye n’imperuka y’iyi si (Yesaya 55:​11; Matayo 24:​3-14). Ni nde uzarokoka irimbuka ryegereje? Muri 1 Yohana 2:​17, hagira hati “ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”

7. Abategetsi b’isi.

Yesu yaravuze ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:​17). Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova bakurikiza amategeko y’igihugu batuyemo, mu gihe cyose adatandukira amategeko y’Imana.​—Ibyakozwe 5:​29; Abaroma 13:​1-3.

8. Kubwiriza.

Yesu yahanuye ko ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ bwari kuzabwirizwa ku isi hose mbere y’uko imperuka y’iyi si iza (Matayo 24:​14). Abahamya ba Yehova baterwa ishema no gukora uwo murimo urokora abantu. Birumvikana ko abantu ari bo bihitiramo kwemera ubwo butumwa cyangwa kubwanga. Bibiliya igira iti “ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.”​—Ibyahishuwe 22:​17.

9. Umubatizo.

Abahamya ba Yehova babatiza abantu baba baramaze kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse, kandi bakaba bifuza gukorera Imana ari Abahamya bayo (Abaheburayo 12:​1). Abo bantu bagaragaza ko biyeguriye Imana babatizwa.​—Matayo 3:​13, 16; 28:​19.

10. Itandukaniro riba hagati y’itsinda ry’abayobozi b’idini n’abayoboke.

Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘mwese muri abavandimwe’ (Matayo 23:​8). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, hakubiyemo n’abanditsi ba Bibiliya, nta tsinda ry’abakuru b’idini bagiraga. Urwo rugero rwo muri Bibiliya, ni rwo Abahamya ba Yehova bakurikiza.

^ par. 4 Abahamya ba Yehova si bo bahimbye izina “Yehova.” Mu binyejana byinshi bishize, izina ry’Imana ryagiye rihindurwamo ngo “Yehova” mu ndimi nyinshi zitari izo Bibiliya yanditswemo. Urugero, Bibiliya Yera yo mu mwaka wa 1957, yakoresheje izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Ikibabaje, ni uko hari abahinduzi ba Bibiliya bo muri iki gihe bashimbuje izina ry’Imana amazina y’icyubahiro, urugero nk’ “Imana” na “Nyagasani,” ibyo bikaba bigaragaza ko basuzuguye cyane Umwanditsi wa Bibiliya.